COVID19:Bamwe mu bakoresha batangiye gusubika amasezerano y’akazi ku bakozi babo

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Icyorezo cya COVID19 gikomeje kujegeza isi mu rwego rw’ ubukungu kubera ingamba zafashwe zo guhangana nacyo ,cyatangiye no kugira ingaruka  kuri bamwe mu bakozi  cyane cyane b’ibigo byigenga mu Rwanda byiganjemo iby’ ubucuruzi.

Sosiyete itwara abantu ya KBS ni imwe mu zahagaritse abakozi by’agateganyo kubera ibihombo bituruka ku cyorezo cya COVID19

Ku ikubitiro iki cyorezo cyiza mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 202 amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu ku kirinda bakaraba intoki kandi birinda kwegerana ariko bagakomeza akazi kabo uko bisanzwe .

Nyuma y’icyumweru kimwe , tariki ya 21 Werurwe 2020, hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asaba ko ureste imirimo imwe n’ imwe y’ibikorwa by’ibanze,indi mirimo ihagarara, aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga .

Icyo gihe abakozi benshi biganjemo abo mu mahoteli , bar na za restaurant  bamwe batangiye gusa naho babuze imirimo kuko hanshi mu gihugu ubwo bucuruzi bwarahagaze .Hiyongereyeho n’abakozi bakora mu rwego rwo gutwara abantu n’ ibintu ,nabo bagiye  bamaze imizi isaga 10 bicaye iwabo mu ngo kimwe n’abandi banyarwanda bose , ariko kubera imiterere y’akazi kabo bakaba  bo basashobora kugakora bifashishije ikoranabuhanga .Uretse abo kandi hari n’abandi mu nzego zitandukanye bagiye kumara hafi icya kabiri cy’ukwezi badakora kubera icyorezo cya COVID19 kandi bakeneye guhembwa kugira ngo babeho.

Ibi rero ni kimwe mu ihuriro rikomeye ba nyir’ubucuruzi bafite muri iki gihe, byanatumye ibigo bimwe bitangira guhagarika ku kazi bamwe mu bakozi babyo .

Mu minsi ishize ikigo gitwara abagenzi KBS kizwi cyane mu Mujyi wa Kigali cyari cyasubitse anasezerano y’abakozi basaga 60   none amakuru agera kuri VALUENEWS nuko cyamaze no guhagarika  abandi bakozi ahfi ya bose biganjemo abashoferi n’abakanishi  mu gihe cy’amezi atatu.

Ntabwo VALUENEWS yabashije kuvugana n’ubuyobozi bwa KBS kuri iki kibazo ariko amabaruwa yashyikirijwe abakozi agaragaza neza ko impamvu ari ukubera igihombo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus

Si iyi sosiyete yonyine kandi kuko amwe mu mahoteli akomeye ndetse na za resitora  n’utubari bamaze guhagarika abakozi  ndetse hakaba bamwe babasezerera   burundu mu buryo bunyuranije n’amategeko .Hari n’ ibigo by’ amashuri byamaze gutangaza ko bitewe n’ ibibazo by’ ubukungu butifashe neza muri ibi bihe bibaye bihagaritse by’agateganyo akazi byakoraga.

Amategeko ateganya iki mu bihe nk’ibi

Itegeko ry’Umurimo nimero 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 18 riteganywa impamvu esheshatu zishobora gutuma habaho gusubika amasezerano y’ akazi .Izo ni  igihe habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko; Igihe  umukozi ahagaritswe nk’igihano cyo mu rwego rw’akazi mu gihe cy’iminsi umunani (8) y’akazi idahemberwa;igihe  umukozi ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6) cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6); igihe  ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki;igihe  habayeho guhagarika umukozi ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi;  ndetse n’ igihe  hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara ( cas de force majeure) ari nabyo biri kuba muri iyi minsi kubera icyorzo cya Corona virusi.

Ingingo ya 21 y’ iri tegeko ivuga ko “mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe (1) cyangwanyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda (90) mu mwaka umwe (1).

Iyo igihe birenze iminsi 90, bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe ku kazi agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko.

Umukoresha, nyuma yo kubigaragariza abahagarariye abakozi mu kigo, ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no guhuza imirimo isa, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana kandi akabimenyesha mu nyandiko umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha.

Iyo umukoresha asezereye umukozi umwe cyangwa benshi kubera impamvu z’ ubukungu cyangwa za tekiniki, ashyira ku rutonde abakozi bateganywa gusezererwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abantu bemewe n’amategeko buri mukozi atunze”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *