Mu Rwanda hari abantu batangiye kwibikaho imiti ya Kolorokini kubera COVID19

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda Foods and Drugs Authority) buravuga ko muri iyi minsi hatangiye kugaragara abantu bari kugura ku bwinshi imiti yo mu bwoko bwa Chloroquine kugira ngo bayibikeho ngo izabafashe mu kwikingira icyorezo cya COVID19.

Ni ikibazo Umuyobozi wa FDA Dr Karangwa Charles avuga ko gikomeye kuko uyu muti utaremezwa niba ushobora kuvura COVID19.
Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara ejo ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020,bagira bati “imiti ya chloroquine,hydroxachloroquine na azitromycin ntiremezwa nk’imiti ivura cyangwa irinda indwara ya coronavirusi mu Rwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima,ubushakashatsi ku muti ukwiye ndetse n’urukingo burakomeje,ibizabuvamo muzabimenyeshwa
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu Rwanda iyo imiti yavuzwe hejuru isanzwe ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara ,ari nayo mpamvu FDA ibwira abanyarwanda ko “ikoreshwa ryayo mu buryo itagenewe bibujijwe”
Umuyobozi wa FDA avuga ko muri iyi minsi ahagurirwa imiti muri za Farumasi hari kugaragara abantu benshi baza babaza iyi imiti yo mu bwoko bwa Chloroquine ndetse ngo hari n’abayigura ku bwinshi.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Dr Karangwa yagize ati”muri iyi minsi abantu benshi bafite ubwoba bw’icyorezo cya COVID19,twamenye rero ko hari abantu batangiye gushakisha imiti hirya no hino kugira ngo bayibikeho ndetse babe banayinywa mu rwego rwo kwikingira coronavirus”.

Umuyobozi wa FDA Dr Karangwa Charles

Dr Karangwa avuga ko bafite amakuru afatika ko abantu batangiye kugenda bagura iyo imiti ndetse ngo hari n’abasaba abaganga ko bayibandikira.Ati”dufite uburyo dukorana na za Farumasi zo mu gihugu batubwira rero ko muri iyi minsi bagiye babona ubusabe bwinshi cyane bw’abashaka imiti yo mu bwoko bwa Chloroquine ,ndetse n’abagenzuzi ba FDA ku mipaka bamaze iminsi bafata imiti myinshi yo mu bwoko bwa Chloroquine yinjira mu buryo butemewe iturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”
Uretse iyo miti Dr Karangwa anavuga ko bafite amakuru ko abantu benshi banatangiye gutekereza ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA nayo ishobora kwifashishwa mu kwikingira iki cyorezo nyamara ngo ibyo sibyo.

FDA iburira abantu ko gukoresha imiti batandikiwe na muganga bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye bityo ko bakwirinda gukoresha iyo miti cyangwa kuyigura ngo bayibike bagamije kuzayikoresha cyangwa kuyigurisha abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *