COVID19:Mu Rwanda,igihe cy’agapfukamunwa kuri buri wese cyageze

 

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Danniel yatangaje ko kuva ubu mu Rwanda buri muturarwanda wese ategetswe  kwambara agapfukamunwa  aho ari hose mu rwego rwo kwirinda COVID 19.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru Minisitiri Ngamije yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe ko abantu bagomba kukambara bose, murabona ko nanjye naje nkambaye, twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza, guhera ku wa mbere inganda zizatangira kudukora”

Icyorezo cya COVID 19 kikigera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu  abantu benshi bihutiye kugura no kwambara udupfukamunwa ubusanzwe dukoreshwa n’abakozi bo kwa muganga, bituma dutangira  kubura ku isoko, dore ko twari na duke ku masoko mpuzamahanga nkuko byatangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS .Icyo gihe mu Rwanda hatangajwe amabwiriza abuza buri wese kwambara agapfukamunwa, amatangazo aratangwa kuri Radio ko agapfukamunwa kambarwa gusa n’umuntu uri mu kazi kwa muganga  ndetse n’umuntu wanduye kugira ngo atanduza abandi.

Nubwo aya mabwiriza yatanzwe ariko ntibyabujije abantu bamwe na bamwe kutugura no kutwambara mu rwego rwo kwirinda COVID19.

Ibihugu bitandukanye byahuye n iki cyorezo birimo n’u Bushinwa cyagaragayemo ku ikubitiro bigaragaza ko kwambara agapfukamunwa ari kimwe mu byatumye iyi virusi idakomeza gukwirakwira mu bantu .

Mu Rwanda hashize ukwezi gusaga COVID 19 igaragaye  none Minisiteri y’ubuzima hamwe n’ izindi nzego zifata ibyemezo zisanze ari ngombwa ko noneho agapfukamunwa gakenewe kuri buri wese  kandi aho ari hose igihe cyose!

Udupfukamunwa  “Made in Rwanda “ tugiye kuboneka ku isoko

Iki cyemezo kikimara gutangazwa  abantu  batandukanye mu ngo  batangiye kwibaza byinshi.Bamwe bati “turava he ko twabuze “ abandi bati “turahenda ntitwatubona,…”

Minisitiri Ngamije yavuze ko udupfukamunwa tugiye gukorwa ku bwinshi mu gihugu kugira ngo buri we se akabone .Yagize ati “ “Twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse, Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamirimo, tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro kiza.”

Dr. Ngamije avuga ko guhera ku wa mbere inganda zizatangira kudukora, icyumweru kikazashira  twabonetse, kandi ngo “kamwe umuntu ashobora kukamesa inshuro eshanu ntikagire icyo kaba.

 

Mu kiganiro cyihariye VALUE NEWS yagiranye n’ushinzwe itangazamakuru  muri Minisiteri y’ Ubuzima Bwana Julien Mahoro Niyingabira  yavuze ko hagiye kwifashishwa udupfukamunwa dukoze mu bitambaro, kuburyo gashobora gufatwa neza kagakoreshwa inshuro nyinshi mu gihe utundi twakoreshwaga inshuro imwe gusa tukajugunywa uretse ko hari n’abatwambaraga inshuro nyinshi  ari kamwe  , ibintu abahanga mu by’ubuzima basobanura ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ umuntu.

Julien agira ati “mu minsi yashize twashishikarizaga abantu kutadukoresha  kubera ko utwari duhari ku isoko twari udukoreshwa kwa muganga , abantu benshi bakora mu rwego rw’ ubuzima badukeneye   cyane kandi ari benshi ugereranije n’ utwari ku isoko.Ariko mu rwego rwo kurushaho kwirinda  hari utundi dupfukamunwa dukoze mu myenda abantu bashobora gukoresha  inshuro irenze imwe ,umuntu yataha akakamesa ejo akongera akagakoresha kandi bitabaye ngombwa ko agura kariya ko kwa muganga gakoreshwa inshuro imwe

Mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, abantu 144 nibo babarurwa ko banduye CoronaVirus. Muri aba harimo 69 bamaze gukira basubira mu miryango yabo, mu gihe abagikurikiranwa n’abaganga ari 75.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *