Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Johnson Boris yanduye COVID19

 

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Johnson Boris byemeje ko uyu muyobozi yanduye icyorezo cya COVID19 gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye.

Ni inkuru isakaye mu masaha make ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa kane tariki ya 26Werurwe 2020.

Boris yanduye iki cyorezo mu gihe akomeje  kunengwa uburyo politiki ye yananiwe kugikumira, ndetse n’ingamba akomeje gufata zidatanga umusaruro.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, byemejwe ko Boris yagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara kuri uyu wa Kane, aza kugirwa inama yo gupimwa Coronavirus ndetse ibizamini bigaragaza ko yayanduye.

Byemejwe ko akomeza kurangaza imbere urugamba guverinoma ayoboye irimo kurwana rwo guhagarika iki cyorezo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Bwongereza basaga 11.650, mu gihe abo imaze guhitana barenga 570.

Boris yanduye nyuma y’uko Igikomangoma Charles cya Wales baheruka kumusangamo Coronavirus, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzu y’ibwami ya Clarence House.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *