Musanze: Abajyanama b’ubuzima bagiye kugabana  Miliyoni 41 ngo abafashe muri ibi bihe bya COVID19

 

Muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA),asaba banyiri amakoperative kugoboka abanyamuryango bayo, ihuriro ry’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima  mu karere ka Musanze ryabageneye ingoboka y’amafaranga miliyoni mirongo ine n’imwe (41.000.000 frw) yo kubatunga muri ibi bihe bikomeye byo kubahiriza amabwiriza yo  kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’abagize nyobozi na ngenzuzi z’amakoperative 15 y’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Musanze yateranye tariki ya 16 Mata 2020.

VALUE NEWS tariki ya 14 Mata 2020 yari yatangaje inkuru  aba bajyanama b’ubuzima, batakambaga basaba ko amakoperative bibumbiyemo yabagoboka muri ibi bihe bya gahunda ya “Guma mu rugo” hirindwa icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Ese aya mafaranga azabageraho ate? Ryari? Buri wese azabona angahe?

Nkuko byemerejwe muri iyi nama, hagendewe kandi ku mubare w’abajyanama b’ubuzima 1715 bagize Koperative 15 zikorana n’ibigo nderabuzima 15 byo mu karere Musanze, buri mujyanama azabona ibihumbi makumyabiri na bitatu na Magana acyenda n’atandatu (23.906 frw).

Miliyoni mirongo ine n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda ni ayo abajyanama b’ubuzima bagenerwa na Minisiteri y’ Ubuzima  buri mwaka ngo bayifashishe mu bikorwa by’amakoprerative yabo bibumbiyemo. Bityo, akarere ngo kagiye kuyashyira kuri Konti y’ibitaro bya Ruhengeri nabyo biyashyire kuri Konti y’ihuriro/ Company  y’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima, naryo riyashyire kuri Konti z’amakoperative ari naho azava  ajya kuri buri  mujyanama w’ubuzima, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefoni igendanwa mu buryo buzwi nka MoMo (Mobile Money).

Buri  mujyanama azajya yohererezwa amafaranga ibihumbi  makumyabiri na bitatu na Magana acyenda n’atandatu (23.906 frw).

Nyuma y’uyu mwanzuro wo guha abajyanama b’ubuzima amafaranga y’ingoboka muri ibi bihe byo kubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo”, n’akanyamuneza kenshi, bamwe muri bo baganiriye na VALUE NEWS, barayishimira cyane ubuvugizi yabakoreye ndetse bagashima n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative cyatanze amabwiriza yo kugoboka abanyamuryango b’amakoperative muri ibi bihe byo kuguma mu rugo, hirindwa icyorezo cya Covid-19.

Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Muhoza Niyikiza Donatille agira ati “Umwanzuro ufatiwe hano uradushimishije cyane, ibi bihe byari bimeze nabi kandi akazi dukora turavunika, tugakora tudahembwa. Dushimiye ubuyobozi bwadutekerejeho bukatugenera iyi ngoboka kuko baratugobotse muri iyi minsi y’icyorezo cya Coronavirus kandi koko twari dushonje. Ikindi kandi turashimira n’itangazamakuru ryadutabarije , gusa tugasaba ko byakwihutishwa tukabona uko tugabirira imiryango.”

Me Mahama Francois,umujyanama w’ubuzima unaba muri komite  ngenzuzi arishimira uburyo bahawe iyo ngoboka ikaba izanacishwa kuri Mobile Money ngo kuko ari kimwe mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Aragira ati “ Uburyo bagiye kuyaduhamo nk’abajyanama b’ubuzima bwadushimishije kuko biri no mu murongo wa politiki yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Amafaranga ntagomba gutangwa mu ntoki ahubwo tuzayafatira kuri Mobile Money cyane ko atari bwo bwa mbere duhawe amafaranga muri ubu buryo kuko twajyaga mu mahugurwa , tugahabwa insimbura mubyizi muri ubu buryo.”

Perezida wa Company y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Musanze , Mpiranya Mathias arashima inzego z’ubuyobozi zabakuriyeho imbogamizi yo kugoboka abanyamuryango .Agira ati “ Ikibazo abajyanama b’ubuzima bari bafite muri iki gihe cya Covid-19 cyari ugufashwa ariko n’ubundi twabitekerezaga ariko dutegereje ko inzego zibishinzwe zatugira inama, uko twabikora twubahiriza amabwiriza nibwo hatangajwe inkuru , bityo twabajije Minisiteri y’ubuzima , SADEC , batugira inama ariyo mpamvu twateranye nka Nyobozi na Ngenzuzi za Company ngo turebe uko twabinoza.”

Abajijwe igihe ayo mafaranga azatangirwa, Mpiranya Mathias yasubije ko bitazatinda,ati “ amafaranga akimara kugera kuri Konti ya Company , tuzahita natwe tuyohereza kuri Konti z’amakoperative cyane ko dusigaranye nimero za Konti zayo. Tugiye kwandikira akarere bayageze aho agomba kugera natwe atugereho, duhite tuyabaha.

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe amakoperative Madame Uwimana Beline unashinzwe kugira inama amakoperative,yasabye abajyanama b’ubuzima bari barahawe amafaranga ibihumbi makumyabiri mbere y’iki cyemezo ko bakimara kubona aya mafaranga, bagomba guhita bishyura ayo bafashe bagasigarana ibihumbi bitatu na Magana acyenda n’atandatu mu rwego rwo kudasumbanya abanyamuryango,

Inama ikirangira, hakozwe urutonde rw’amakoperative na nimero za Konti zayo ndetse hakaziyongeraho urutonde rw’abanyamuryango na nimero za Telefoni zabo ziri muri MoMo (Mobile Money), abatari muri MoMo nabo basabwa kujyamo kugira ngo bazohererezwe ayo mafaranga yabo, hirindwa ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki nk’ ikintu gishobora kuba inzira yo kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

SETORA Janvier.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *