“Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda”-Perezida Kagame

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Nyuma y’iminsi 14 ishize umuntu wa mbere agaragayeho ubwandu bw’icyorezo cya COVID19,Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2020, yagejeje ijambo ku banyarwanda abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kuguma mu rugo

Umukuru w’Igihugu yavuze  ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri ibi bihe, by’umwihariko abatishoboye

Perezida Kagame yavuze ko ibihe igihugu kirimo byahungabanije imibereho y’abanyarwanda benshi,ariko yizeza ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri ibi bihe cyane cyane abatishoboye.Yagize ati”tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye byahungabanije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose,turabasaba ko mwihangana.turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Perezida Kagame yavuze ko ubu ingamba zamaze gufatwa kandi ko n’izindi zizakomeza gufatwa kugira ngo abikorera  bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe,Ati”inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa,hasigaye kubyihutisha.”
Umukuru w’igihugu yasobanuye neza ko bitewe n’uburyo iyi ndwara yandura ndetse ikanakwirakwizwa vuba,byatumye Leta ifata ingamba zikomeye hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ryacyo.Ati”twafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika indege zitwara abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka yacu,ibi byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.Twahagaritse ingendo hagati mu gihugu kugira ngo tugabanye gukwirakwiza ubwandu”
Yasabye abanyarwanda kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’aha mabwiriza agamije ko iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira hose bakihanganira ingorane zose yaba yarabateye. (Amabwiriza).

Umukuru w’igihugu kandi yongeye gusaba abanyarwanda kuguma mu rugo,gusiga intambwe hagati y’umuntu n’undi bakirinda kwegerana,gukaraba intoki neza kandi kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe bagaragaje ibimenyetso by’uburwayi, nka bimwe mu bintu bishobora gutuma batsinda uru rugamba u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *