Mbere gato yuko Jenoside iba,habanje ibimenyetso bica amarenga

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside igaragaza ko hari ibikorwa byagiye biranga umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yuko ishyirwa mu bikorwa  mu mwaka w’1994.Hari abayobozi bamwe bakomeje kwigamba ko bazakora akantu, nyamara ariko kandi hari n’abagerageje gutabariza abatutsi kubera ibyakorwaga byacaga amarenga  ariko ntibumvwa .

Dr Bizimana Jean Damascene/Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG 

By’umwihariko mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa gatatu kugeza mu ntangiriro z’ ukwezi kwa Mata 1994,mu gihugu habayeho ibikorwa yo gukwirakwiza intwaro mu baturage, ndeste bamwe mu bayobozi bagerageza kubyamagana ariko biranga biba iby’ ubusa .

Mu nyandiko igenewe abanyamakuru CNLG igaragaza ko tariki ya 25 Werurwe 1993, uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyaremye Dismas wari mu ishyaka rya MDR, yandikiye mugenzi we Minisitiri w’ingabo, Dr James Gasana, wari mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, yamagana ibikorwa byo gukwirakwiza imbunda mu baturage byari birimo gukorwa n’ubutegetsi hirya no hino mu gihugu muri gahunda y’ubwicanyi yari yariswe “auto-defense civile”.

CNLG ivuga ko iyo baruwa yari iya kabiri Dr Nsengiyaremye yanditse agaragaza impungenge ku bikorwa byo gutegura ubwicanyi byakorwaga na MRND.

Tariki ya 02 Gashyantare 1994 Nsengiyaremye yari yabanje gusaba ko gukora amalisiti y’abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi bihagarara, ndetse anamagana  igikorwa cyo gukwirakwiza imbunda mu baturage no kubaha amahugurwa ya gisirikare byari birimbanije .Ayo mahugurwa yari agamije kwica Abatutsi.

 

Ibi bikorwa by’urugomo kandi byanagarutsweho n’uwari umunyamabanga   wungirije wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika,Prudence Bushnell ubwo yahuraga na Perezida Habyarimana  i Kigali, akamwotsa igitutu  ngo ashyireho mu buryo bwihuse Guverinoma y’inzibacyuho, akanamubwira ko Leta zunze Ubumwe za Amerika  zihangayikishijwe no kubona ko ibikorwa by’urugomo bikorwa na Leta byiyongera mu Rwanda ariko nabyo bigaterwa utwatsi.Icyo gihe Habyarimana yaburijemo irahira rya Guverinoma y’inzibacyuho yagombaga kuba .

Tariki ya 26 Werurwe 1994, Jenerali Romeo Dallaire yasabye Umuryango w’Abibumbye kugena uburyo bwo gutabara byihuse igihe byaba bibaye ngombwa bitewe n’ ibyo yabonaga  biri kubera mu gihugu.

Icyo gihe nta gisubizo yabonye,ari naho abasesengura banenga  Umuryango w’Abibumbye ko utahagaze neza  mu nshingano zawo zo gukumira Jenoside mu Rwanda kandi bari babifitiye ububasha .

Iby’uko Jenoside yakorewe abatutsi yagombaga kuba kandi yateguwe binagaragarira mu buhamya bwa Lt Colonel Baudouin Jacques Albert   umwunganizi mu bya tekiniki w’umubiligi wari Umujyanama wa Jenerali Kabiligi Gratien  wari umwe mu bayoboi bakuru b’ingabo z’ u Rwanda (FAR)

Yumvwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ku itariki 5 Gicurasi 1994 mu iperereza ryabwo ku iyicwa ry’abasirikare ba MINUAR b’Ababiligi. Yagaragaje ko Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Augustin Bizimana, yari yaravuze ko hagombaga kubaho Jenoside mu gihe FPR idahagaritse intambara.

Mu buhambya bwe avuga ko mu kwezi kumwe cyangwa abiri mbere yuko indege ya Habyarimana ihanurwa yagiye mu busabane kwa Jenerali Nsabimana  bwari bwanatumiwemo  Ambasaderi w’u Bubiligi Colonel Vincent,wari ukuriye ubutwererane bw’u Bubiligi n’u Rwanda mu bya gisirikare, Colonel Marshalwari umusirikare wa MINUAR,Colonel Le Roy, Perezida Habyarimana, ndeste na Minisitrii w’ ingabo Bizimana Augustin.

Lt Colonel Baudouin yabwiye ubushinjacyaha ati “ Nyuma yo gusangira  Augustin Bizimana yambwiye ko yiteguye kugaba abasirikare be niba FPR itemeye guhagarika intambara.”

 Uyu musirikare akomeza agira ati “Iminsi 10 mbere y’ihanuka ry’indege, uwa gatanu wa nyuma wa Werurwe, Colonel Vincent wari ukuriye ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi yatumiye iwe mu rugo Jenerali Nsabimana na Colonel Kabiligi;muri iyi nama nabwo  bongeye gushimangira ko amasezerano y’amahoro ya Arusha adashobora  gushyirwa mu bikorwa, ko kandi nibakomeza guhatirwa iby’amasezerano y’amahoro ya Arusha, bizaborohera gutsemba FPR kandi ko ibyo bitagombaga gutwara igihe kirenze iminsi 15.”

Tariki ya 28 Werurwe 1994, Habyarimana yongeye kuburizamo ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho.

Kuri uwo munsi, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bahuriye ku biro bya ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Jacques Roger Booh-Booh, intumwa ya Papa mu Rwanda ndetse na ba ambasaderi b’Ubufaransa, Leta zunze Ubumwe za Amerika,Ububiligi, Ubudage, Tanzaniya, Zayire,Uganda na Burundi.

Aba bashyize umukono kuri aya masezerano basabye impande zombi gukemura ibyo batumvikanaho no kubahiriza amasezerano. Basabye ko amashyaka yose ya politiki yose yemewe mu Rwanda mu gihe hasinywaga agace k’amasezerano kerekeye kugabana ubutegetsi ndetse na FPR yahagararirwa mu nzego z’inzibacyuho.Gusa ibyo basabwe ntabwo byigeze byitabwaho ahubwo hakomeza  gutegura Jenoside hirengangizwa amasezerano ya Arusha, ibintu byaje no kugeza ku ntangiriro yo gushaka gutsemba Abatutsi mu w’ 1994.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *