Yanditswe na Setora Janvier
Abaturage bo mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bafite amasambu ku musozi wa Songa bahangayikishijwe n’abahoze ari abakozi ba company yacukuraga amabuye y’agaciro kuri uwo musozi,kuri ubu bigabije amasambu y’abaturage bagakora ubucukuzi butemewe nyuma y’uko “Songa Minerals Company Ltd” bakoreraga ihagaritse imirimo yayo y’ ubucukuzi muri uyu musozi .
Aha niho abacukura mabuye binjirira ngo bajya aho bita mu nda y’isi
Kuva Tariki ya 28 Mutarama 2020 ikigo cy’ igihugu gishinzwe Mine , Peterolo na Gazi cyahagaritse Sosiyete y’ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro yitwa ‘Songa Minerals Company Ltd “ kubera kutubahiriza ubunyamwunga mu bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro yakoreraga ku musozi wa Songa uri mu murenge wa Muko , Akarere ka Musanze .
Kuva ubwo nkuko bigaragara mu ibaruwa Umuyobozi w’ikigo gifite ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro yabandikiye VALUENEWS ifitiye Kopi , Bwana Francis Gatare yabasabye guhagarika ibikorwa by’ ubucukuzi ndeste bagakuraho inyubako z’ agateganyo cyangwa ibindi bikorwa biri aho bakoreraga ndeste no kwishyura imyenda yose yaba ihari ifitanye isano n’ ibikorwa by’ ubucukuzi mu gihe kitarenze iminsi 90.
Ibaruwa yandikiwe Songa Minerals Company Ltd ibahagarika gukora ubucukuzi
Kuva icyo gihe rero abari abakozi b’ iyi company bigabije imirima y’abaturage batangira gucukura ayo mabuye mu buryyo unyuranije n’amategeko .
Bamwe mu baturage bafite amasambu muri uyu musozi wa Songa babwiye Valuenews ko bababajwe n’insoresore zitwikira ijoro ndetse zikaza gucukura amabuye mu mirima yabo .
Ngo no ku manywa y’ihangu kandi nabwo barabikora .Umukecuru umwe ati “ ku manywa baba bitwaje amacumu, imingwara/imitarimba, inyundo n’ ibindi bikoresho bagatera ubwoba ba nyiri amasambu ngo baceceke.”
Umukecuru witwa Leonille Nyirandabirora ni umwe muri abo baturage.Yabwiye VALUENEWS ko ntako batagize ngo babibwire ubuyobozi ariko ntibigire icyo bitanga;” dufite ikibazo cy’amasambu yacu yigabijwe n’abantu muri uriya musozi wa Songa. Bajyamo bakangiza imyaka, ibiti bagatemagura bagira ngo babone uko bacukura ayo mabuye, twavuga, ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge ntibugire icyo bubikoraho ahubwo bukadusaba ngo tuzabafate tubazane.”
Nkubiri Jean Claude nawe ni umuturage uhafite ishyamba rinini ryangijwe n’abo bacukura mu buryo butemewe bitwikiriye ijoro.Nawe ashinja inego z’ ibanze kuba zibarangarana muri iki kibazo.Ati “ Uko utureba uku, abaturage dufite amasambu kuri uriya musozi wa Songa, twaragowe. Nkanjye mpafite ishyamba niguriye ibihumbi bisaga 700 ariko abahoze bakorera Songa Minerals Company Ltd , yahagaritse imirimo yayo bararimaze baririmbura ngo baracukuramo amabuye y’agaciro, twabibwira inzego z’ibanze ntizigire icyo zidukemurira. Turasaba ko mudukorera ubuvugizi”
Nkubiri Jean Claude areraka umunyamakuru wa VALUENEWS uko ishyamba rye baryangije
Kampani yarahagaze abacukura babikora ku giti cyabo
Umusaza witwa Nzabakurikiza Jean Damascene ni umukozi wa Songa Minerals Company Ltd, ukora ubuzamu ku nzu yakorerwagamo n’iyi Company., Yabwiye VALUENEWS ko “company” yahagaze ko abigabiza amasambu y’abaturage ari ibisambo ngo kuko nawe bigeze kumwiba.
Yagize ati “abibasira amasambu y’abaturage sinabamenya, gusa urebye neza, ni abahoze bakorera Company kuko nanjye baraje batobora iyi nzu batwara inyundo 4, imingwara 9, ibitiyo 4, ibisarubeti 4 n’ingofero 4. Kuva aha rero ntibyanyorohera ngo menye ni bande bari gucukura amabuye kuko nirirwa niryamiye aha ahubwo ndasaba ko mwankorera ubuvugizi ngahembwa nkitahira iwanjye mu Kinigi”
Twahirwa James ni umuyobozi muri Songa Minerals Company Ltd waruhagarariye inganzo ya Kanyana.Mu kiganiro na VALUENEWS, Twahirwa avuga ko abigabije amasambu y’abaturage atari abakozibe ko asigaranye umukozi umwe w’umuzamu.Agira ati “Ubu tuvugana, nta muntu ngikoresha aho muri Songa nk’umukozi wanjye uretse umusaza witwa Nzabakurikiza Jean Damascene ukora nk’umuzamu, abandi rero bari mu musozi si abakozi banjye ahubwo Ubuyobozi nibubashakishe bubafate kuko nanjye baranyibye.”
Twahirwa avuga ko bakimarakubona ibaruwa ibahagarika gukomeza gukora ubucukuzi mu musozi wa Songa bahise bahagarika imirimo y’ ubucukuzi kugeza ubu.Ati “abo bagicukura ni abajura rero ni abajura”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine, avuga ko iki kibazo aribwo acyumvise ariko ngo ubuyobozi bugiye kugikurikirana abaturage barenganurwe.Aragira ati “ Ayo makuru ntayo nari mfite ariko ubwo tuyamenye, tugiye kujyayo turenganure abaturage kuko ntibagomba kurengana kandi ubuyobozi buhari. Nta muturage ugomba guhohoterwa ariko nabo bajye batinyuka bavuge ibibazo bafite kugira ngo ubuyobozi tubikemure batararengana kuko nicyo tubereyeho.”
Itegeko nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda riteganya ko iyo uruhushya rurangiye cyangwa rukuweho , nyirarwo afite inshingano yo gukuraho inyubako z’agateganyo cyangwa ibindi bikorwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo icyenda (90).
SETORA Janvier.