Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda Nkusi Faustin aravuga ko mu bantu bagomba gufungurwa by’agateganyo muri gahunda yo kugabanya umubare w’imfungwa muri za kasho no mu magereza hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID19 ,abamaze gukatirwa n’ inkiko batarebwa n’uyu mwanzuro wafashwe n’Ubushinjacyaha bukuru.
Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha Nkusi Faustin (photo archives)
Tariki ya mbere Mata 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe umwanzuro wo kugabanya imfungwa muri za kasho no mu magereza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bwatangaje ko bugiye gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo muri za gereza, bitewe n’uko zimaze kugaragaramo ubucucike kandi imirimo y’inkiko yarahagaze abari muri za kasho bakaba batabona uko baburana.
Mu ibaruwa Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable yandikiye abashinjacyaha bo ku nzego zisumbuye kuri uyu wa 01 Mata 2020, yabasabye gukora urutonde rw’abarebwa n’ibyiciro byavuzwe mu ibaruwa hibanzwe ku buremere bw’ibyaha bakurikiranyweho bityo bakaba bashobora kuzakurikiranwa bari hanze ntihagire icyo bibangamira.
Nk’uko iyi baruwa ibigaragaza, abari muri za kasho bagabanyije mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere ni icy’abagomba gukomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro harimo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye n’ibibangamiye imibereho y’igihugu. Aha harimo abakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, gusambanya abana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu , insubiracyaha n’ibindi.
Icyiciro cya kabiri ni abafungurwa ari uko bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza rubayeho nk’uko bikubiye mu ngingo ya 25 y’itegeko No. 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.
Aha harimo kuba yatanga ingwate ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.
Kuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura n’ibindi.
Kuba ari amakimbirane yo mu muryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe. Kuba ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Kuba ufunzwe ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera kimwe n’indi mpamvu ubushinjacyaha bushobora gushingiraho.
Uku gufungura imfungwa ziri muri za kasho hirya no hino mu gihugu gutewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira imbaga nyamwinshi ku isi no mu Rwanda, kikaba cyandura mu buryo bworoshye cyane cyane ahahurira abantu benshi
Umuvugizi w’ ubushinjacyaha avuga ko abantu abamaze gukatirwa n’ inkiko batarebwa n’ aya mabwiriza .Agira ati “abagiye kurekurwa by’agateganyi ni abantu bafungiwe kuri za station za polisi , bari bagikurikiranwa ku rwego rw’ iperereza , ntabwo aria bantu bakatiwe n’inkiko .ni ukuvuga ngo hari amadosiye yakozwe na RIB, hari akiri mu maboko ya RIB ,hari nayo RIB yakoze iyageza mu bushinjacyaha ndeste hari nayo ubushinjacyaha bwari bwaramaze kwakira ndetse bunasaba ko abantu baba bafunzwe by’agateaganyo.Mbese n’abafite amadosiye inkiko zitarafataho icyemezo na kimwe .”