Gakenke:Abaturage bishyiriyeho Radio ibaha amakuru kuri COVID19

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu murenge wa Muhondo,Akarere ka Gakenke,Intara y’Amajyaruguru,abaturage bishyiriyeho uburyo bwo gukwirakwiza no guhanahana amakuru ku cyorezo cya COVID19.

Gitifu w’umurenge wa Muhondo Bisengimana Janvier asoma ibibazo byoherejwe n’abaturage kuri telefoni ngo abayobozi babisubize.

Ni uburyo abaturage bafashe nka Radio dore ko banayise Radio “Ijwi rya Muhondo”.Bifashishije indangururamajwi zimanitse hirya no hino muri santeri y’ubucuruzi ya Muhondo,abayobozi babasha gutanga ubutumwa ku baturage mu buryo bwa rusange kandi bukagera ku baturage batavuye mu ngo.

Kubera ko uyu murenge ufite imisozi iri ahirengeye izo ndangururamajwi zizamura ubutumwa mu izwi ritomoye ku buryo abaturage babasha gukurikira ubutumwa n’ibiganiro bahabwa kandi bakabigiramo uruhare batavuye iwabo mu ngo.


Bitewe n’insanganyamatsiko iriho, abaturage bahabwa nimero ya Telefoni y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge cyangwa iy’undi muntu wese uri muri sitidiyo, akaba ariyo bifashisha bohereza ubutumwa bugufi bicaye iwabo mu ngo bakabaza ibibazo cg bagatanga ibitekerezo mu kiganiro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Muhondo,Bisengimana Janvier avuga ko ari uburyo batekerejeho bafatanije n’abaturage mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ukuntu barushaho guhanahana amakuru kandi bubahiriza amabwiriza yatanzwe na Leta ko abantu bagomba kuguma mu ngo.

Agira ati”byaradufashije cyane mu gukwirakwiza ubutumwa ndetse no gutanga inyigisho kuri iki cyorezo.no uburyo bwiza kandi bukunzw n’abaturage.
Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru basuraga uyu murenge muri gahunda yateguwe n’ubuyobozi bw’Intara yo kugenzura uburyo amabwiriza yatanzwe yubahirizwa, abayobozi batandukanye muri uwo murenge wa Muhondo baganiraga n’abaturage binyuze muri ubwo buryo bw’itumanaho bishyiriyeho.
Habimana Stanislas ucururiza muri santeri ya Muhondo avuga ko bitewe n’ubutumwa buhoraho bunyura kuri iyo radio byazamuye imyumvire y’abaturage kuri COVID19 ku buryo bwo hejuru,Ati”n’umukecuru wo hasi iyo mu mudugudu iyo aje guhaha ntashobora kwinjira adakarabye intoki,niyo bimubayeho akabyibuka yinjiye amera nkusuherewe ukabona ko ari ikintu yari kimuciyeho ariko cy’ingenzi.”
Mugenzi we Adela Mukacyubahiro,utuye agaruka ku kamaro gakomeye k’iyi radio aho agira ati“iyo bayimanuye mu midugudu igenda ikangurira abahinzi guhinga bategeranye,usanga buri wese acecekesha undi ngo bumve ubutumwa.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bushima uburyo aba baturage ba Muhondo bishatsemo ibisubizo.

Umuyobozi ku Ntara ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) Bwana Emmanuel Bagiruwigira yifashishije ubwo buryo bw’itumanaho bw’abanya Muhondo yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko kandi bagakomeza gushishikarira umurimo dore ko umubare munini w’abatuye ako gace ari abahinzi kandi no bakaba bemerewe gukomeza imirimo yabo ariko bakomeza kwirinda.

One Reply to “Gakenke:Abaturage bishyiriyeho Radio ibaha amakuru kuri COVID19”

  1. Muhondo rwose courage mwishatsemo ibisubizo.kdi dukomeze gushira mu ngiro amabwiriza duhabwa na Leta my rwego rwo kwirinda no kurinda abandi covid-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *