COVID19,Impaka zabaye urudaca : Kwica nkana amahame y’umwuga  no gukiza rubanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

 

Kuva ku wa gatandatu tariki ya 11 Mata 2020, ku mbuga nkoranyambaga haraberaho ibiganiro birimo impaka zakuruwe n’ ibyatangajwe n’umuyobozi w’ ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Corneille,mu kiganiro yatanze kuri Radio Ishingiro akagaragaza amazina ya bamwe mu baturage bivugwa ko bamaze kwandura icyorezo cya COVID19.Bamwe bati ibyo Muganga yakoze ni indashyikirwa abandi bati akwiye kubihanirwa kuko yishe amahame y’umwuga .

Dr Ntihabose Corneille /Umuyobozi w’ ibitaro bya Byumba (Photo internet )

Muri icyo kiganiro ,Dr Ntihabose Corneille, Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix.Bavugaga ku ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zo guhangana na COVID19.

Bigeze aho umunyamakuru abaza uko mu Karere ka Gicumbi byifashe muri rusange ,Muganga Corneille yabanje kugaragaza ibyiciro by icyorezo uko ari bitanu, avuga ko mu Karere ka Gicumbi bari bakiri mu cyiciro cya mbere cy’aho icyorezo kitaragaraga ariko ko guhera ku wa gatanu,ibintu byahindutse .Ati “mbere twari turi mu cyiciro cya mbere ariko,mu Karere ka Gicumbi aka kanya , ntabwo nabibahisha niko bimeze, twagize icyorezo “

Dr Corneille akomeza asobanura ko umuntu wa mbere mu Karere ka Gicumbi yabonetse ari mu kato  ahita ajyanwa aho agomba gukurikiranirwa kimwe n’abandi   ndetse akomeza asobanura ko hari n’abandi batanu babonetse ku wa gatandatu (umunsi ikiganiro cyabereyeho)  nabo bagahita bajyanwa mu bigo bibakurikirana (Treatment centers ).

Bitewe n’impamvu Muganga yasobanuye ko iyo abantu banduye babonetse baba bagomba kuvanwa mu bandi kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, niho yahereye agaragaza   amazina ya bamwe mu banduye mu Karere ka Gicumbi , kugira ngo abahuye nabo cyangwa bafite uko babonanye nabo babashe kwimenyekanisha  kugira ngo bakurikiranwe.

Dr Corneille ati “mu cyorezo nk’iki ngiki giteye ubwoba , kica abantu buri munsi ,hari ibyo ikiganga kivaho…Ibyo kuvuga  ngo ibanga rya muganga …”Muganga Corneille akomeza agira ati”ubu ni ubuzima bw’ abaturage basaga miliyoni 12  ziri mu biganza byacu  ntabwo ari ubuzima bwa Corneille,umuyobozi w’ ibitaro bya Byumba , niba umuntu yanduye ubwo yanduye kandi bigomba kumenyekana .Rwose ntihagire umuntu uza kutubwira ngo twatangiye kwica amabwiriza ya kiganga , hano ni ubuima bw’ abaturage  miliyoni 12 by’umwihariko ibihumbu 440 by’abaturage batuye akarere ka Gicumbi.

Yatangaje abamaze kumenyekana ko banduye bamwe anabavuga mu mazina kuri Radio

Muri icyo kiganiro  Muganga w ibitaro bya Byumba yagize atiubu tumaze kugira imibare y’abantu batandatu ,umuntu umwe twagize byabaye amahire twamukuye ku mupaka wa Gatuna , yari yaragize ingendo zo mu Karere,turamufata tumushyira mu kato k’iminsi cumi n’ine tumaze kumupima aza kubonkamo buno  bwandu ,abantu bahuye nawe ni bake cyane abo twafashe ni abamutekeraga ,ariko n’abandi bose bashobora kuba barahuye nawe yaba abapolisi bamurindaga , baba abaganga yahuye nabo  bamufashaga bose twamaze kubashyira mu kato.

Abandi ni famille y’abantu bane , y’umuyobozi wa I&M BANK mu karere ka Gicumbi ,dukangurira yuko uwahuye nawe mu Karere ka Gicumbi yimenyekanisha mu bitaro bya Byumba ,yaba uyumuyobozi yaba umudamu we , yaba umwana ndetse n’umukozi , …undi ni umugabo witwa Gatoto ni umushoferi  wakundaga gutwara imodoka ya I&M Bank n’imodoka y’Akarere, ubwo harimo abantu bahuye ba Dasso , abakora ku murenge , abo bakunda gusangira …abo bakorana mu karere, abo bose baze kwimenyekanisha  tubafashe kugira ngo  twirinde kuba twakomeza kugira ubwandu bwinshi butuganisha mu cyiciro gikurikiyeho

Abantu babyakiriye mu buryo butandukanye ari nazo mpaka ziriho ubu

Nubwo Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba avuga ko ubu buryo yakoresheje aribwo bukwiye mu gushaka igisubizo cy’ikibazo cyagaragaye , abantu bakamenyekana kandi bagakurwa mu bandi bagashyirwa mu kato , hari bamwe mu babibonamo kuba yararengereye akica amahame y’ umwuga wa kiganga nkana .

Gusa nanone umubare munini w’ abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze kuri iyi dosiye bagaragaza ko ibyakozwe na Muganga w ibitaro bya Byumba ari igikorwa cy’indashyikirwa  kandi ko ariko Leta ikwiye kubigenza .

Hari umuturage umwe w’I Gikondo yagize ati “Minisitiri w’Intebe  w’Ubwongereza arafatwa agahita abitangaza, umwamikazi w’Ubwongereza na famille yiwe barafatwa bagahita babitangaza, abakinnyi rurangiranwa, abayobozi ku rwego rw’isi….ariko muri africa ngo wapi.Kuki?  Baba bakwiye gutangaza amazina n’uduce bagezemo kugira ngo uwahageze wese cyangwa uwahuye n’umuntu ukekwa cyangwa bizwi ko arwaye amenye ko agomba kwijyana gusuzumwa   ”

Uwitwa  Alphonse nawe yungamo ati  “ Covid ni icyorezo cyandura mu buryo budasanzwe. Jye rero mbona kubatangaza aribyo byafasha benshi kuko hari ubwo muba mwarahuye ariko kuko batamutangaje ngo ubimenye ukibwira ko nta kibazo ufite ubwo ukaba nawe ariko uri kuyikwiza cyane uhereye iwawe murugo. Jye numva kuri covid byaba exception mu rwego rwo kurinda abatarandura no kuyihashya vuba.

Uyu Alphonse yasaga nusubiza Felix we ugaragaza ko iyo Muganga Corneille yakoze yarenze  nkana ku mahame y’ umwuga .Yagize ati “Ibyo byo gutangaza amazina y’abarwayi birabujijwe muri déonthologie medicale. Bariya babitangaje ni initiative yabo ku gito cyabo nk’abarwayi kandi abenshi ni ku mpamvu za politique cg akazi bakora. Umuganga rero aramutse atangaje izina ry’umurwayi uwo afite uburenganzira bwo kumujyana mu nkiko.

Naho undi muntu nawe wagize icyo abivugaho dore ko ababivuzeho ari benshi cyane , yitwa Ferdinand .Nawe asanga kubera icyorezo amahame y’umwuga yaba ashyizwe ku ruhanda kuko abantu bari mu bihe bidasanzwe.Ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga bugira buti  deontologie medicale ndabyumva kandi ni ngombwa mu gihe cyayo! Ariko se ko Turi mu bihe bidasanzwe! Guhisha cases numva ntacyo bitumariye uretse gukomeza gutinza urugendo dufite! Ahandi barabavuga kandi nkeka ko bifasha cyane mu kubona new cases zigakurikiranwa on time. Ikindi ibi minister wa minijuste yavuze ko utazideclara bazamufata nkuwahungabanyije umudendezo w’igihugu! Wabwirwa Niki cg wakeka ute ko ufite ubwandu igihe utamenye uwo mwahuye wagaragaje ubwandu? And finally, SIDA   ntabwo wayigereranya n’aka gakenya!

Ubusanzwe mu mahame agenga umwuga w’ubuganga (Code of Conduct for medical professionals ) ndetse nUburenganzirwa bw’umurwayi (Patient rights ) biteganya  komuganga agomba kugirira ibanga umurwayi we  kandi ko adashobora gutangaza amakuru arebana n’uburwayi bw’umuntu  mu gihe nyir’ubwite atabimuhereye uburenganzira.

 

 

 

2 Replies to “COVID19,Impaka zabaye urudaca : Kwica nkana amahame y’umwuga  no gukiza rubanda”

  1. Bijyanye n’iki cyorezo giteye ubwoba kdi cyandura mu buryo budasanzwe, jye numva ibyo Dr Corneille yakoze ari byo, kuko byatumye buri wese wahuye n’umwe muri abo abimenya ku gihe akishyikiriza inzego zibishinzwe. Natwe aho turi tuba duhangayitse tuvuga ko wasanga tuyifite tutabizi.

  2. Uriya Muyobozi w’ibitaro ndamwumva , mu gihe nk’iki habayeho ibintu byinshi bidasanzwe, ndetse rimwe na rimwe amategeko akirengagizwa mu rwego rwo kurengera abantu.
    Ubu se Minisitiri w’ubwongereza ko abaganga be batangaje ko yanduye COVID 19.
    Ibyo yatangaje imyirondoro y’abarwaye ku ruhande rumwe ni nyiza , byatumye abatuye ako gace bose bumva ko bagomba kubishyiramo ubu sérieux bakirinda bihagije, kandi n’uwahuye n’abanduye akabimenya kuburyo yakwishyikiriza abashinzwe kumugasha.

    Ariko nanone harimo akabazo ko buri Muganga w’agace runaka agiye atangaza ibyo agace akoramo kuri radio , ntago byaba bifite controle , ibyo gutangaza abanduye bikwiye kuba ibya Minisitiri y’ubuzimana gusa, cyangwa niba yaratanze delegation kuri ba DG b’I bitaro ntabyo nzi.
    Ibyo yatangaje harimo ka erreur gato cyane , azagirwe inama ariko yarengeraga abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *