COVID19: U Rwanda rwatangiye gukora Bomboni

Bomboni ni ijambo rimenyerewe  cyane kwa muganga abantu bashaka kuvuga imashini zifasha abantu guhumeka igihe bagize ikibazo cy’ubuhumekero bita mu ndimi z’amahanga “Ventilator” cyangwa se “respirateur”

Iyi ni imwe mu mashini (Ventilator ) zimaze gukorwa na IPRC KIGALI 

Muri iki gihe cya COVID 19 izi “Ventilator “ ni kimwe mu bikoresho  amahanga yose ahanze amaso kuko bikenerwa cyane n’abarwayi ba COVID19 cyane cyane abageze mu gihe cyo kuba indembe .Zirahenda kandi ntizipfa kuboneka muri iki gihe. U Rwanda rero rwatanngiye kuzikora mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuri iyi Coronavirus .

Prof Rulisa Stephen,umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali akaba n’umushakashatsi  avuga ko ubu impuguke zatangiye gukora izi bomboni  ndetse akishimira uburyo zikoze neza kandi zimeze limwe n’ izo igihugu cyajyaga gitumiza hanze.Prof Rulisa , abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye cyane “Engineers “ bari gukora izo bomboni   akazi keza bakora , agira ati “bari gukora neza neza nkizo dusanga ku isoko.Ikinyuranyo gihari ni kimwe nuko zimwe zikorerwa mu Rwanda izindi zigatumizwa hanze “

Mu bushobozi bagaragaje , aba ba “engineers” bashobora gukora imashini imwe mu minsi umunani , ariko ngo baramutse batewe ingabo mu bitugu nkuko Prof Rulisa abisobanura ngo imwe bashobora kuyikora mu minsis itatu gusa .

“Ventilator ni kimwe mu bikoresho kigomba kuboneka byanze bikunze mu gihe hari umuntu urembejwe na coronavirus,. Nyamara izi mashini zagiye zigora ibihugu bikize mu kuzibona; zabaye iyanga,  ndeste abantu bamwe batangira gutekereza  ukuntu ibihugu  bya Afurika bizabyifatamo  umunsi bizaba bizikeneye

Ubusanzwe Iyi mashini [Ventilator] igura akayabo, kuko usanga igura hagati y’amadolari 25,000 na 50,000. Ni ukuvuga hafi ya miliyoni 25 na 50 mu mafaranga y’u Rwanda buri imwe .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *