Rwanda:Water Aid  irasaba Leta korohereza abaturage kubona amazi meza muri ibi bihe bya COVID 19

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

 

Kuva icyorezo cya COVID 19 cyagagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020,inzego zitandukanye zarahagurutse  hagamijwe kwirinda no gukumira icyo cyorezo.Leta ubwayo yashyizeho ingamba zikomeye, zigomba kubahirizwa ariko nanubu haracyagaragara icyuho mu kuyubahiriza .Ikibazo cy’amazi meza  atagera ku baturage bose ni kimwe mu mbogamizi zo  kwirinda COVID 19.

Ikibazo cy’umubyigano ku mavomo rusange kibangamiye gahunda yo kwirinda COVID19

Mu kiganiro  “Urubuga rw’Itangazamakuru” giherutse guhurirwamo n’inzego zitandukanye  zifite aho zihuriye n isuku n’isukura, ikibazo cy’amazi  cyafashe umwanya  usaga 70% by’ ikiganiro.Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko kutagira amazi mu  ari kimwe mu bituma gahunda zashyizweho nko kuguma mu rugo , kutegerana   ndetse no gukaraba intoki kandi kenshi zitubahirizwa .

 

Madamu Mukamunana Alphonsine (MINISANTE ) ari kumwe na DG Bahame Hassan (MINALOC) mu kiganiro ku Isuku n’Isukura

Abaturage bamwe bo mu mirenge itandukanye bahamagaye muri icyo kiganiro bagaragaza ko babangamiwe no kutagira amazi.Umwe muri bo ati “baratubwira kuguma mu rugo  nyamara  nta mazi dufite mu ngo ubwo se waguma mu rugo  ntujye no gushaka amazi ? nibadufashe baduhe amazi mu  ngo zacu naho ubundi biragoye “.Undi muturage wo mu murenge wa Muhoza ,Akarere ka Musanze ati “ku ivomo biragoye kwirinda , turahahurira turi nka makumyabiri kandi buri wese ashaka kuvoma ngo atahe bityo tukabyigana

Impuguke mu by’isuku  n’isukura  akaba n’umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima Madamu Mukamunana Alphonsine, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bikorwa byo gukaraba intoki hagamijwe kwirinda COVID19,byaba ari imbogamizi ikomeye igihe abaturage badafite amazi.Gusa avuga ko umunsi ku munsi baganira n’ikigo gishinzwe kugeza amazi meza ku baturage WASAC kugira ngo barebe uburyo basaranganya amazi  mu bice byose bishoboka  by’igihugu. Ati “mu by’ ukuri hari ibimaze  guhinduka  kubirebana n’ umuco wo gukaraba intoki, ahougeze uyu munsi urasanga hari kandagira ukarabe,hari  n’abashyizeho bihoraho byo gukaraba intoki  nko mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.”

Henshi kandagira ukarabe ni nk’umutako nta mazi abamo

Nubwo  Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hari intambwe yatewe, haracyumvikana hirya no hino  ahari za kandagirukarabe zitagira amazi .Kuri za butiki, mu maguriro atandukanye  ngo  ntibabasha gukaraba intoki kubera ko usanga nta mazi ahari , ndetse ngo n’aho ari usanga ariyo bakaraba gusa nta sabune .

Umwe mu bahamagaye muri iki kiganiro yagize ati “hari n’aho usanga  baraguze wa muti wica udukoko (sanitizer) ngo abe ari wo abakiliya bazajya bakoresha , ariko ugasanga ho bawushyize   ni ahantu buri mukiliya wese atapfa kuwubona .Kenshi ngo baba banga ko ukoreshwa cyane ugashira vuba doreko unahenze cyane .”

Binajyanye kandi n’imyumvire imwe n’imwe igaragara mu bacuruzi  muri ibi bihe .Bamwe bavuga ko  ngo “batabona amazi  n’ sabune byo gukarabya umuhisi n’ umugenzi”!

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Shehi BAHAME Hassan agira inama aba bacuruzi ko bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko  badakwiye gukina n’ubuzima bw’abantu n’ubwabo batabusize inyuma.Bahame agira ati “ariko se abo bacuruzi  ko  abaza babagana ari abakiliya babo , kuki bumva ko babereyeho gukarabya umuhisi n’ umugenzi nyamara abinjira  mu mdaka yabo baba babazaniye amafaranga ?Nibinjira ari batatu , bane , batanu badakarabye intoki , wowe baje kureba ufite cyizere kingana iki ko batazakwanduza ?” Bahame asaba abagifite iyo myumvire kuyihindura , kuko ikiguzi cy’amazi n’isabune abakiliya  bakaraba ntaho gihuriye n’ubuzima bwabo ndetse n’ubwawe .

Hakenewe ko Leta yorohereza abaturage kubona amazi

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta “Water Aid”, wita ku bikora by’isuku n’isukura ,Bwana Kwizera Maurice  yagaragaje ko mu bice bitandukanye  by’igihugu hakiri ahantu badafite amazi, bityo rero ngo “gushishikariza abantu gukaraba intoki kandi kenshi nta mazi bafite  byaba ari ikibazo.”Akomeza asobanura ko abantu bakibyiganira ku mavomo rusange , ku masoko baba batonze umurongo , ati “ turabona n’abantu mu masoko hirya no hino badakaraba , ndeste hari n’amavuriro adafite amazi”

Kwizera Maurice /Umuyobozi mukuru wa Water Aid mu Rwanda (photo archives)

Umuyobozi wa Water Aid kandi asaba  Leta ibinyujije mu kigo cyayo cyo gukwirakwiza no kugeza amazi meza ku baturage  kureba uburyo yafasha ingo zitishoboye kubona amazi meza  cyane cyane muri aya mezi  abanyarwanda bahanganye n’icyorezo cya COVID19.Ati “ WASAC yari ikwiye kureba ukuntu yaba igabanije igiciro cy’amazi  kugira ngo abaturage  cyane cyane abatishoboye nabo babashe kubona amazi “

Gusa ariko nubwo iki cyifuzo cya Water Aid  kijya gusa n’icy’abanyarwanda benshi,WASAC ivuga ko hari ibyatangiye gukorwa birimo kutagira uwo bafungira amazi  muri iki gihe .Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza amazi Rutagungira Methode  avuga ko byagorana gufata icyemezo cyo kutishyuza amazi ngo kuko n’ubusanzwe amafaranga abaturage bishyura WASAC atari ikiguzi cy’amazi .Ati “ariya amafaranga bishyura nta kiguzi cy’amazi kiba kirimo , ni amafaranga ya serivisi tubaha no kugura ibikoresho byo gutunganya amazi kugira ngo abagereho ari meza .Turamutse tutayishyuje rero byatugora  kubona ibyo bikoresho”.

Umuryango Water aid uvuga ko muri iki gihe hakenewe ubukangurambaga bwimbitse mu baturage  ndetse ngo ukaba waranafashe iya mbere mu gukora ubwo bukangurambaga  hifashishijwe itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *