Gakenke :Yashatse kurigisa inka ya Girinka bamugwa gitumo

 

Umuturage witwa Nsengiyuva Antoine wo mu mudugudu wa Nyakagezi,Akagari ka  Gahinga ,Umurenge wa  Mugunga, Akarere ka gakenke  yaguwe gitumo n’ubuyobozi  ubwo yari agiye kugurisha inka yabyawe n’iyo yahawe muri gahunda ya Girinka  kandi yagombaga kuyitura .

Abaturanyi be bavuga ko  ari ku nshuro ya kabiri uyu Nsengiyumva yari agiye guca murihumye ubuyobozi  ngo agurishe inka yagombaga kwitura  .Umwe muri bo agira ati “iya mbere yabaywe n’inka yahawe yacunze ubuyobzi ayigurisha atituye baramubabarira none yari agiye kongera .

Mu butumwa uyu Nsengiyumva yakwirakwije  akoreshej etelefoni igendanwa asaba kurenganurwa yagize ati “mundenganure , korona yarateye, veterineri na gitifu w’Akagari ka Gahinga banyambura inka  n’inyana yayo nari kuzitura, bankuye ku mata  none inzara iranyishe.”

Ubu butumwa bwe bwakwirakwijwe kuri twitter n’uwitwa Uwimbabazi Eric  nawe asaba ko umuturage yarenganurwa .Kuri twittwe yagize ati “uyu muturage rwose akeneye kurenganurwa kuko agiye kwicwa n’inzara  kandi yari yiringiye amata .

Ubuyobozi bw’Akarere ka gakenke nabwo bukoresheje urukuta rwabo rwa Twitter  bwahise bugaragaza uko ikibazo giteye , buvuga ko  uwo muturage yambuwe inka yari yarahawe  bitewe n’amakosa yakoze  .”Uyu muturage yafashwe yagurishije inka yavutse  bwa mbere arihanangirizwa , asabwa kuzazitura izavuka bwa kabiri  .Yafashwe agurisha iyo yari kuzitura ,Komite ya Girinka ifata umwanzuro wo kuyimwambura iyiha undi mukene .”

Kuri iyi nyandiko y’Akarere ka gakenke kuri Twitter , hanagaragaraho imyanzuro y’ inama ya Komite ya Girinka  yafashe umwanzuro kuri iki kibazo cya Nsengiyumva nyuma yo kumufatira mu makosa .

Mu nama yabaye tariki ya 13/11/2019, abagize Komite ya Girinka muri Mugunga bize ku ngingo ebyiri zirimo n’ ikibazo cy’ uyu Nsengiyumva kirebana n’abagenerwabikorwa bagaragayeho uburiganya  bagamije kwanaga kwitura, ndeste n’abagenerwabikorwa ba Girinka  bagurishije rwihishwa inka bahawe  bakazihindura bakaguramo izindi nntoya kandi bataritura .

Ikindi kandi kigaragara muriiyo nyandiko mvugo y’ inama n’uburyo uyu muturage ngo yigometse ku buyobozi avuga ko kugurisha iyo nka biri mu bubasha bwe .

Komite ya Girinka igendeye ku mabwiriza ya Minisitiri No 001/2018 agenga imitangire n’imicungire y’ inka zitangwa muri Gahunda ya Girinka , ikaba yarasanze Nsengiyumva agongwa n’ ingingo ya 38 n’ iya 40 z’ aya mabwiriza  aho  ziha ububasha iyi Komite  ko “umugenerwabikorwa yamburwa inka  iyo anyuranije n’ayo mabwiriza “

Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asaba aabturage bahawe inka  muri Gahunda ya Girinka kuba inyangamugayo bagakurikiza amabwiriza n’ umurongo byatanzwe .Ati “abatazajya babikurikiza rwose amabwiriza arahari bazajya bazamburwa “

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *