Muhima : Abaturage ntibakiriye kimwe uburyo ibiribwa byatanzwe

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gutanga ibiribwa urugo ku rundi ku miryango ifite ibibazo biruta iby’abandi  mu  kubona ibyo kurya muri ibi bihe bidasanzwe igihugu kirimo byo kurwanya icyorezo cya COVID 19.

Ibiribwa byatanzwe ni ifu y’ibigori (Kawunga),umuceri n’ibishyimbo.Buri muryango wagenerwaga ibiro bitatu kuri buri kiribwa, bizamara iminsi itatu.

Mu midugugu itandukanye y’Umujyi wa Kigali aho ibyo biribwa byatangiye gutangwa, abantu bagaragazaga ko babikeneye ari benshi ugereranije n’ibyatanzwe.

Nubwo buri rugo rwabizanirwaga iwabo, mu midugudu imwe n’imwe  y’Akagari ka Rugenge , umurenge wa Muhima  mu Mujyi wa Kigali, (ahazwi ku izina ryo mu Kiyovu cy’abakene) abantu bavaga mu ngo bakajya ku mihanda kurunguruka niba  nabo bagerwaho.

Mu mudugudu w’Ubumanzi,Akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima , bahaye imidugudu itatu kuri ine ikagize .Umudugudu  w’ Imihigo myiza niwo utahawe , ariko n’ubusanzwe ngo utuwemo n’abaturage bishoboye nkuko byemezwa n’abaturage b’indi midugudu y’aka Kagari.

Abaturage ntibanyuzwe n’uburyo byasaranganijwe

Umwe mu baturage ba Rugenge yabwiye VALUENEWS ko  batanyuzwe n’uburyo iyi nkunga ya Leta yatanzwe ngo kuko hari benshi batari kuri lisiti kandi nyamara bizwi ko kurya muri ibi bihe bibagoye cyane .

Mu nzira wumvaga abanyerondo bariku kazi bagenda bijujuta ko nabo batahawe nyamara bari biyandikishije ku rutonde rw’abageramiwe,bakavuga ko  byishwe n’aho biyandikishirije  ababkuye ku  rutonde .

Hari n’abavuga ko urutonde rwakoreshejwe ari urwakozwe kera atari urutonde rwakozwe hashingiwe ku bafite ibibazo batewe n’iki cyorezo .Hari umwe  mu babyeyi utuye mu mudugudu w’Ubumanzi nawe waje ashaka ko bamuha ibyo kurya .Umurebeye inyuma ni umugore munini w’inzobe ukiri muto,afite n’ umwana   wiga mu mashuri y’inshuke.Zimwe mu mpamvu agaragaza ko akwiye ibyo kurya nk’abandi bafite ikibazo ngo nuko nta kazi agira  kandi n’ umugabo we akaba nta kazi gahoraho agira .Ati “dutunzwe no gutera ibiraka” .Yongeraho ko muri ibi  bihe kubona icyo ushyira ku mashyiga bigoye .Ati “ uziko ubu ntateka! Mudukorere ubuvugizi”

Uretse n’ uyu mugore utanejejwe no kuba atahawe ibiribwa kandi  ntako ahagaze mu rugo ,amasaha yo kubitanga  yarangiye habonetse  undi murwayi umaze igihe ari wenyine mu nzu,umurwaza we ngo yagiye mu cyaro gushaka ingemu maze ibihe by’akato bimusangayo.Uwo murwayi nawe utuye mu mudugudu w’Ubumanzi  ntiyabashije kubona kuri iyo nkunga ya Leta.

Magingo aya uwo murwayi avuga ko atunzwe na nyirinzu akodesha.Ubusanzwe ngo akora akazi ko gusuka imisatsi y’abagore  aho mu kagari ka Rugenge. Valuenews yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’umudugudu w’ Ubumanzi ngo tumenye umubare w’ abaturage bahawe mu mudugudu ayobora  ndeste niba hari abararanye kandi bafite ibibazo,maze mudugudu  avuga ko atavugisha itangazamakuru atabifitiye uburenganzira ahabwa na gitifu w’ Akagari.Telefoni y’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Muhima nayo inshuro zirenze imwe ntiyacagamo , bituma tutamenya umubare nyawo w’ingano y’ ibiribwa byatanzwe .

Gusa ariko hari amakuru agera kuri VALUENEWS ko  buri mudugudu wagendaga ugenerwa ibiribwa bitewe n’ingano y’abantu  bafite ikibazo ufite .Nko mu mudugudu w’Ubumanzi hatanzwe ibiro 47 bya kaunga , 47kg by’umuceri na 49 kg z’ ibishyimbo .Batanze kandi ifi ya Nutri maman  udukarito dutanu, buri kamwe kakabamo udupaki 12 dupima inusu kamwe kamwe.

Andi makuru atugeraho nuko mu gihe ibi biribwa byarimo bitangwa hari amasibo yakomezaga kohereza amalisiti ariko aya ngo nta gaciro yahawe kuko hakoreshwaga lisiti zakozwe mbere.

Itsinda ry’Abanyamakuru ba www.valuenews.info 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *