Musanze :Ndikubwimana yishe mwene nyina nawe washakaga kwica ababyeyi

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin na SETORA Janvier

 

Umugabo witwa Ndikubwimana Shamanda  w’imyaka 25  y’amavuko  , utuye mu mudugudu wa Ruhinga , Akagari ka Buramira , Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze yishe mwene nyina witwa Niragire Sipiriyani , ubwo uyu Sipiriyani yashakaga kwica ababyeyi be .Byabaye mu ijoro  ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu   tariki ya 11 Mata 2020.

Abaturage batabaye ari benshi  ariko hafi ya bose ntawaciraga akari urutega Sipiriyani wapfuye 

Umunyamakuru wa VALUENEWS   wageze aho ayo mahano yabereye, yasanze abantu ari benshi mu rugo rwa Uwimana Daniel  na Nyiramwiza Immacule , ababyeyi b’uwo muhungu wapfuye  yishwe na mukuru we .

Nyirabayazana w’uru rupfu, ngo Sipiriyani ,ubusanzwe uzwiho  kuba ari igihararumbo nkuko abaturanyi babivuga, mu ijoro ryakeye yashatse kwica nyina umubyara, baratabaza, mukuru we   washatse ariko akaba atuye hafi aho aza atabaye .Ageze mu rugo ngo yahanganye na murumuna we sipiriyani amukubita  umusumari mu mutwe aramukomeretse bikomeye undi nawe amukubita ikibando mu mutwe ahita amwica atyo.

Sipiriyani ngo yari amaze iminsi avuye mu kigo  gicumbikirwamo inzererezi cyo mu Kinigi, kandi  ntabwari ubwa mbere ajyanwayo kubera kunywa ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na Kanyanga .

Nyina umubyara ari nawe yashakaga kwica Nyiramwiza Immaculee yabwiye VALUENEWS ati “uyu mwana  naramwibyariye ariko yari amereye nabi, sinararaga mu nzu , asanzwe ampohotera  njye na se ndeste n’ umudugudu wose urabizi.”Uyu mukecuru akomeza avuga ko mukuru we yaje aje kubatabara  yahagera  bagahangana .Ati “Kubwimana yaje aje kuntabara ,akigera mu nzu Sipiriyani amukubita umusumari mu mutwe  niko guhita nawe amukubita ikibando aramwica”

Se umubyara Uwimana Daniyeli we ati “twakoze amaraporo menshi  kuri uyu mwana wapfuye , apfuye ari igihararumbo .Yari yarananiranye muri uyu mudugudu ntitwaryamaga kubera urumogi na kanyanga “

Umukuru w’ umudugudu wa Ruhinga Habimana Jean  de Dieu, yabwiye VALUENEWS ko uyu muhungu wishwe na mukuru we yri yarananiranye  ndetse ko bamukozeho raporo nyinshi akajyanwa mu kigo cy’ inzererezi mu Kinigi ariko nyuma y’ iminsi mike akagaruka.Mudugudu ati “ejo yiriranywe icupa rya kanyanga , yirirwa yirukankana nyina kubera kanyanga .saa sita z’ ijoro nibwo baduhuruje  batubwita ko amaze  gupfa yishwe na mukuru we “

Ndorankize Felisiyani umwe mu baturanyi we yagize ati “ Imana ishimwe  dukize umugome , yagendanaga ibyuma  mu mudugudu ntabwo twaryamaga  na gato “Uyu muturage  avuga ko bagaya inzego z’umutekano kuko zajyaga zimufata yayogoje umudugudu ariko nyuma y’ igihe giito bakamurekura.Ngo mu minsi ishize yari yaravuze ko mu Kinigi ahamenyereye ko azasubirayo amaze kwica umuntu.

Nyirasenge  witwa Nyirambabariye Mariseline yabwiye VALUENEWS ko ari mu ba mbere batabaye  ariko ngo yahageze asanga Kubwimana avirirana amaraso mu mutwe .Ati “nahise niruka njya  gushaka inyabarasanya n’ umuravumba ngo mwomore ndebe ko amaraso yahagarara, aho nagarukiye nsanga Sipiriyani we yamaze gupfa.”

Ntitwabashije kuvugana n’umuvugizi w’ubugenzacyaha , ariko  amakuru VALUENEWS ifite nuko uyu Ndikubwimana yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza  naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *