Guhuza icyunamo na gahunda ya Guma mu rugo birasaba ubushishozi

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata 2020  mu Rwanda hose haratangira icyunamo kizamara iminsi irindwi , hunamirwa abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.Ni itariki kandi yemejwe n’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ko isi yose yifatanya n’abanyarwanda mu bihe bikomeye baba bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bihuriranye n’ibihe by’akaga isi yose irimo byo guhangana n’ icyorezo cya Coronavirus .

Mu Rwanda,Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020 yafashe icyemezo cyo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongera igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu.Icyo gihe Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG yasohoye itangazo ivuga ko ibikorwabyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi  bizakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda  icyorezo cya COVID19 ari nabwo hatangazwaga zimwe mu mpinduka zakozwe mu bikorwa byo kwibuka .

Mu mpinduka zakozwe, igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Turere ku wa 7 Mata 2020 mu gitondo, cyari giteganyijwe gukorwa n’itsinda rito, nta kizaba.

Abaturage bose bazakora ibikorwa byo Kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru rya radiyo,televiziyo n’imbuga nkoranyambanga, bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku rwibutso rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro, kuwa 13 Mata 2020 mu gitondo, nacyo ntakizaba.

CNLG ivuga ko gahunda zihariye z’ibikorwa byo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy’icyunamo guhera tariki 7 kugeza 13 Mata 2020, kugira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.

Icyumweru cy’ icyunamo , ibihe bitoroshye ku bacitse ku icumu

Ubusanzwe igihe cy’icyunamo no kwibuka muri rusange Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibihe bitoroshye na gato ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi.Ni ibihe birangwa n’ ihungabana rikabije, kwigunga , kwitekerezaho bya hato na hato n’ ibindi bihe abacitse ku icumu baba barimo bisaba kubaba hafi  cyane .

Muri iki gihe rero biragoye  kuko iki cyumweru gihuriranye n’uko abaturage bose basabwa kuguma mu ngo zabo, ntawe usura undi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus .

Gusa,Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, uvuga  ko witeguye  guhangana n’ikibazo cy’ihungabana mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Ibuka Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko  mu rwego rwo kunganira Leta, IBUKA n’imiryango iyigize yiyemeje kugira uruhare mu guhangana n’ihungabana muri iki gihe cyo kwibuka mu buryo budasanzwe ihereye ku nzego zayo kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mudugudu. ati “Bizashoboka kuko hazaherwa ku bantu basanzwe bafite ubumenyi buhagije ku buzima bwo mu mutwe ndetse n’abandi bahuguwe na IBUKA, MINISANTE (RBC) ku nzego zitandukanye kandi bakaba bari basanzwe bitabazwa no myaka yashize.”

Prof Dusingizemungu avuga ko ku rwego rw’Igihugu,hashyizweho itsinda ry’impuguke enye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zifite umurongo wa telefoni utishyurwa. Iri tsinda rishinzwe guhugura no gutanga umurongo ku buryo abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bafashwa binyuze kuri telefone.

Iryo tsinda kandi rishinzwe guhuza raporo no gukemura ibibazo byavuka bagejejweho n’itsinda ryo ku rwego rw’Akarere.

Ku rwego rw’akarere hashyizweho itsinda ry’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe ebyiri, harimo umwe usanzwe ari umukozi w’ishyirahamwe AVEGA Agahozo.

Hateguwe kandi abantu babiri kuri buri murenge bafite ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (animateurs Psycho sociaux (APS) bazakurikirana ibibazo by’ihungabana mu bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka no gutabariza uwahuye n’ikibazo gikomeye cyane cyane bakakimenyesha inzego z’ubuyobozi bw’Akarere bakoreramo.

Izo mpuguke zo ku rwego rw’umurenge zifite kandi inshingano zirimo gutoranya abantu nibura babiri bahuguwe muri buri kagari bashobora gutanga ubufasha bw’ibanze ; kuganiriza abo ku rwego rw’Akagari inshingano zabo ; Guhuza raporo zo mu tugari no kuzishyikiriza abo ku Karere no gutanga ubufasha n’inama ku bantu bagize ihungabana kuri Telefoni.

Ku rwego rw’Akagari aho bishobotse hashyizweho abantu babiri basanzwe barahuguwe, bashinzwe kumenya abacitse ku icumu bari hirya no hino mu midugudu basanganywe ibimenyetso by’ihungabana no kubafasha kuri telefoni uko bashoboye ; Gutegura abacitse ku icumu kwinjira muri ibi bikorwa byo kwibuka mu ngo; gutoranya abandi bahuguwe baba batuye mu midugugu itandukanye bakabaha inshingano yo kubareberera muri iyo midugudu no gutanga ubufasha bukenewe kuri telefoni.

Abo ku rwego rw’utugari kandi bashinzwe gutabariza uwo ari we wese wahuye n’ihungabana rikomeye ku nzego zibifitiye ububasha n’ubushobozi kugira ngo zitange ubufasha burenzeho .

Dusingizemungu yavuze ko nimero za telefoni z’abo bantu bose bazifashishwa mu mirenge n’utugari ziri kwegeranywa kugira ngo zizamenyeshwe abazazikenera bose.

IBUKA ivuga  ko ubufasha bwose buzakenerwa buzatangwa hubahizwa amabwiriza n’ingamba zashyizweho na Leta byo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *