U Rwanda mu bihugu byagabanirijwe ideni kubera covid 19

 

Ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF cyamaze kwemeza ko  cyagabanyirije umwenda ibihugu binyamuryango 25  birimo n’u Rwanda, kubera ibibazo bikomeje guterwa  n’icyorezo cya COVID19.

Umuyobozi wa IMF Madamu  Kristalina Georgieva

Itangazo rigenewe abanyamakuru dukesha ikigega mpuzamahanga cy’imari ryasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2020, riravuga ko inama y’ ubutegetsi ya IMF yemereye inkunga yihutirwa ibihugu 25 bikennye kandi byagizweho ingaruka n’icyorezo cy COVID19.

U Rwanda nicyo gihugu cyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyahawe iyo nkunga.Iyo nkunga ngo izafasha ibyo bihugu kugabanya imyenda  bifite ndetse no guhangana n’icyorezo cya COVID 19.

Umuyobozi wa IMF Madamu  Kristalina Georgieva  yagize ati « ni inkunga yo kubagabanyiriza imyenda bikozwe mu buryo bw’impano ku bihugu bikennye kurusha ibindi kandi bikomeje kugirwaho ingaruka n’icyiza . »Umuyobozi wa IMF akomeza avuga ko ibyo bihugu binyamuryango  kandi bikennye  bizanahabwa  impano  izabifasha kuzuza inshingano zabyo mu kigega  nibura mu gihe cy’amezi atandatu .Ati “ibyo bizafasha ibyo bihugu gushyira imbaraga mu guhangana na COVID19 mu mikoro make yabyo bisanganywe . »

Miliyoni 500 z’amadorali nizo IMF izatangaho impano kuri ibi bihugu muri uru rwego.Umuyobozi wa IMF ati « ni amafaranga  arimo miliyoni 185 z’amadorali yatanzwe n’igihugu cy’Ubwongereza,miliyoni 100 zatanzwe n’Ubuyapani,ndetse n’ ibindi bihugu nk’Ubushinwa  n’Ubuholandi nabyo bikaba byaramaze kwemeza inkunga yabyo , n’indi miryango nterankunga ikaba ihamagarirwa gushyigikira ikigega mpuzamahanga cy’imari kugira ngo nacyo gikomeze gufasha ibi bihugu  kugabanyirizwa umwenda nibura mu gihe cy’imyaka ibiri.”

Ibihugu byahawe iyo nkunga byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, mu karere ka Afurika y’ iburasirazuba u Rwanda nirwo rugaragara kuri urwo rutonde rwonyine .

Ibindi bihugu birimo Republika iharanira Demokarasi ya Congo,Malawi,Mozambique,Republika ya Centrafrika ,Ibirwa bya Comores ,Madagascar,Benin,Burkinafaso,Gambia,Guinea, Guinea Bissau,Liberia,Mali,Niger,Sao- Tome et Principe,Sierra Leone,Tchad, na Togo.Ibi bikaza byiyongera ku bindi bihugu byo ku yindi migabane birimo Afuganistani,Nepal,Tadjikistan,Yemen ,Haiti n’ibirwa bya Solomon.

 

 

 

 

 

 

:

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *