Musanze : Abaturage biruhukije nyuma yo gutangira  kubakirwa ikiraro cyari cyaracitse.

Abaturage bo mu midugudu ya Bitare na Kiroba n’indi bihana imbibi mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze,Akarere ka Musanze  barishimira ikiraro cyo ku muzi [umugezi] wa Kansoro utwara amazi ava mu ishyamba ry’ibirunga cyari kimaze iminsi itari mike cyarangiritse ariko ntigisanwe. Kuri ubu ngo impungenge baterwaga n’ icyo kiraro zashize.

Mu minsi ishize abanyuraga kuri iki kiraro babafataga nk’abiyahuzi, none cyabaye nyabagendwa .N’ababyeyi bahetse barakinyuraho

Ni nyuma y’icyumweru kimwe umunyamakuru wa ValueNews ageze kuri iki kiraro akaganira bakamugaragariza imbogamizi batewe no kwangirika kwacyo

Muri icyo kiganiro, bifuzaga ko nibura  ubuyobozi bwabagurira ibiti  bo  bakabyishyiriraho Kuko ibi bihe by’imvura nyinshi byari bibateye impungenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Bwana Dushimire Yohani yabwiye VALUE NEWS ko iki kiraro Akarere gafite gahunda yo kucyubaka mu buryo burambye ariko mbere yaho kikaba gikoze by’agateganyo kugira ngo kibe gifasha abaturage.

Imvugo yabaye ingiro

Kuri  iki cyumweru, tariki ya 19 Mata 2020  iki kiraro cyari cyatangiye kuba nyabagendwa kandi kigendwaho n’abaturage b’ingeri zose [Abakuru n’abato].Ubwo umunyamakuru wa VALUE NEWS yahageraga yasazne ndeste bamwe mu baturage bari kugifatiraho amafoto  mu rwego rwo kucyishimira .

Umubyeyi witwa Nyirazireze Mariya w’imyaka 64 na Nyiramisa Laurence   w’imyaka 68 babwiye Valuenews ko bishimiye kubona ikiraro cyakozwe kuko ngo icyariho cyabateraga ubwoba nk’abantu bakuru ariko ngo byagera ku bana bigahumira ku mirari.

Uwitwa Mirondo Jean Pierre w’imyaka 43 uturiye iki kiraro, akaba yarigeze no kukigwamo akavunika ukuguru ku buryo yamaze n’igihe cy’amezi abiri aryamye mu buriri, nawe yishimira ikorwa ryacyo  ndetse  by’ umwihariko agashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Agira ati “  Uko iki kiraro kimeze n’uko cyari kimeze ni amateka kuko ibyakozwe byaturenze. Icya mbere cyariho ibiti bibiri bishaje byacezaga ku buryo kuhanyura, byasabaga kwigengesera ariko ibiti bakoresheje urabona ko bikomeye  cyane. Ni ibiti by’intangarugero, twishimye cyane kuko  turaba tunyuraho mu gihe bataratwubakira igikomeye cy’isima”.

Mukamanzi Florence we  avuga ko buri gihe bahoraga bikanga ko iki kiraro kizagwamo umuntu akahasiga ubuzima gusa ngo bashimishijwe nuko cyubatswe ntawe birabaho.

Yagize ati “ Kunyura ku biti bibiri byari kuri iki kiraro nabyo byaboze, byari bitubangamiye kandi biduteye n’impungenge ariko noneho kuba bashyizeho ibiti bishya kandi binini nibyo bidushimishije. Imvura yagwaga, tugategereza ko amazi yagabanuka mu muzi [umugezi] , tukabona kwambukiramo [Mu mazi]. Yatinda kugabanuka cyangwa se yakwiyongera ushiritse ubwoba agapfa guca kuri bya biti bibiri ariko dufite impungenge ko ashobora kugwamo akitaba Imana. None birakemutse. Imana ishimwe!!!!”

Uwitwa Kuradusenge Jeanette na Niyoyita Clémentine babwiye VALUE NEWS  ko bazinduwe no kuza kureba uko cyubatswe nyuma yuko bumvise ayo makuru ariko ntibayashire amakenga .Kuradusenge ati “ Abakinyuzeho, batubwiye ko cyakozwe biradutangaza, tuza twirukanka tuje kureba ko cyakozwe koko, kuko cyari kitubangamiye ariko ubwo cyakozwe impungenge zariho ku baturage zirarangiye.”

Yakomeje agira ati “ Reba ko n’abana batahuruye baje kureba iki kiraro! Ni ibisobanuye ko twese byadutunguye kubona  mu minsi itanu gusa umunyamakuru ahageze ikiraro gihita cyuzura, nawe turamushimiye.”

Umunyamabnanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Dushimire Yohani  yabwiye Valuenews ko ikiraro kitararangira gukorwa kuko  ngo hari ibindi biti bagiye kongeraho ku buryo mu minsi itanu bizaba byarangiye byose burundu.

Iki kiraro kivugurwa cyari kimaze imyaka  igera kuri ibiri  gikozwe ku bufatanye n’umutoza w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, rizwi nka “ Fédération Rwandaise du Cyclisme au Rwanda ” rifite icyicaro mu mudugudu wa Gashangiro, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

SETORA Janvier.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *