“Ubwo ntayo wazanye sha? “-Imvugo igezweho mu cyaro muri iki gihe

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu bice bitandukanye by’igihugu,hagiye humvikana abantu babaga mu Mijyi itandukanye basubiye iwabo mu byaro,nyuma yuko hatangajwe ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera icyorezo cya COVID19.

Bikimara gutangazwa tariki ya 21 Werurwe 2020,uburyo ingendo ziva mu turere zijya mu tundi zarahagaritswe,imodoka ntizongera kugenda,abantu bamwe babura uko bava mu Mijyi babagamo basubira ku ivuko kubera impamvu zitandukanye.
Bamwe bagiye n’amaguru bakora ibirometero bitabarika,abari aba motari burira moto zabo ndetse hari n’abagaragaye buriya amakamyo bitendetse.Abo bose icyita rusange cyari kimwe “coronavirus ntinsange mu mujyi”

Uyu mugabo yabonye bihindutse ahitamo kwigira mu cyaro n’amaguru.Agira ati”natinye ko umugore yazanyaka amafaranga agira ngo ndakora kandi karahagaze”

Habimana Jean Nepo atuye mu murenge wa Muhondo,Akarere ka Gakenke,ibihe bidasanzwe byatangajwe ari i Kigali aho yakoraga akazi k’ubufundi.Agira ati ” bakimara kubitangaza bwarakeye ari ku cyumweru ndibaza ndavuga nti nkwiye gutaha mu cyaro,nerekeza Nyabugogo,ntebe muri gare nsanga nta n’imodoka nimwe irimo.Byarancanze sinkubeshye”.

Mu minota itarambiranye Habimana avuga ko yahise yigira inama yo gutaha mu Karere ka Gakenke n’amaguru.Ati”nahise mfata umuhanda wa giti cy’inyoni nambukira mu Nzove, nzamuka amayaga yose ,nzamuka Rwahi,nkomeza Rutonde no ku Muhindi,ndataha iwacu I Muhondo.” Ni urugendo rw’amasaha umunani n’amaguru.

Muri santeri ya Muhondo nta rujya n’uruza rw’abaturage muri ibi bihe

Habimana avuga ko kwemera agakora urwo rugendo yatinyaga ibintu bibiri,ati”natinye ko ngumye i Kigali,umugore yazatekereza ko ndi gupagasa kandi imirimo yarahagaze yazanyaka amafaranga nkayabura,mpitamo kwitahira. ikindi kandi nabonaga uburyo bwo kubaho nta kazi bushobora kuzangora muri Kigali,nyamara hano burya iyo uri iwawe uba uri iwawe,na bya bijumba mwahinze birabaramira”

Abaturage bamwakirije ibibazo bivanzemo no kumwishisha

Habimana akigera mu cyaro abanya Muhondo batangiye kumwishisha.Ati “nubwo bamwe bari bankunbuye uwazaga kunsuhuza wese yabanzaga kumbaza ngo ubwo ntayo uzanye sha? (COVID19).”
Kimwe na M ugenzi we wari umumotari mu Mujyi wa Kigali nawe utuye mu kagari ka Gasiza,umurenge wa Muhondo,ngo bakigera mu cyaro bahise bikirwa n’abajyanama b’ubuzima babakangurira kuguma mu ngo zabo kugira ngo barebe ko nta bimenyetso bazagaragaza nyuma y’iminsi 14 cyane ko aho baturutse (iyo za Kigali ) baba batabizeye dore ko ari naho yaturutse.
Uyu mu motari yabwiye VALUENEWS ati ” umunyabuzima yaje kundeba ansaba ko naguma mu rugo singire ahantu njya,kandi ko ndamutse ngize ikimenyetso na kimwe kingaragaraho nahita mbahamagara bakaza kundeba,kandi narabyubahirije”
Adela Mukacyubahiro ni umujyanama w’Ubuzima mu kagari ka Gasiza.Avuga ko abanya Muhondo babaga ahandi batashye muri ibi bihe atari benshi ariko ko nabaje babakurikiranira hafi.Ati”duhora tuvugana nabo kuri telefoni,tukababaza uko baramutse niba nta kimenyetso bari bagira kugira ngo aho byaba ngombwa tubafashe kugera ku kigo nderabuzima”
Ikibazo cy’abantu bavuye i Kigali bagasubira iwabo mu turere gihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu gutahura abantu bakekwaho kuba baranduye COVID 19.

Abavuye Kigali bagasubira mu turere bahangayikishije inzego za Leta

Hari inyandiko VALUENEWS yabonye aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yandikiye abakuru b’Intara ndetse n’abayobozi b’Uturere bose atanga inama ku buryo abo bantu bakwiye gukurikiranwa. Muri iyo baruwa Minisitiri Shyaka agira ati” inzego z’ubuvuzi n’izibanze zashishikariza abavuye i Kigali ku rwego rwa buri Kagari kujya kwisuzumisha ku kigo nderabuzima kibegereye ku buryo ufite ibimenyetso bya COVID19 asuzumwa byaba ngombwa ibitaro by’Akarere bikaza gufata sample (ibipimo) bikajyanwa gupimirwa i Kigali.”
Minisitiri Shyaka yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo kubikorana ubushishozi bwo ku rwego rwo hejuru kugira ngo bitagira n’umwe bibangamira.

Kugeza ubu nta mibare izwi neza y’abaturage bavuye hirya no hino cyane cyane mu Mujyi wa Kigali bagataha iwabo mu turere kubera icyorezo cya COVID19.Inzego z’ubuzima zirabashishikariza aho bari hose kujya kwisuzumisha ku bigo nderabuzima bibegereye kugira ngo barebe niba nta bimenyetso birabagaragaraho bityo babashe gufashwa n’abaganga aho biri ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *