Muhima: Umugore yashatse gushahura umugabo amuziza kudatera akabariro

Yanditswe na Karegeya  Omar 

 

 

Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 9 Mata, umugabo yagiye gutabaza ubuyobozi bw’umudugudu mu murenge wa Muhima avuga ko umugore yamukuruye igitsina ashaka kumushahura ngo kuko amaze umwaka wose adatera akabariro; amukekera kujya mu ndaya.

Munyemana(izina ryahinduwe) na Murokore bamaranye imyaka icyenda. Bafitanye abana batatu, biyongeraho undi Murokore yabyaye mbere yo kubana na Munyemana. Umugabo akora akazi k’izamu, naho umugore agakora ibiraka binyuranye byo gukora amasuku, kumesa cyangwa gutekera abantu. Baba mu nzu y’ibyumba bibiri bishyura ibihumbi 25, kandi yishyurwa n’umugabo ku mushahara w’ibihumbi 30 ahembwa buri kwezi. Ngo intandaro ya byose ni uko umugabo atereka umugore icyo akoresha bitanu bisigaye, nyamara umugore we akavuga ko ari uko atubahiriza inshingano zo mu buriri.

Mu buhamya bwa Munyemana hari aho agera agasuka amarira menshi, kubera umugore umukekera kumuca inyuma, kugera aho ashaka kumushahura. Akavuga ko ahozwa ku nkeke, yabuze aho abariza, ngo n’umuryango RWAMREC yumva ntazi aho uba.

Ati, “uyu mugore ahora ankekera kujya mu bagore, kandi imyaka 25 maze muri aka gace nta mugore ndacudika nawe. Yabanje kunyirukanisha ku kazi anteranya n’umukoresha ngo mba mu ndaya. Nyuma y’amezi icyenda mbona akandi ko kurarira urusengero, none yirirwa avuga ngo nsambanya abagore bahasengera”.

Uyu mugabo uva ku kazi k’izamu agateka akoza n’ibyombo, avuga ko nta mwanya ajya apfusha ubusa hanze y’urugo.Akomeza agaragaza uko akoresha amafaranga ahembwa, nyuma yo kwishyura inzu asigarana bitanu, akogoshesha abana nawe akikenura.

Ati, “n’ubu mvuye guhembwa bankata bitanu nagujije, mpita njya kugura imiti y’umwana-arayerekana-, ngeze hano umugore mpise muha ibihumbi 20 arabibika, ayo nari nsigaranye nyagura isukari n’amavuta-byose abyerekana”.

Maze n’ikiniga cyinshi, amarira azenga mu maso, akora mu mufuka w’ipantaro, azamura igiceri cy’ijana n’aka makumyabiri, ati, “ngaya amafaranga(120F) nsigaranye ku mushahara nahembwe. Ariko mu kanya umugore aramfashe akubitaho urugi arafunga ankurura igitsina n’ubu ndi kwokerwa”. Ndlr: kwihangana biranga, ahita asuka amarira, yihanaguza umupira yambaye.

Ikibazo ni mu buriri

Mu kwisobanura k’umugore, avuga ko yamukinishaga –nubwo umugabo ahakana avuga ko ntawe ukina akinga.

Murokore ati, “ndi umuntu mukuru ibyo sinabikora. Icyabaye namukinishije nkoraho ngirango ndebe ko yibwiriza. None umugabo umara umwaka wose ntacyo akoze ubwo nabuzwa n’iki kumukeka koko?”

Murokore yemera ko acyurira Munyemana gusambanya abagore bakora ku rusengero, ngo kuko hari umugore uhakora bahuye ntiyamusuhuza nyamara asanzwe aganira na Munyemana. Ati, “nawe se umugore twahuriye mu nzira musuhuje ntiyanyikiriza kandi asanzwe aganira n’umugabo wanjye, ubwo mpita nkeka ko ari mukeba wanjye”.

Ku ruhande rw’umugabo ariko, ngo kuvuga ko amara umwaka haba harimo gukabya, ngo kuko ari byo ntibaba bafitanye abana batatu. Ngo ahubwo ikibazo ni uko ataha asanga umugore mu mirimo akayimufasha, cyangwa agasanga yagiye. Ngo iyo ananiwe araruhuka akitegura akazi k’ijoro, umugore akajya kuboneka nawe agenda.

Umukuru w’uyu mudugudu abasaba kumvikana, cyane umugabo agashaka umwanya wo gutera akabariro ariko umugore nawe ntamusabe ibirenze adashoboye kubera akazi.

Abahanga mu buzima bw’imibanire bavuga umugore udatererwa akabariro neza bimutera umushiha no kubabara umugongo, bikaba byamuviramo kwigunga ntakorere urugo uko bikwiye. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko iyo umugabo adatera akabariro mu rugo iwe, impamvu ya mbere umugore akeka ari ukuba afite inshoreke cyangwa ajya mu ndaya akamuca inyuma.

Ibyaha by’ihohoterwa hagati y’abashakanye bigenda byiyongera mu Rwanda, nk’uko bigaragara mu gitabo cy’ibarurishamibare (statistic year book) cya 2019. Mu myaka ine gusa (2015-2018) byikubye hafi gatatu, kuko byavuye kuri 394 bikagera kuri 967. Ku rupapuro rwa 175 rw’iki gitabo, biraboneka ko ibi byaha byari 394 bikaza ku mwanya wa 6 mu byaha icumi bya 2015, biba 464 ku mwanya wa 5 muri 2016. Mu 2017 byabaye 739 biza ku mwanya wa 10, naho 2018 biba 967 biza ku mwanya wa karindwi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *