Kigali: Bahisemo kwita ku mupangayi aho kumwishyuza ubukode

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Abagize ishyirahamwe “abahujintego” rikorera mu kagari ka Rugenge umurenge wa Muhima, bafashe ingamba zo kugemurira umupangayi wabo warwaye atagira kirwaza, nyuma y’aho uwamwitagaho agiriye mu ntara agahezwayo na gahunda ya ‘Guma mu rugo’.

Iri shyirahamwe rifite inzu zikodeshwa hafi y’akagari mu mudugudu w’Ubumanzi.Umwe mu bakodesha izo akabamo anahakorera umurimo wo gutunganya imisatsi, yafashwe n’uburwayi mbere gato ya Covid-19.

Nk’uko bisobanurwa n’umwe mu barigize, ngo ubu bajya ibihe byo kumugemurira amafunguro, kandi ntabwo bamwishyuza ubukode kuko usibye n’uburwayi ntiyanaba akora muri iki gihe.

Ati, “uriya mudamu amaze imyaka ine akodesha uriya muryango, kandi ubusanzwe yishyuraga neza. Mu kwezi kwa mbere yafashwe n’uburwayi, nyina umubyara aza kumurwaza. Ubwo yasubiraga mu cyaro gushaka ubufasha bwisumbuye, niho amabwiriza ya ‘Guma mu rugo’ yamusanze, ubwo umurwayi aguma wenyine mu nzu. Njye ubwanjye naramusuye nsanga ntako abayeho, menyesha abandi banyamuryango. Ubu twagabanye iminsi yo kumushyira ifunguro rya saa sita, kandi turabona atangiye koroherwa”.

Iri shyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 28, ariko igikorwa cyo kugemurira uwo mupangayi gikorwa n’abatuye mu Kiyovu gusa kuko ari bo bamwegereye.

Mu byo bamushyira aho arwariye, harimo amafunguro asanzwe, imbuto n’amazi meza yo kunywa.

Ni igikorwa basanga kitabagoye cyane, bumva n’undi wese ugira umutima wa kimuntu atabura gukorera umupangayi bamaranye igihe; aho gushishikazwa no kugenda bamwishyuza ubukode mu gihe nk’iki imirimo myinshi yahagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *