Musanze: Nta gikozwe mu maguru mashya ikiraro cya Kansoro kirahitana abaturage

 

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Ikiraro cyo ku muzi/Umugezi wa Kansoro, gihuza umudugudu wa Kiroba n’uwa Bitare mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze kibangamiye bikomeye abaturage bagikoresha bambuka kuko kunyura hejuru y’ ibiti bibiri bikigize  ngo bisa no kwiyahura .

Abaturage batuye muri iyi midugudu ya Kiroba na Bitare mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze, akarere ka Musanze, bakoreshaga iki kiraro cya Kansoro bajya cyangwa bava mu mirimo yabo ya buri munsi .

Aba baturage bahura n’ikibazo cyo kwambukira kuri iki kiraro cyane cyane iyo imvura yaguye kuko  amazi yo mu birunga amanuka ari menshi muri uyu muzi wa Kansoro ku buryo atwara n’abantu.

Ni ikiraro giteye impungenge kuko gisigaranye ibiti bibiri gusa ari nabyo abaturage bambukiraho bajya cyangwa bava mu mirimo yabo cyangwa mu zindi gahunda ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza byabo.

Aha niho bahera basaba inzego z’ubuyobozi  kumva ugutakamba kwabo bagakorerwa iki kiraro, ubuzima bwabo bugakomeza ndetse n’impungenge zo kuzakigwamo bakaba bahatakariza n’ubuzima zikavaho.

Bamwe mu baturage Valuenews yasanze kuri iki kiraro babuze uko bahambukira bavuga ko kibahangayikishije cyane ko ushatse kwambuka azenguruka ashakisha ahandi yabona urwambukiro ariko na none hakaba kure cyane.

Barabeshya Jean Damascene ni umwe muri abo baturage. Avuga ko igihe cy’amashuri Kansoro yamanutse abana basiba ishuri ndetse n’abahinzi bagasiba umubyizi.

Aragira ati “ Nk’abaturage, twishyize hamwe ngo tugikore, biratunanira ariko ubuyobozi budufashije mu buryo bw’umuganda twagikora kuko baduhaye  ibiti twabyikorera, ariko impungenge zo kumva ko ejo cyangwa ejobundi haguyemo umutu zikavaho.”

Brabeshya akomeza agira ati “Nk’ubu iyo Kansoro yamanutse imvura yaguye, nta mwana wajya ku ishuri, nta n’umuhinzi wajya mu murima bimusaba kubanza kwambuka kuri iki kiraro. Turifuza ko twakorerwa ubuvugizi, iki kiraro kigakorwa rwose kuko kiratubangamiye cyane.”

Sebuhutu Vincent nawe ntanyuranya na mugenzi we;yemeza ko iki kiraro cyahagaritse,mu buryo bugaragarira buri wese, imibereho y’abaturage kandi kikaba kinabangamiye umutekano wabo.

Yagize ati “ Nk’ubu nari mvuye mu murima ngiye mu mudugudu  wa Bitare ariko sinanyura kuri iki kiraro cy’ibiti 2 kubera gutinya kugwa muri Kansoro. Urabona nk’uriya mugabo ucyambukiraho, ni nko kwiyahura, yanga kuzenguruka.”

Nyiragirukwayo Vestine ni umubyeyi watwaraga ifumbire ayijyana  mu murima we uri mu mudugudu wa Kiroba. Aganira n’umunyamakuru wa Valuenews yavuze ko umunsi ku wundi bakoreshaga iki kiraro ariko kuva aho gisenyukiye byandindije imirimo yabo ndetse ngo n’ubuhahirane n’indi midugudu ntikigenda neza.

Aragira ati “ Mfite isambu mu mudugudu wa Kiroba. Nk’ubu ndatwara ifumbire nyikura mu mudugudu wa Bitare nkazenguruka.Iki kiraro kiratubabaje cyane, tukaba twifuza ko cyakorwa vuba ubuzima bwacu bugakomeza nta kwikanga ko twazagitakarizaho n’ubuzima.”

Uyu mubyeyi yongerahoko cyanabangamiye ubucuruzi bwa garaviye, ati” hano hari abaturage bahonda igaraviye(Graviers), babonye ikiraro gikomeye n’abaguzi baboneka, abaturage bakagurisha kandi bakiteza imbere.”

Mu kiganiro Valuenews yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze John yavuze ko iki kiraro kizwi kandi ko kibangamiye abaturage koko , gusa ngo kiri muri gahunda y’ibikorwa remezo bigomba kubakwa ku bufatanye n’ingabo.

Aragira ati “ Nkigera muri uyu murenge, nasanze iki kiraro kiri mu igenamigambi ry’umurege ndetse na njyanama y’umurenge irabyemeza. Uretse n’ibyo ni n’ikiraro cyashyizwe mu ngengo y’imari y’Akarere yo mu mwaka 2020-2021, ko kizubakwa mu buryo burambye. Gusa, mbere yuko cyubakwa muri ubwo buryo, nk’umurenge, tugiye gufatanya n’ingabo muri gahunda yazo izwi nka RDF-COP(Citizen Outrich Program) kuba tucyubakishije ibiti ku buryo iki cyorezo cya Covid-19 kirangiye, mu mpera za Gicurasi uyu mwaka wa  2020 cyatangira  gukoreshwa.”

Kimwe n’imirenge ya Gataraga, Shingiro, Kinigi na Nyange,Umurenge wa Musanze n’umwe mu mirenge 5 ikora ku ishyamba ry’ibirunga kandi ikunda kwibasirwa n’amazi yo mu myuzi/Imigezi acamo avuye muri ishyamba ry’ibirunga, ikangiza imyaka y’abaturage, rimwe na rimwe igatwara n’ubuzima bwa bamwe batitwararitse ku biraro bambukiraho.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *