Itariki yo kubeshya yageze! Abanyarwanda bakwiye kubyirinda muri ibi bihe

 

Itariki ya 1 Mata buri mwaka, ni umunsi abantu hirya no hino ku isi  bafata nk’uwagenewe kubeshya.

Abantu bamwe kuri iyi tariki usanga  bakwirakwije inkuru zitari zo cyangwa bagashuka abandi  nyuma bakaza kumenya ko ibyo babwiwe byari ibinyoma bitewe n’uwo munsi.Ariko rero, bitewe n’ibihe turimo  aho isi yose yugarijwe n’ icyorezo cya COVID19 abantu benshi bafite imitima ihagaze,hari abafite abantu mu bitaro, hari abamaze gutakaza akazi  kubera iki cyorezo , hari ibibazo byinshi bituma kuri ubu , igihuha icyo aricyo cyose gishobora guteza impagarara ku rwego rukomeye.

Abanyarwanda twese turasabwa kurangwa n’ indangagaciro zo kutabeshya , zo kudakura abantu imitima  ngo turishimisha kuri uyu munsi wo kubeshya .

Hirya no hino ku isi byahagurukiwe

Ikigo gitanga ibisubizo by’ikoranabuhanga cya Google, ni kimwe mu byari bimaze kumenyereza ababikoresha ko ku wa 1 Mata kigira uburyo kibeshya.

Kuri iyi nshuro Google yatangaje ko itaza kugira uruhare mu gutangaza ikintu icyo aricyo cyose kiri muri uwo mujyo, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Google, Lorraine Twohill, yavuze ko ikigamijwe ari uguha icyubahiro abarimo guhangana n’icyorezo cya COVID19 no korohereza abakomeje gushakisha amakuru nyayo banyuze kuri Google, cyane ko ubu abenshi batanasohoka mu ngo.

Mu ibaruwa yandikiwe abakozi,Ubuyobozi bwa Google bugira buti “Twahagaritse ibikorwa bihuriweho byajyana n’itariki ya 1 Mata, ariko twumva ko hashobora kuba hari n’ibiteganywa tutazi. Turabasaba kwitandukanya nabyo “

Ibihugu bimwe byahagurukiye kurwanya igikorwa cyo kubeshya .Mu Buhinde hemejwe ko “umuntu wese uzakwirakwiza ibihuha muri ibi bihe bya Coronavirus, azakanirwa urumukwiye hakurikijwe amategeko y’icyo gihugu.”

Kubeshya muri ibi bihe kandi bifatwa nk’ibishobora kugira ingaruka zikomeye, kubera ko mu kwirinda Coronavirus bisaba kugendera ku mabwiriza yagenwe, kandi abantu benshi ubu ntibabasha  kugera ku makuru bitewe n’uko hari abatakiva mu rugo.

Amavu n’amavuko y’ itariki yo kubeshya

Tariki ya 1 Mata benshi bakunze kwita “Poisson d’Avril” mu rurimi rw’Igifaransa yatangiye gufatwa nk’umunsi wo kubeshya mu 1594 ku ngoma y’Umwami w’Abafaransa Charles IX.

Kuri iyi tariki ni ho umwaka mushya watangiriragaho muri iki gihugu bagendeye ku ngengabihe ya Julien (Calendrier Julien). Abafaransa batangiraga umwaka bishima bahana impano zitandukanye cyane cyane ibyo kurya nk’uko bisanzwe kugeza ubu; ibyo biryo byabaga byiganjemo amafi.

Umwami Charles IX rero aza guhindura iyi tariki maze aca iteka ko umwaka uzajya utangira ku ya 1 Mutarama ariko ibi ntibyakuraho ko Abafaransa bakomeza kwishimisha ku wa 1 Mata ari nako bakomeza guhana impano; gusa bamwe muri bo batangira guhana impano z’impimbano (bigaragaza kudakoresha ukuri nk’uko byari bisanzwe) cyane cyane iz’amafi ari na ho izina “Poisson d’Avril” ryakomotse.

Ibi rero byaje kuba akamenyero uko umwaka utashye, ari na ho uyu munsi waje gufatwa nk’umunsi wo kubeshya, biza kugenda bikwirakwira mu bihugu
bitandukanye hirya no hino ku Isi.

 

Iyi nkuru twayiteguye twifashishije inkuru ya IGIHE.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *