Abanyarwanda baragirwa inama yo  kwirinda  gusesagura kuko ibihe biri imbere bishobora kugorana

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Kubera icyorezo cya COVID19 kibasiye isi n’u Rwanda rurimo,impuguke mu bukungu ziragaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzagirwaho ingaruka .

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel avuga ko muri uyu mwaka ubukungu  bushobora kuzazamuka kuri 5.1% aho kuba 8.1% nkuko byari byitezwe mbere y’uko iki cyorezo kiza .

Minisitiri Ndagijimana agira ati “Ingengo y’imari izagirwaho ingaruka n’ubwoko bubiri; icya mbere ni uko amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya leta ava mu misoro azagabanuka urebye no ku bucuruzi byagaragaye ko amahoro yatangiye kugabanuka avuye ku bitumizwa hanze ariko n’imisoro y’imbere mu gihugu bitewe n’uko ibikorwa nabyo byasubiye inyuma, birasobanura ko n’imisoro ivamo nayo izagabanuka”.

Minisitiri Ndagijimana akomeza avuga ko icyuho cya kabiri kijyanye no gukoresha amafaranga menshi mu bintu bitunguranye;ati “twasubiye mu mibare yacu ijyanye n’imizamukire y’ubukungu, muzi ko umwaka ushize twari twageze ku muvuduko w’umusaruro mbumbe wa 9.4% ubwo ni 2019, muri uyu mwaka kubera nyine icyorezo, ubu twasubiye mu mibare dufatanyije n’ikigega mpuzamahanga cy’imari turateganya ko umuvuduko wamanuka ukagera kuri 5.1%”.

Abanyarwanda bakwiye kugabanya iraha n’ibindi bisaba gukoresha amafaraga ibitari ngombwa

Bamwe mu basesenguzi basanga nubwo  abanyarwanda bagira amahirwe bagatsinda iki cyorezo nta kabuza kizabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Sinabubariraga Ildephonse ,umuyobozi wa Radio Ishingiro akaba n’umusesenguzi kuri Politiki za Leta asanga hari ibintu bikwiye kwitabwaho mu mibereho ya buri munsi y’umunyarwanda kuko bitabaye ibyo byazagira ingaruka zikomeye.

Uyu musesenguzi asanga kuba Leta ubwayo iri gushora amafaranga atari make mu bikorwa byo guhangana na COVID 19 kugeza naho ifata inguzanyo ya miliyari zisaga ijana  bigaragaza ikibazo ubukungu bw’igihugu buzagira, bityo abantu bakaba bagomba gutangira gufata ingamba zo gucunga neza duke bafite .

Agira ati “hari inama nyinshi u Rwanda rwari rwitezeho amafaranga  zimwe zamaze gusubikwa izindi nazo zishobora no kutaba ,ubukerugendo bwarahagaze  ndeste n’ icyizere ko buzagarura agahenge vuba kiri hasi bitewe nuko COVID19 yibasiye ibihugu byinshi by’iso abo ba mukerarugendo  baturukagamo, ndetse n’ingano y’ imisoro n’amahoro muri uyu mwaka izagabanuka cyane kubera ko abasoraga bazahajwe n’ingaruka z’ icyorezo

Sinabubariraga asanga n’ubukungu ku rwego rw’umuryango ari ikibazo gikomeye gikenewe ko abagize umuryango (umugabo  umugore n’abana ) bicara hasi bakaganira ku buryo bushya bw’ imibereho.

Ati “iki ni igihe ukodesha inzu ya menshi akwiye kumva ko agomba gushaka iciriritse, abanywaga icupa buri munsi bakarigabanya, abaryaga gatatu cyangwa karenga bakamenya ko ibihe byahindutse, bitabaye ibyo tuzahura n’ikibazo gikomeye”

Atanga urugero rw’umukozi ushakisha wakodeshaga inzu kuri ubu utazabasha kubona ubwishyu kubera ko yirirwa mu rugo .Ati “Uwo muntu uretse no kuba atabashije kwishyura ukwezi kwa kane kw’inzu, biranagoye ko azabona n’andi mezi akurikiyeho kugeza nko  mu kwa karindwi bitewe nuko ubukungu buzaba butarasubira mu buryo”

Sinabubariraga akomeza agira ti ”   kuri ubu ari nyir’inzu yaricecekeye kubera ko yabuze aho ahera yishyuza uwo acumbikiye kuko abona uko ikibazo gihagaze ndetse n’ukodesha nawe yagize isoni zo guhinguka imbere y’umukodesha kuko nta n’urupfumuye rwo kumukinga mu maso afite ” Yongeraho ati “abo bantu badahura ngo baganire ku bibazo bihari  umunsi ubukode bwamaze kwikuba gatatu ,kane bizagenda gute ?

Agira inama  abakodesha n’abakodeshwa kutihishinya  kubera ko nta numwe wazanye icyorezo ahubwo ko bakwiye kuganira ku cyakorwa kugira ngo babashe gukemura ikibazo ntawe ubangamiye undi .

Umuti ukwiye ni uwuhe ?

Umuti wa mbere abasesenguzi bagaragaza ni ukugabanya igiciro cy imibereho abantu babayeho.Umusesenguzi ati “Abantu batagira akazi kabahemba ku kwezi bakwiye kuva mu Mijyi  bakajya kuba ahantu haberanye m’amikoro yabo kandi abagaho ubuzima buhenza bakagabanya

Ikindi kintu gikomeye gikwiye gushyirwamo ingufu ni ugushyigikira no guteza imbere ibikorwa by’ ubuhinzi n’ ubworozi. Sinabubariraga ati “Abahinzi n’aborozi ubu nibo isi yose ihanze amaso.Leta ikwiye kubashyigikira ikabaha ibikenewe byose kugira ngo haboneke umusaruro umusaruro uhagije biryo tubashe guhangana n’ ibibazo by’ inzara ishobora kwaduka imbere mu gihugu”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *