Musanze: Mu duce tw’icyaro Kandagira ukarabe zisigaye ku izina gusa

Yanditswe na Setora Janvier 

Abaturage bo mu cyaro mu midugudu ya Bazizana,Akagari ka Buruba, Umudugudu wa Nyaruyaga mu Kagari ka Migeshi hombi ni mu murenge wa Cyuve; ndetse n’imidugudu ya Kabaya, Kareba mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Musanze,ubona abaturage badakozwa iby’icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu bamwe mu baturage  baracyanywera ku gikombe kimwe bicaranye mu gatsiko abandi bakina amakarita. Hamwe na hamwe, usanga  nta Kandagira ukarabe zihari naho ziri ugasanga ari za [Baringa/ maonesho] kuko inyinshi nta mazi aba arimo ndetse izindi zikozwe mu buryo utakandagira ngo amazi aze, bigasaba gufungura nk’ufungura Robini(Robinet) isanzwe.

Hari naho usanga nko kuri Butiki  nta kandagirukarabe yahigeze kandi amabwiriza yaratanzwe bihagije.

Ubwo ValueNews yageraga muri iyi midugudu yaganiriye na bamwe mu baturage bayigaragariza ko gusangirira ku gikombe ntacyo bibatwaye kuko ngo nta ndwara bafite. Bamwe bayitirira abakire ndetse ngo n’abazungu.

Hategekimana Evariste ni umucuruzi ukorera imirimo ye mu mudugudu wa Nyaruyaga mu kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve. Imbere ya Butiki ye hateretse kandagira ukarabe , hirya yayo gato hari icyuma gisya ibigori.Kandagira ukarabe isigaye ku izina gusa ariko mu byukuri ntiwakandagira ngo ukarabe nkuko bizwe .Yabwiye  Valuenews ko ikosa atari we ririho,ati “twese uko tungana muri iyi Santeri  ya Nyaruyaga, twakorewe Kandagira ukarabe n’umuntu umwe azidukorera  gutya kandi aduhenze ku mafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000frw) , ntushobora gukandagiraho ngo amazi aze ngo ukarabe ahubwo dufungura nk’abafungura Robini bisanzwe. Yaraduhangitse.”

Naho ku kibazo cy’abazifite ntibashyiremo amazi Hategekimana arabagaya cyane agira ati”ni imico mibi” Uyu mucuruzi kimwe na bagenzi be  bavuga ko bagiye kubikosora bagashaka Kandagira ukarabe zuzuje ibisabwa.

 Umukuru w’uyu mudugudu wa Nyaruyaga Munyentwari Joseph yabwiye  Valuenews ko bamwe mu bacuruzi ba za Butiki batagura za Kandagira ukarabe ndetse n’abitwa ko bazifite,zitujuje ibisabwa.Gusa ngo ubuyobozi bwarabahagurukiye ,“Kandagira ukarabe nanjye ndazibona  ko zitujuje ibisabwa, zimwe nta mazi arimo, ntizigira aho bakandagira nyine ngo bakarabe ariko kuva uyu munsi ngiye kubahagarika gucuruza, uzemererwa gucuruza ni umucuruzi uzanyereka Kandagira ukarabe nyayo, irimo amazi meza ndetse n’isabune ku ruhande.”

Mu dusoko duto,ibyo guhana intera  bisaba kurwana nabo

Muri uyu mudugudu kimwe n’ahandi hatandukanye mu bice by’ icyaro cy’Akarere ka Musanze uhasanga udusoko  tw’ ibiribwa dukunze kurema amasaha y’igicamunsi.Abaturage bagura n’abagurisha ibiribwa baba begeranye cyane  ndetse harimo n’abokereza ibigori ku muhanda.

Ku dusanteri usanga bihagarariye baganira ntacyo bitayeho (photo ValueNews)

Umukuru w’umudugudu wa Nyaruyaga Munyentwari Joseph, avuga ko  nabyo bigiye guhinduka.Ati “Kwigisha ni uguhozaho, tugiye kwegera abacuruzi b’ibiribwa birimo ibirayi, ibijumba n’ibitoki cyane cyane kuko usanga aribyo abaturage bari kugura kenshi muri aka gasoko ka Nyaruyaga , twongere tubahugure, tubumvishe ko kugura atari uguhekerana ahubwo ko bagomba gushyiramo intera byibuze ya metero 1 kandi uguze agahita asubira mu rugo ndetse n’uje  mu gasantare ntacyo aje kugura tukamusaba gusubira mu rugo.”

Nyaruyaga ,Guma mu rugo kuri bamwe iracyari inzozi  (photo ValueNews)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Jean Paul yabwiye VALUENEWS ko hafashwe ingamba ko izo Kandagira ukarabe zitujuje ibisabwa zigiye gusimbuzwa izindi.Yagize ati “ Ubundi kwanduzanya icyorezo cya Covid-19 bituruka kuguherekanya iyo mikorobe biturutse aho uyifite mu ntoki ze yakoze, undi akahakora. Izo Kandagira ukarabe zitagira rero aho gukandagira , tugiye kuzisimbuza kuko dufite umuntu uzikora nziza kandi zihendutse hano mu murenge wacu. Naho ku bahaha begeranye, biradusaba gukomeza kubakangurira kubyirinda kandi bamwe batangiye kubyumva.” 

Umurenge wa Cyuve ni umurenge ufite igice kimwe gikora ku mujyi wa Musanze , umwe mu mijyi itandatu ikurikira Umujyi wa Kigali. Ni umurenge kandi ufite ikindi gice kinini cy’icyaro aho usanga abahatuye ari abavandimwe ari nayo mpamvu nyamukuru yo gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko babyivugira,baakavuga ko ari umuco wabo wo gusangira baganira ibyo mu miryango yabo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *