Abaturage batunguwe bikomeye n’amakuru amaze iminsi avugwa  ku basirikare b’u Rwanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Muri iyi minsi ibiri ishize   hari amakuru  yacicikanaga mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga  agaragaza imyitwarire itari myiza ya bamwe mu basirikare b’u Rwanda ndetse n’abiyitirira urwo rwego bagakora amakosa mu baturage .

Bamwe mu baturage bumvise aya makuru bavuga ko  batunguwe bikomeye  n’ibivugwa kuri bamwe mu basirikare b’u Rwanda, urwego ubusanzwe rwizerwa n’abaturage ku kigero cya 99% nkuko bigaragazwa n’ igipimo cy’ imiyoborere (Rwanda Governance scorecard )

Zimwe muri izo nkuru  harimo ihohoterwa ry’abaturage  batuye mu mudugudu wa Kangondo II,Akagari ka Nyarutarama ,Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali Aba baturage  baherutse kubwira Ijwi ry’Amarika  ko bamaze igihe bakubitwa n’abasirikare bari ku irondo; kandi ko bamwe muri bo baba basinze. Si ibyo gusa kuko ngo hari n’abagore bafashwe ku ngufu  n’abasirikare  ndetse ngo hari n’abambuwe ibyabo.

Abo baturage bumvikana mu majwi yabo bavuga ko uru ari urugomo rumaze iminsi ruba,  rugakorwa mu masaha y’ijoro hafi mu ma saa tanu.

Umwe muri bo agira ati “ baje mu rugo bakubita urugi , nanze gukingura  nkuyeho irido nsanga ni abasirikare .Bakimara kunkinguza  bahita bafata umugabo wanjye baramusohora  bamujyana haruguru y’ inzu  bamumanikisha amaguru batangira kumukubita .

Hari undi muturage  wabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare  mu ijroro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2020.Agira ati “…nuko ngiye gusohoka umusirikare aramfata ansunikira ku gikuta ( …) mba nicaye hasi ahita anyinjira mu maguru arandongora ku ngufu (…)”

Hari  kandi amajwi y’abagore yumvikana muri iyi nkuru bavuga ko basambanijwe nta gakingirizo gakoreshejwe , bityo ko bafite ubwoba bw’uko baba baratewe inda cyangwa se bakanduzwa indwara zandurira mu  mibonano mpuzabitsina .

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru iperereza ryahise ritangira kuri ubu abasirikare batatu bakaba baratawe muri yombi  bakaba bari mu maboko y’ubushinjacyaha bwa gisirikare  kugira ngo bakurikiranyweho ibyaha baregwa .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu amakuru agera kuri VALUENEWS akaba yemeza ko bajya kugezwa imbere y’ urukiko  nubwo imanza zari zarahagaritswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Hari undi mugabo nawe ukurikiranyweho ubwambuzi bw’amafaranga yiyita ko ari umusirikare

Tariki ya 01 Mata nibwo  hakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga  amakuru y’umugabo  nawe bivugwa ko yiyitaga umusirikare wambuye umuturage amafaranga  angana n’ibihumbi 98 y’u Rwanda  amubeshya ko azajya kumuhahira mu iguriro rya gisirikare (army shop )ibicuruzwa bihendutse .

Ibi byabereye mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo  aho umugore umwe avuga ko yahaye umugabo amafaranga ibihumbi 120 amubwira ko ari umusirikare , ayamuha kugira ngo azamuhahire mu iguriro rya gisirikare , nyuma umugore akaza ku muburira irengero  nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru hanga.rw.

Nyuma yaje kwiyambaza inzego z’umudugudu, uwiyita umusirikare yemera ko amurimo amafaranga ndeste anamwishyura  21,400 amusigaramo 98,600 amuha n’ingwate yamudasobwa yo mu bwoko bwa HP nkuko iki kinyamakuru cyabyanditse .

Mu gitondo cy’ejo ku wa kane tariki 02 Mata 2020 nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi uyu mugabo anemera ko koko yabaye umusirikare wa RDF ndetse anafite n’ikarita ya gisirikare ya RDF, ariko ko yakivuyemo  mu mwaka wa 2018 kubera impamvu z’uburwayi.

Magingo aya afungiye kuri station ya Polisi ya Jabana akurikiranyweho  kwiyitirira akazi adakora n’ubwambuzi bushukana .

 Turasaba guhana bikomeye abanduza isura y’abasirikare bacu

Ku mbuga nkoranyambaga  nka Whatsap,facebook  ibiganiro y’abantu batandukanye  ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 02 Mata 2020 byagarukaga kuri izi nkuru.Bamwe bati “ese ibi nibyo koko byarabaye ? byakozwe n’abasirikare bacu ?”  abandi bakagira bati “ biramutse bigaragaye ko koko babikoze, aba bakwiye guhanwa bihanukiriye kuko kwanduza isura ya RDF natwe bitugiraho ingaruka .”hari uwanditse ku rubuga rwa Whatsap ati “turasaba guhana bikomeye abanduza isura y’ abasirikare bacu “

Hari umusaza umwe w’imyaka isaga 60 wo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze wabwiye VALUENEWS ati “uburyo nkunda ingabo z igihugu iyo numvise amakuru nkaya ncika umugongo”

Ubushakashatsi bukorwa n ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB bugaragaza icyizere abaturage bagirira inzego z’imiyoborere, urwego rw’umutekano  abaturage bakarwizera ku kigero cya 99%