“Iyo ubwiye umuntu ko uri i Kanyinya, ahita yumva ko urembye…ugiye gupfa…,Sibyo!“-Uwanduye COVID19

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Bamwe mu barwayi ba COVID 19 barwariye mu  bitaro bya Kanyinya  byagenewe kwakira abagaragaweho iki cyorezo, bavuga ko ubuzima babayeho ari ubusanzwe  uretse ko  bari mu kato mu rwego rwo kugira ngo bavurwe neza, badakwirakwije ubwo bwandu mu bandi.Bavuga ko kuba uri mu bitaro bya Kanyinya bitavuze kuremba cyangwa kugera  aho waba ugiye gupfa nkuko bamwe babitekereza.

Umwe mu bakurikiranwa n’abaganga I Kanyinya ari mu cyumba cye (photo :RTV)

I Kanyinya ni mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ku muhanda munini wa kaburimbo Kigali –Musanze –Rubavu, wenda kugera ahitwa I Shyorongi werekeza kuri Nyirangarama .

Ni ahantu hamenyekanye cyane mu minsi mike kubera icyorezo cya Coronavirusi cyugarije isi  n’u Rwanda rurimo muri iki gihe.

Ni hamwe mu havurirwa abarwayi bagaragayeho iki cyorezo.Itangazamakuru ryasuye abarwayi baharwariye mu rwego rwo kumenya uko bamerewe ndetse n’imibereho yabo,dore ko benshi mu basomyi ba VALUENEWS bakunze kudusaba inkuru zirebana n’imibereho yabo .

Mu myambaro isanzwe y’abarwayi,uyu murwayi  yambaye agapfukamunwa, yiyicariye ku buriri bwe, iruhande rwe hari mudasobwa yo mu bwoko bwa “laptop” ari kuri internet asubiza ubutumwa yandinkiwe,mu ntoki ze afite telefoni igendanwa ,nayo ari gukoresha.Hari kandi na televiziyo muri icyo cyumba areberaho amakuru.

Mu cyumba cye ku meza hateretse amacupa y’amazi yo kunywa, na Fanta  ndetse n’imbuto zirimo amatunda,ibinyomoro n’umuneke .Uyu murwayi wanduye icyorezo cya COVID19, yanduye avuye mu Bubiligi aho yari amaze iminsi itanu, ageze mu Rwanda ashyirwa mu kato kugira ngo harebwe niba nta bwandu bwa coronavirus yazanye .

Ku bw’amahirwe make abaganga baje gusanga ayifite, azanwa mu bitaro  bya Kanyinya aho ubu ari kwitabwaho n’abaganga.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA Divin Uwayo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020,uyu murwayi avuga ko atazi neza aho yaba yaranduriye .

Ati “namaze iminsi itanu mu Bubiligi,ngarutse kubera ko icyorezo cyari gihari, naje nirinze ahantu hose , haba mu ndege haba hanze ,mbese ahantu hose .Rero ntabwo namenya ngo nanduriye hehe”

Aho ari I Kanyinya, mu bigaragarira amaso  ameze neza, nta kibazo kigaragara afite .Ibi kandi nawe niko abyemeza .Ati “turabyuka,tugafata amafunguro , tugakora siporo nkuko bisanzwe , ubundi umuntu wese akajya mu twe, wajya kuri internet, wahamagara abo ushaka kuri telephone , biterwa na gahunda umuntu yifitemo”

Gusa ariko uyu murwayi ,izina rye ritatangajwe,ariko akemera ko itangazamakuru rimugaragaza mu mashusho, avuga ko hari benshi badasobanukiwe nuko babayeho i Kanyinya  .Ati “iyo ubwiye abantu ko uri hano  bahita batekereza ko urembye … ko ugiye gupfa,Oya!Icyo nababwira nuko twese uko turi hano tumeze neza , nta muntu urembye , nta muntu ugiye gupfa.

Uyu murwayi kimwe na bagenzi be bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize ingufu mu gukumira COVID 19 hakiri kare ndeste n’uburyo yita ku barwayi bagaragaweho n’icyorezo.

Kuri ubu kimwe na bagenzi be bategereje ko iminsi cumi n’ine igera uhereye igihe babonyweho iyi ndwara kugira ngo bapimwe barebe ko ubwandu bwabashizemo, abasezererwa basezererwe  abakomeza kuvurwa bakomeze bavurwe.

Umuyobozi w’iki kigo kivurirwamo abarwayi ba COVID19 Dr Ndahayo Ernest yabwiye RBA ko kugira ngo usezererwe  biterwa nuko abaganga babonye ubuzima bwawe buhagaze .Agira  ati “iyi ndwara ishobora kumara iminsi 14 itarigaragaza,ku munsi wa mbere umubiri wawe ushobora kurwana nayo , uwa kabiri bikaba uko , uwa gatatu bikaba uko ariko uwa kane umubiri ukananirwa, ugatangira kuzana ibimenyetso , gukorora ukanywa imiti, wagira umuriro tukaguha imiti isanzwe igabanya umuriro, nyuma  ariko bikanga ukaremba , kimwe nuko bikunda bya bimenyetso ntibyongere kugaragara .”

Umurwayi wa mbere wagaragayeho iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda kuri ubu amaze iminsi 14 I Kanyinya .Nta kimenyetso na kimwe agaragaza  ndetse ubu  yatangiye gukorerwa  ibizamini  ngo harebwe niba nta virusi ikimuri mu mubiri bityo abe yasezererwa .

Kugira ngo umurwayi wa COVID19 asezererwe bikorwa nyuma y’ iminsi 14 byemejwe ko yayanduye agakorerwa ibizamini byo kwa muganga byagaragaza ko ntayo agifite akongera agakorerwa ibindi bizamini bwa kabiri , byagaragara ko ntayo afite agasezererwa ariko nabwo agasabwa kwishyira mu kato indi indi minsi 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *