Umugore wa Bill Gates afite impungenge ko Coronavirus izayogoza Afurika

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Melinda Gates, umugore w’umuherwe Bill Gates akaba anamwungirije mu kuyobora umuryango Bill and Melinda Gates foundation; asanga Coronavirus nigera mu bihugu bikennye byiganje muri Africa izabiyogoza, maze imirambo ikuzura imihanda.

Ibi yabitangarije Televiziyo yo muri America CNN ku cyumweru, akabishingira ku bukana iki cyorezo cyinjiranye mu bihugu by’iburayi, Aziya n’America, anongeraho ko cyatunguye abatuye isi yose.

Kuba imibare y’abagezweho na Covid-19 muri Africa ikiri hasi, kubwa Melinda ngo ntibivuga ko idahari; ngo ahubwo ni uko muri Africa badafite uburyo buhagije kandi bwizewe bwo kuyipima nk’uko bikorwa mu Burayi n’America.

Ati, “magingo aya (kucyumweru tariki 12 Mata 2020) muri Africa hamaze kugaragara nibura abantu 13.686 bayirwaye. Muri bo amaze gupfa 744, naho abagera ku 2283 barakize. Mfite rero impungenge ko bizadogera, umunsi Covid-19 izakaza ubukana kuri uyu mugabane ukennye, ahantu haba amavuriro atagira ibikoresho bihagije, ndetse hatanaba ibikorwa by’ubutabazi bifatika”.

Melinda ngo ahangayikishijwe  n’uko bizagenda rwose, kuko ngo iyo yibutse ukuntu Ubushinwa bwashyize mu kato abaturage benshi, ngo yahise atekereza kuri Africa, yibaza uko yo izabyitwaramo.Ati, “nabashije kugera mu mijyi n’ibyaro bya Africa. Iyo tuvuga guhana intera no gukaraba intoki nibaza ukuntu abatuye mu tujagari bashobora guhana intera ya metero. Nibaza ukuntu gahunda ya ‘Guma mu rugo’ ishoboka ku bantu  babyuka birukanka bashaka ikibatunga. Nkanibaza ukuntu abantu bazakaraba intoki kandi batagira amazi meza”.

Aha anongeraho ko nubwo imibare ikiri hasi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitavuga ko Covid-19 itabirimo, ngo ahubwo nta bikoresho bihagije byo kuyisuzuma bihari.Aha ahita atanga urugero rw’imirambo yabonetse ku mihanda mu gihugu cya Equateur, agasanga no muri Africa ariko bizagenda.

Muri iki kiganiro kandi, Melinda ababazwa n’uburyo Covid-19 yatunguye abatuye isi ugereranyije n’ibindi biza byagiye bibaho, akavugako byo baba babyiteguye nk’imyuzure n’imihengeri (Tsunami) n’imitingito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *