Musanze :Abana bo mu miryango ikennye cyane bagowe no gukurikirana amasomo  atangirwa kuri Radio 

 

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu Rwanda ,imyigire y’abana iri mu byagizweho ingaruka n iki cyorezo.Amashuri yabana yarafunzwe  abana basubira mu ngo .Kuri ubu Leta ikoresha uburyo bwose bushoboka ngo abana bakomeze amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, Radio na Televiziyo ni byo biri kwifashishwa ngo abana  bige , ariko abo mu miryango ikennye cyane  bagowe no gukurikirana ayo masomo kuko nta na kimwe mu bikoresho byifashishwa iwabo bagira. 
Umuryango wa Ntawuruhunga Abdou na Mukantabana Bernadetta, utuye mu  mudugudu wa Mpenge, Akagari ka Mpenge  mu  Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze .Bari mu cyiciro cya mbere cy ubudehe .Bafite abana batanu, batatu muri bo bariga abandi babiri barivuyemo .Muri iki gihe abanyeshuri bari gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, abo muri uyu muryango bo basa n’abatarebwa n’ayo masomo kubera kubura uburyo bwo kuyakurikirana .
Umuryango wa Abdou na Bernadeta nta radio bagira nta na telefoni abana bashobora kwigiraho
Abdou yabwiye VALUE NEWS ko nta bushobozi bafite bwo kugura Televiziyo cyangwa Radio , dore ko ngo nta na telefoni igendanwa yaba we cyangwa umugore we batunze .Ati “nta radio, nta televiziyo yemwe nta na telefoni iba muri uru rugo .Abana banjye  birirwa biyicariye aha, none se ko batanajya no mu baturanyi kuyivumba   bagira bate ?”
Umuryango wa Abdou na Bernadetta ubayeho mu bukene bukabije .Niyo ubasuye mu rugo , ukabona aho baba ubyibonera namaso
 Bateka hanze bagakoresha inkwi  abana bavuye gutashya  nazo kuzibona bavuga ko bigoye cyane .Umugore wa Abdou Mukantabana Bernadetta agira ati ” iyo abana batagiye gutashya ninjye mbyukira yo,nkajya gushakisha ibyo bibabi by inturusu byo gutekesha nabyo iyo byabonetse , ibyo byo kwiga rero ntabwo biba bindeba”
Muri uyu muryango mu gihe abandi bana baba bari kwiga abaho baba bagiye gushaka inkwi
Nubwo uyu mubyeyi avuga ibi ariko, we n umugabo we bahuriza ku gahinda baterwa no kubona abana babo birirwa bicaye mu rugo abandi bo mu baturanyi bari  gukurikira amasomo kuri Radio  cyangwa kuri Televiziyo.Abdou ati “ntakundi twabigenza, ubwo nibasubira ku ishuri nyine bazarindagira kuko bazasanga abandi barabasize. ” 
Naho umugore we  ati “Mbabazwa cyane  nuko abana banjye bazatsindwa n’ukuntu ubusanzwe ari abahanga  bagira amanota meza .Ubukene we !” Akimara kuvuga ibyo, Akubita hasi inkwi yari afite mu ntoki .
Aba babyeyi basaba Leta kureba uko yafasha abana badafite uburyo bwo gukurikirana amasomo kubera kutagira ibikoresho nka Radio na Televiziyo;bakibaza niba nta kuntu inzego zibanze  zajya ziborohereza  bagashakirwa icyumba  kinini kirimo Televiziyo ku buryo babasha gukurikirana amasomo nkabandi. Aha batanga urugero babahaye nkicyumba cyo ku Kagari kirimo televiziyo , bakabashakira n’udupfukamunwa byabafasha kwiga nkabandi.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musazne Munyamahoro Alexis avuga ko ibyo bigoranye kubishyira mu bikorwa mu gihe gahunda ya Leta iriho ubu ari Guma mu  rugo. Ati  “nta kuntu rero twavana abana mu rugo ngo bagiye kwiga  twaba twice amabwiriza”
Umuyobozi w ikigo cy igihugu gishinzwe Uburezi REB ,DR Ndayambaje Irene avuga ko  abana badafite ubushobozi bwo gukurikira aya masomo  badakwiye gupfusha ubusa  igihe bafite ahubwo bakwiye kuba basubira mu masomo  bize, ariko ko ubwo amashuri azongera gusubukurwa  abo bana bazitabwaho by umwihariko.Ati “tuzasaba abarimu  kwita cyane kuri abo bana  batabonye uburyo  kugira ngo bajyane nabandi.”
Gahunda yo kwigisha abanyeshuri muri icyi gihe cya Guma mu Rugo, ishyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’uburezi mu Rwanda REB ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF.
Kugeza ubu ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera icyorezo cya COVID19  birakomeje kugeza ku itariki 30 Mata 2020.Nta tariki izwi amashuri kimwe n indi mirimo yahagaze bizasubukurirwa .
UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *