COVID-19: Ibiciro bya peteroli byahanantutse, idolari riratumbagira

Zimwe mu ngaruka nshya za COVID-19 zitangiye kwigaragaza, aho ibicio bya lisansi na mazutu byahanantutse bwa mbere mu mateka bikagera munsi y’idolari. Ibi byatumye idolari naryo ritumbagira  kuva kuri uyu wa mbere rica ku iyero.

Abakozi ntibakijya ku kazi, imodoka n’indege biraparitse, amakamyo n’amabisi nta kiva aho ari. Imihanda irera deee, gahunda ni Guma mu rugo.

Kuba ukwezi kurenga gushize ibinyabiziga bitajya mu muhanda, nta kindi byari gusiga usibye guta agaciro ka peteroli.

Ku isoko rya Amerika, igiciro cy’akagunguru ka Lisansi cyagiye munsi y’idolari, kamanutseho amadolari 38 kuri uyu wa mbere. Ibigega bya Lisansi biracyuzuye, abayikoreshaga ntabo. Amasezerano n’abakiriya bayo muri Amerika agomba kurangira none, kandi igihari.

Icyihutirwa ni ukugabanuka kw’ibiciro, ariko nanone bigaha amahirwe idolari rya America kuzamuka cyane.

Ejo satanu z’ijoro, idolari,ryari risanzwe munsi y’iyero, ryari rimaze kurirengaho 0,20%.

Uko inkuru ya Le Figaro ibivuga, ngo ubukungu bw’isi ntibushobora kuzahuka  ubw’Amerika bukiri hasi, ngo kuko idolari ari ryo ribitse ubudahangarwa bw’icyo gihugu cy’igihangange.

Inzobere mu by’ubukungu, Kathy Lien wa BK Asset Management muri  America ivuga ko “Ubushake bwa Prerezida  Trump ari bwo kongera ishoramari kurushaho mu kwezi gutaha kwa gatanu, inganda nshya zigafungura zisanga izari zisanzwe.

Ibi rero bikazatuma amadovize y’ibihugu bifite ubukungu buringaniye kandi bushingiye ku biciro bya Peteroli ahungabana, cyane nk’irubule ry’abarusiya, ikorone rya Norvege, ipeso rya Mexique ndeste n’idolari rya Canada.

Abaguzi basakiwe

Le Figaro ikomeza ivuga ko idolari rya Canada rishobora guhanantuka bitarenze iki cyumweru nk’uko amakuru ku bukungu abivuga. Ibi ngo bizaterwa n’ubucuruzi budandaza buzagabanuka kubera COVID-19.

Ibi binemezwa n’ikigega Mpuzamahanga cy’imari (FMI) ko byose ari ingaruka za COVID-19.

Ariko kandi, guhanantuka kw’ibiciro bya Peteroli ku isoko ry’America gusa ntibuvuga ko ibindi bihugu bizadamarara, kuko ku rwego rw’isi naho igiciro cyagabanutseho 6%, akagunguru kakagura hafi amadolari 26.

Ibi ntibisanzwe ko haba itandukaniro ringana ritya ku masoko yombi, kuko ubusanzwe byabaga bigendana.

Ubu harimo intera y’amadolari ane ku kagunguru, ariko umushakashatsi Francis Perrin , anavuga amasoko yombi afite amasezerano azarangira vuba , kandi nta cyizere cyo kubona abandi  bakiriya mbere y’uko COVID-19 iva mu nzira.

Magingo aya bose barashaka abaguzi babasha kumara vuba Peteroli ibitse mu bigega, ariko ntibyoroshye nyine kubera Guma mu rugo. Ibi biratuma bagabanya ibiciro ngo babashe kurangiza iri mu bigega, habone kujyamo indi; ku buryo banifuza kwishyura uwabasha kuyikuramo ngo ibigega biboneke.

Ingamba zo kugabanya ibiciro hose

Mu bihe bisanzwe iyo imodoka zigenda abakoresha Peteroli baba ari benshi, ariko ubu ibihugu biyicuruza birasabwa kumanura ibiciro.

Uyu ni umwanzuro wamaze gufatirwa hamwe n’ibihugu 23 bigize umuryango 0PEP, ihuza ibihugu bisarura bikanacuruza Peteroli, biyobowe na Arabiya Sawudite n’Uburusiya.

Aya masezerano azatangira mu kwezi gutaha kwa gatanu, arareba utugunguru miliyoni 10 ku munsi gusa, tungana na 10% y’umusaruro wa Peteroli ku isi yose. Ikigo mpuzamahanga cy’ingufu(lAgence internationale de l’énergie -AIE) kivuga ko muri uku kwezi kwa kane utugunguru twakoreshejwe ku isi twamanutseho 29 buri munsi ugereranije na mbere. Nabyo ni ubwa mbere bibaye.

 

Karegeya Omar 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *