Sobanukirwa n’ibyiciro by’ingenzi Jenoside ikorwamo

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Abahanga basesenguye imitegurire n’ imigedekere ya Jenoside zabaye hirya no hino ku isi , bagaragaza ko Jenoside yose itegurwa , ntipfa kubaho,igira umurongo ngenderwaho  uhuza abayitegura n’abayikora .Uwo murongo niwo witwa ingengabitekerezo ya Jenoside  ari nayo ibyara ubwicanyi bwa  Jenoside , ubwicanyi ndengakamere burenze ubundi bwose .

Urubyiruko rwahabwaga imyitozo ya gisirikare rutozwa kuzarimbura Abatutsi

 Kugira ngo Jenoside ishoboke igomba kuba ishyigikiwe na Leta .Leta igira umugambi n’ ubushake bisesuye byo kurimbura  igice cy’abaturage  bayo kandi koko ikabishyira mu bikorwa .Uwicwa muri Jenoside  ntazira icyo yakoze, azira gusa ko ari umwemu bagize igice cyabo baturage  bagomba kurimburwa  bazizwa ubwoko,ubwenegihugu,ibara ry’uruhu cyangwa idini.

Jenoside irangwa n’ibyibiro icumi (10) by’ingenzi .

  1. Gucamo abantu ibice (Classification)

Muri iki cyiciro , abantu bacibwamo ibice, abategura jenoside bakagerageza guhanganisha abaturage hakurikijwe ibice babashyizemo kandi bakagira abo bashyigikira kurusha abandi.Buhoro buhoro bikagenda bishimangira urwangano hagati yabo.

  1. Kubaha ibibaranga (Symbolisation)

Nyuma yo gucamo abaturage ibice  buri tsinda rihabwa izina ryihariye  rikagenderwaho babatandukanya n’abandi  badahuje itsinda hagashyirwaho n’ ibimenyetso bigaragaza  buri wese  aho atandukaniye n’ undi .Ibi birango bahabwa  bishimangirwa n’ inyigisho z’ urwango  zirushaho gutandukanya amatsinda yombi kugeza ubwo itsinda ryibasiwe  rifatwa nk’umwanzi.

3.Ivangura (Discrimination)

Muri iki cyiciro itsinda ryibasiwe  ryamburwa uburenganzira bumwe bw’ibanze  mu bihugu ribamo .Nko mu Rwanda  habayeho politiki yiswe iy’iringaniza ry’amoko n’ uturere yatumye abatutsi batiga  cyangwa ngo baje mu mirimo ya Leta ari benshi.

4.Kubambura ubumuntu  (Desuhamanisation)

Muri iki cyiciro igice kimwe gihimba ikindi amazina mabi agitesha agaciro, acyambura ubumuntu.Icyo gihe kubica biroroha kuko abicanyi baba batinyuwe .Mu Rwanda abatutsi biswe inzoka, inyenzi, icyorezo  abanzi, bakabahimbira ko bafite imirizo  n’ ibindi .Byari uburyo bwo kwerekana ko atari abantu nk’abandi kugira ngo barusheho kubashakira urwango.

5.Gushyiraho gahunda yo kwica (Organisation)

Jenoside igira gahunda yo kwica  kandi ikorwa ishyigikiwe na Leta ,kenshi Leta ikanakoresha imitwe  yitwara gisirikare  kugira ngo uruhare rwayo rutagaragara.Iyo mitwe ihabwa imyitozo ya Gisirikare ndetse ikanahabwa intwaro n’ibindi bikoresho  byose bikenewe kugira ngo kwica  bishoboke.Abategura Jenoside  banakoresha uburyo bwo kwibasira  abatagira aho babogamiye  n’abatuyumva kimwe nabo  kugira ngo batazababuza gushyira mu bikorwa  umugambi wa Jenoside  wo kurimbura igice cy’abantu bashaka gutsemba .

6.Guhanganisha abagomba kwicwa  n’abazabica (Polarisation)

Muri iki cyiciro , habaho guhanganisha ibice by’abantu.bigashingira ku mvugo n’ ingengabitekerezo  ivuga ngo “utari kumwe natwe araturwanya “ bigakurikizwa , bikanasakazwa mu bagomba gushyira mu bikorwa uwo mugambi.Mu Rwanda ubwo hategurwaga Jenoside  yakorewe Abatutsi mu w’ 1994,Leta yayiteguraga yagize Abatutsi ,abanzi b’ igihugu, bitwa Inyangarwanda  cyangwa Inyeshyamba  n’abahutu bashatse kurwanya uwo mugambi  bagashyirwa mu bo bitaga abanzi cyangwa abagambanyi.

7.Imyiteguro yo kwica  (Preparation )

Iki cyiciro kirangwa no gukora igenamigambi ryo gushyira mu bikorwa  wa mugambi nyamukuru.Mu Rwanda igikorwa  cyo kurimbura Abatutsi cyagiye kigarukwaho  muri zimwe mu mvugo za bamwe mu bayobozi  na mbere ya 1994.

8.Gutoteza bikomeye (Persecution)

Iki cyiciro kirangwa n’ ibikorwa byo  gushishikariza imitwe y’abicanyi  ibikorwa by’ ubugome  bikorerwa itsinda rigomba kwicwa.Ubwicanyi butangira buhoro buhoro bukagaragara nko gutsemba .Ubu bwicanyi ntibukwira hose  bukorwa kuri iryo tsinda ryibasiwe  mu gace kamwe  nk’igerageza .Ababukoze ntabwo bahanwa  kandi Leta igatanga impamvu  zateye ubwo bwicanyi .Bikorwa cyane cyane n’ingabo zifatanije n’imitwe y’abicanyi ku buryo bweruye cyangwa buhishe .Ni ingero zifatika ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibilira , Mu Bugesera , Mu Mutara , Kibungo n’ahandi …

9.Kurimbura (Extermination)

Iki gice kirangwa  kirangwa no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside  bikarangwa no kurimbura itsinda ryibasiwe.Habaho gutegeka buri wese kugendana bya bimenyetso  byashyizweho no kwegeranya  abagomba kwicwa  cyngwa kubakura mu  byabo.Ni muri ubwo buryo mu Rwanda mu mwaka w’1994 hashyizweho za bariyeri nyinshi mu gihugu buri wese agategekwa kugendana indangamuntu ye, uwo basanze ari Umututsi agahita ycwa ako kanya.Kugira ngo ubwicanyi bwihutishwe , Guverinoma yahaye intwaro  nyinshi n’amasasu imitwe yitwaraga gisirikare ndetse n’abaturage barazihabwa , babyita “ubwirinzi bw’abaturage “ (auto -defense civile )

10.Guhakana no Gupfobya Jenoside

Nyuma yo gushyira mu bikorwa Jenoside , iteka abayikoze ntibaba bemera ibyaha bakoze  barangwa no guhakana ibyabaye, bakanagerageza guhisha ukuri. Bamwe bakoresha uburyo bwo kwibasira  abarokotse Jenoside  kimwe n’abatangabuhamya  no gukora ibini bintu byose byatuma ukuri kutamenyekana .Bba bagamije gusibanganya ibimenyetso bituma umugambi wabo umenyekana  n’uburyo wateguwe .

 

Dutegura iyi nkuru twifashishije ibiganiro bya CNLG mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *