Abavugaga ko barambiwe mu ngo nibasubize amerwe mu isaho

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo kongera iminsi y’ibihe bidasanzwe mu gihugu ho indi minsi cumi n’itanu kubera icyorezo cya COVID19.

Inama y’abaminisitiri  yafashe icyemezo cyo kongera igihe cy’ibihe bidasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga 

Ni iminsi ije yiyongera kuri itatu yari isigaye ngo ibihe bidasanzwe igihugu cyari kihaye bihagarare dore ko byatangiye tariki ya 21 Werurwe 2020 bikaba byagombaga kurangira tariki ya 04 Mata 2020.

Ibyo bivuze ko gahunda ya Guma mu rugo n’izindi zose ziyishamikiyeho nko gufunga insengero,amashuri,utubari n’izindi zikomeza mu gihe cy’iminsi 19 iri imbere uhereye tariki ya mbere Mata umunsi iki cyemezo cyafatiweho.
Hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana abantu bavuga ko bamaze kurambirwa kwirirwa mu rugo.

Aba biganjemo urubyiruko nyamara mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru ho bitandukanye n’ibyo twumva hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wako Nzamwita Deogratias aherutse kubwira VALUENEWS ko abagabo bakuze bamurembeje bamubwira ko barambiwe kuguma mu ngo.
Nzamwita agira ati”aho nzenguruka hose mu karere ndeba uko amabwiriza yubahirizwa mpura n’abagabo ku mihanda cyane cyane mu masaha y’umugoroba, bakambwira ko barambiwe mu rugo rwose”.
Nzamwita avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kuko usanga abo bagabo bahagaze ku mihanda ntacyo bakora cyane ko nta tubari tunakingura muri ibi bihe.
Ati “mu gitondo barahinga nkuko bisanzwe ariko bahingura nkaho bagumye mu ngo zabo nk’uko amabwiriza abisaba bagatangira kuzenguruka muri karitsiye mu mihanda kandi bitemewe”
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Kabera Jean Bosco avuga ko bitemewe kuva mu rugo,kabone niyo waba waharambiwe.Ati “umuturage uvuga ko yarushye,ashaka kuva mu rugo ntabwo byemewe,niba yarushye adashaka kuba iwe mu rugo,ahandi ashaka kujya ni he ?ko ari iwe mu rugo nyine.
Arashaka kujya mu baturanyi se bitemewe?naruhire iwe mu rugo ategereze.
CP Kabera avuga ko kurambirwa iwawe mu rugo rwawe ari ingeso mbi ikwiye kwamaganwa.Ati ” niba bashaka kunanura amaguru nibayananurire mu ngo zabo bicare mu mbuga bote akazuba,bihangane. Icyo tubasaba ni ukwihangana”

CP Kabera John Bosco /Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ati”kurambirwa mu rugo rwawe ni ingeso mbi”

ubu mu Rwanda imibare itangazwa n’inzego zibishinzwe iragaragaza ko abamaze kwandura COVID19 ari 82 .Inzego za Leta zikomeje gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe kandi bakabishyiramo ubushake n’umutima kuko ariyo nzira yo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo gikomeje guhitana abatari bake mu bihugu bitandukanye ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *