Igikorwa cyo gutahura abahuye n’abafite COVID19 kirakomeje

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Kuva taliki ya 14 Werurwe 2020  ubwo umuntu wa mbere  yagaragaragaho  icyorezo cya COVID19 hahise hashyirwaho itsinda ry’abantu bashakisha umunsi ku wundi  abantu bafite aho bahuriye n’abamaze kwandura icyorezo cya COVID kugira ngo nabo bakurikiranwe n’abaganga.

Kuva iki gikorwa cyatangira, abantu 1281 ni bo  byagaragaye ko bahuye na bamwe mu barwayi ba COVID19.

Barimo 473 bo mu Karere ka Kicukiro, 406 bo muri Gasabo, 168 bo mu Karere ka Nyarugenge.

Hari kandi 142 bo mu Karere ka Bugesera, 20 bo muri Rwamagana, 15 b’i Musanze na ho 13 ni abo mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’ubuzima Bwana Kayumba Malick yabwiye VALUENEWS ko gushakisha abo bantu bafite aho bahuriye n’abamaze kwandura COVID19 ari igikorwa bafashwamo n’abagaragayeho indwara.Ati”amakuru tuyahabwa n’abagaragayeho indwara mu bibazo tubabaza bijyanyen’abo baba barahuye nabo mu minsi 14 ishize”

Kayumba akomeza avuga ko icyo gikorwa kigenda neza ndetse Minisiteri y’ubuzima mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ikaba ishimira cyane abakomeje gutanga amakuru kuri abo bantu kugira ngo bafashwe.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Minisitiri y’ubuzima akomeza agira ati“igihe bamenyekanye turabasanga,tukabasuzuma,kugira ngo nabo tumenye uko bahagaze”

Ibi ariko ngo bitandukanye n’ibyo bamwe mu bantu bavuga igihe babonye inzego z’ubuzima zasuye imiryango itandukanye.Ati”igihe abantu ababona inzego zacu rero mu kazi ntibakagire ngo buri muntu wese aba arwaye.”Ati”oya

sibyo!”

Kugeza ubu ikipe igizwe n’abakozi 220 bo mu nzego zitandukanye niyo iri mu bikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda nkuko inzego z’ubuzima zabitangarije RBA.

Ni urugamba rugamije gushyira iherezo ku bwandu bushya bw’iki cyorezo mu Rwanda mu gihe cyose abaturarwanda bakomeza kuguma mu ngo zabo kugirango batagira aho bahurira n’abanduye.

Gushakisha umuntu wahuye n’umwe mu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda byatangiye tariki 14 Werurwe uyu mwaka, umunsi wa mbere u Rwanda rwatangaje ko umuntu wa mbere wanduye yagaragaye ku butaka bwarwo.

Ikipe y’abantu bari hagati ya 6 na 8 niyo ikurikirana abagize aho bahurira n’umurwayi umwe wa Coronavirus

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 50 ari bo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda. Bakaba bari ahantu bitabwaho, aho iyi minisiteri ivuga ko nta n’umwe urembye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *