Leta iratangira gutanga ibiribwa ku batabasha kubibona kubera ibihe bidasanzwe

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020,Leta y’u Rwanda iratangira gushyikiriza ibiribwa abantu batabasha kubibona kubera impamvu zitandukanye zirimo n’abatakibasha kujya gupagasa kandi aribyo byari bibatunze umunsi ku wundi.


Ni igikorwa kigiye gutangira nyuma yuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye atangaje ko Leta igiye gukora ibishoboka byose ngo ibungabunge imibereho y’abanyarwanda kuko izi neza ko hari abahungabanijwe n’ibyemezo byafashwe hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo.
Umukuru w’igihugu yagize ati”tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye byahungabanije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose,turabasaba ko mwihangana.turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka,Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Nyuma y’amasaha make Umukuru w’Igihugu avuze ko izo gahunda zatangiye kunozwa kandi ko zigomba kwihutishwa,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020 ,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yabwiye Radio Rwanda ko iyi gahunda igiye guhita itangira akavuga ko ubufasha butangwa bugizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.
Prof Shyaka yagize ati”ni ubufasha butangwa hifashishijwe inzego izibanze zirimo Akagari,imidugudu n’amasibo “
Minisitiri Shyaka avuga ko hari komite zashyizweho zo gukurikirana ibyo bikorwa zirimo abayobozi b’imidugu n’amasibo kandi ko bitari busabe ko abantu bava mu ngo zabo.

Ati”turabasanga mu ngo zabo,uwumva akeneye ibindi bisobanuro ahamagare mutwarasibo we ikibazo kirakemuka”
Minisitiri Shyaka yavuze ko ubu bufasha bwihuse bugenerwa abantu bagizweho ingaruka zo kutabona ibyo kurya kubera ko akazi kabo kabatungaga umunsi ku wundi kahagaze,kandi nta bundi buryo bwo kubona ibibatunga bafite.

Ati”bene abo babayeho gutyo ba mudugudu baba babazi ndetse no mu masibo yabo baba bazwi ku buryo nta kigoye kirimo”
Shyaka yavuze ko ubu bufasha bwihuse bugiye gutangwa na Leta budakuraho gahunda z’abanyarwanda zari zaratangiye zo kwishakamo ibisubizo bafasha abadashoboye kubona ibyo kurya mu midugudu yabo.

Gusa ngo abayobozi mu nzego z’ibanze bakurikirane barebe uburyo byahuzwa kugira ngo hanozwe uburyo bwo kubishyikiriza abo bigenewe binyuze mu mucyo.
Mu minsi mike ishize mu midugudu itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali hakozwe igikorwa cyo kubarura abantu bakeneye ubu bufasha bwihuse.Gusa,hari abavuga ko uburyo byakozwe butanoze kuko bwagiye bwitiranywa n’ubufasha busanzwe buhabwa abatishoboye hashingiwe ku byiciro by’ubudehe.

Umwe mu batuye mu murenge wa Nyakabanda ,Akarere ka Nyarugenge yabwiye Valuenews ati”banze kutubarura ngo turishoboye kuko turi mu cyiciro cya gatatu,bavuga ko abo bakeneye ari abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri gusa.”

Uyu muturage avuga ko nubwo ari mu cyiciro cya gatatu,bimugoye cyane kubona ibyo agaburira umuryango we kuko ubu adashobora kuva mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID19.Ati”najyaga gushakisha nkacyura bibiri tukarya ibyo none ubu ntibishoboka,ubuzima buratugoye muri iki gihe”
Iki cyiciro cy’abakeneye ubufasha bwihuse kiganjemo abakozi ba nyakabyizi bakoreraga amafaranga bahembwa uwo munsi akaba ari nayo abatunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *