Musanze :Zimwe mu mfungwa zari muri Kasho ya Muhoza zaraye zifunguwe

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Imfungwa 38 zirimo abagabo 28 n’abagore 10 nibo baraye barekuwe muri Kasho ya Muhoza,mu Karere ka Musanze.Ni muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza y’umushinjacyaha mukuru yo gufungura abantu bamwe babyemerewe n’amategeko hagamijwe gukumira no gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19.

Abafunguwe ibyishimo byari byose ariko bivanze n’ubwoba bwa coronavirus .Aha bari basohotse muri kasho bahawe impapuro zibafungura 

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 03 Mata 2020 nibwo izi mfungwa zashyikirijwe impapuro zibafungura by’agateganyo.Ni impapuro zitangwa n’Ubushinjacyaha bukuru zigaragaza umwirondoro w’ufunguwe,icyaha akurikiranyweho ndetse n’impamvu zishingiye ku mategeko zerekana ko gufungurwa by’agateganyo abyemerewe.

Urupapuro rubafungura handitsemo ko bazajya bitaba igihe bakenewe cyose 

Bamwe mu bafunguwe baganiriye na VALUENEWS bose bafite ubwoba bwa COVID19.Nubwo akanyamuneza ko bafunguwe ari kose ariko mu mvugo yabo humvikanamo ijambo coronavirus kuruta ibyaha byabafungishije.
Niyibizi Adrien,akomoka mu Karere ka Burera,umurenge wa Rusarabuye,Akagari ka Ruhanga.Akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.Avuga ko yinjiye muri Kasho asize amakuru ya coronavirus hanze dore ko amazemo icyumweru n’igice.Agira ati” ninjiye muri Kasho narebye uburyo turi benshi mbona ko hari ibitazashoboka mukubahiriza amabwiriza turi muri Kasho,mbona ko turamutse tugize ibyago ikahadusanga nta numwe warusimbuka bitewe n’ubucucike,bitewe nuko umuntu aba abayeho hano ni ibintu biba bigoranye cyane.”
Adrien avuga ko nubwo amakuru yibanze bayahabwa n’abayobozi ariko nabo ubwabo bagira uruhare mu guhugurana hagati yabo.Agira ati”nkiyo umuntu akoroye tumubwira ko atagomba gucira aho ari akitaza akanya hirya hatari abantu cyane ko muri Kasho ushobora gucira ahantu mu kanya ukaharyama”
Mugenzi we Muhire Jean Paul w’imyaka 25 ukomoka mu murenge wa Muko ,Akarere ka Musanze,we amaze ukwezi n’igice muri Kasho ya Muhoza.

Yafunzwe icyorezo kitaragera mu Rwanda,Ati“numva bakivuga, amakuru yansanze hano bavuga ko ari icyorezo kibi cyane ngo uwo cyafashe bamukuramo inyo mu mazuru. “
Muhire avuga ko muri Kasho baba bafite amatsiko menshi y’icyorezo ati”iyo umuntu yinjiye ari mushya tumushyira imbere,twese dutuje akabanza akaduha amakuru.”

Yongeraho ko bagerageza ibikorwa by’isuku ku buryo ngo uwinjiye muri kasho mbere yo kujya mu bandi abanza kujya gukaraba umubiri wose.
Kuri Iradukunda Emerance wari umaze ibyumweru bibiri kubera Kanyanga we ati”numvaga mfite ubwoba bikomeye bw’ababyeyi banjye n’abandi baturanyi kuko corona ari indwara mbi cyane”.Ashimira icyemezo Leta yafashe cyo kubafungura by’agateganyo akizeza ubuyobozi ko amabwiriza bahawe bafungurwa bazayubahiriza.

Ati “twategetswe kujya twitaba igihe cyose badukeneye kandi njye nzabyubahiriza pe!”
Abafunguwe kimwe n’abari bufungurwe muri za kasho zo hirya no hino mu gihugu bakaba bafunguwe hagamijwe kugabanywa umubare w’abari muri za kasho kugira ngo barusheho guhangana na COVID19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *