Abahagarariye ibihugu by’Africa mu Bushinwa baramagana ihohoterwa rikorerwa abanyafurika babayo

 

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Mu ibaruwa ba Ambasaderi bakomoka muri Africa bandikiye Leta y’U Bushinwa, bamagana bikomeye ihohoterwa rikorerwa abanyafurika baba muri icyo gihugu, cyane cyane abo mu ntara za Guangdong. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa  ivuga ko itazabyihanganira, kandi ko abayobozi b’intara ya Guangdong bagihagurukiye.

Nkuko bigaragara muri iyo baruwa, ngo ibikorerwa abirabura ntibikwiye ikiremwamuntu .Bimwe mu bivugwa  harimo kuba :

– umunyafurika washakanye n’umushinwa apimwa icyorezo cya COVID19, ariko uwo bashakanye n’urubyaro bafitanye ntibapimwe. Ibi nabyo ngo biviramo uwapimwe guteshwa umuryango we akajyanwa mu kato ka wenyine muri Hotel, kabone n’iyo nta kimenyetso baba bamusanganye.

-Habayeho kandi gusohora abanyafurika mu nzu babagamo bakajugunywa mu mihanda, harimo n’abafite impinja.

-Hari abanyafurika baturumburwa mu mahoteli igicuku cyose ngo kuko ari abanyafurika; ibi bikaba byarakorewe abakomoka muri Nigeria, Togo na Benin.

-Hari kandi abanyafurika biga muri kaminuza ya Sun-Yat Sen mu ntara ya  Guangzhou bahatiwe gupimwa, kandi bataraherukaga gukora ingendo hanze y’aho baba. Ibi kandi bakabikorerwa bagenzi babo batari Abanyafurika badakorwaho.

-Gufatira Pasiporo (impapuro z’inzira) z’abanyafurika, hirengegijwe amategeko n’amahame mpuzamahanga.

-Habayeho kandi gutoteza abanyafurika bapimwe bagasanga nta COVID-19 ariko ntibashirwe amakenga, bakajyanwa mu kato kubana n’abarwaye.

-Kubuzwa amahwemo bafatwa bagafungwa, ndetse viza za bamwe zigateshwa agaciro, bagapakizwa basubizwa iwabo muri Africa nta mpamvu izwi yemewe n’amategeko; ibifatwa nko kubangamira uburenganzira bwabo.

Muri iyo nyandiko yashyikirijwe inzego zinyuranye ku itariki ya 10 Mata 2020, aba ba Ambasaderi bavuga ko iryo hohoterwa rishingiye ku gufatwa nabi kw’abanyafurika babayo, nyuma yo kubapima ku gahato indwara ya Coronavirus no kubashyira mu kato.

Mu nzego zamenyeshejwe harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Bushinwa, Ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa, Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga muri Africa bose, Umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Umuyobozi mukuru ushinzwe abanyamahanga mu ntara ya Guangdong; ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU.

Bagira bati, “Mu by’ukuri nta kindi bazira kitari uko baremwe, bakitirirwa gukwirakwiza Coronavirus, nyamara mu Bushinwa no ku isi yose bizwi muri Africa ariho hari ubwandu buke bwayo. Iki ni ikigaragaza ko hari ikindi bazizwa kitari iyi ndwara kimenyabose. Ba Nyakubahwa, ntitwatinya kubabwira ko ibiri gukorerwa abanyafurika baba mu Bushinwa bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’Abashinwa baba muri Africa, iki ntikikabatungure”.

China-Africa: Imibanire, ubucuti n’ubuvandimwe

Muri iyi baruwa batangira bashimagiza imibanire nta makemwa iri hagati y’Ubushinwa n’ibihugu by’Africa n’inkunga ishyaka riyoboye ubushinwa ritera Africa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ku bw’iyo mibanire n’ubucuti buzira imbereka rero, itsinda rya ba  Ambasaderi bahagarariye ibihugu by’Africa mu Bushinwa bababajwe cyane n’ivangura, ihohoterwa n’akato bigirirwa abavandimwe babo baba mu Bushinwa.

Bati, “abavandimwe bakomoka muri Africa barapimwa ku ngufu n’agahato, bagahabwa iminsi 14 ku ngufu nubwo baba batagaragaje ibimenyetso bya COVID-19, batarigeze bava aho baba cyangwa ngo bahure n’umurwayi wa COVID-19”.

Bakomeza bavuga ko nta gihe abanyafurika baba mu Bushinwa bahwemye kubahiriza amategeko agenga icyo gihugu, cyane mu bihe bya COVID-19. Ngo nta na rimwe abategetsi b’iki gihugu bigeze bashyikirizwa umunyafurika uwarenze ku mategeko ya Guma mu rugo, ariko bakababazwa no kuba bashyirwa mu kato ku ngufu nyuma yo kubapima.

Aba bambasaderi bati, “twe turasanga iri ari ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa abanyafurika, kuko barashyirwa mu kato nta kimenyetso kigendeweho. Tuributsa ko umubano w’Ubushinwa na Africa ugomba gushingira ku bwubahane magirirane, bitari umujyo umwe nka mpatsibihugu.

Nyuma y’inama y’iri tsinda ry’Ambasaderi yabaye kuwa kane tariki ya 9 Mata, bugacya bakandika iriya baruwa kuwa gatanu tariki ya 10 Mata; ku cyumweru tariki ya 12 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Bushinwa yahise akora ikiganiro n’abanyamakuru yamagana ibyo bikorwa.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri Zhao Lijian ashimangira iby’umubano w’Ubushinwa n’Africa, akavuga ko urugomo rutazihanganirwa. Ati, “abanyamahanga bose bagomba gufatwa kimwe, kuva bibaye, abayobozi b’intara ya Guangdong bahise bahaguukira iki kibazo…..abashinwa n’abanyafurika ni abavandimwe, umurunga ubahuza ntushobora gucika kuko ushinze imizi mu butaka bw’Ubushinwa”.

Itsinda ry’abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa rirasaba ko aka karengane gahita gahagarara: “gupima abanyafurika, kubajyana mu kato ku ngufu n’ibindi bitabereye umuntu bishire mu maguru mashya; haba mu ntara ya Guangdong no mu gihugu cyose cy’Ubushinwa. Turasaba ko abanyafurika bafatwa kimwe n’abashinwa n’abandi bakomoka mu bindi bihugu muri iyi nkubiri yo kurwanya COVID-19”.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *