COVID-19: Urukiko rwa Kenya rwakomoreye abavoka gukomeza akazi, naho mu Rwanda hasohoka ugiye kuburana

 

Nyuma y’aho urukiko rukuru rwa Kenya rukomoreye abunganira abandi  mu mategeko bakemererwa gukomeza akazi uko bisanzwe muri iki gihe cya COVID-19, Police y’u Rwanda ivuga ko hagenda ugiye kuburana; naho uragaga rukabasaba kuva mu rugo babanje kubimenyesha inzego za Police.

Urukiko rukuru rukorera I Nairobi rwafashe uyu mwanzuro, nyuma y’uko inzego zinyuranye zirebana n’amategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu zanditse zimenyesha ko muri iki gihe cya COVID-19 hari ibyaha bikorwa, ababikorerwe bagakenera abunganizi.

Izo nzego zasabaga ko abakozi bose bafite aho bahurira n’ubutabera bashyirwa ku rutonde rw’abemerewe gukomeza akazi, nk’abatanga ubufasha bwa ngombwa.

Aha bavugaga ko hari aho abapolisi bahutaza abantu mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no gukumira ikwirakwizwa cya COVID-19. Bagira bati, “Ni kenshi Police ifata abantu mu buryo bunyuranije n’amategeko, uwahutajwe agakenera umwunganizi”, bati rero “Ntabwo COVID-19 yahagarika imikorere y’inzego z’ubutabera”.

Mu kubasubiza, abari mu nzego za Leta nk’umuyobozi mukuru wa Police, umushinjacyaha mukuru, Perezida w’urukiko rw’ikirenga n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima; bo basaba ko abanyamategeko bakomorerwa hagendewe ku cyo bagiye gukora umwe umwe. Ibi bisa n’ibyo urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasabye.

Bigeze mu rukiko rukuru, umucamanza yemeje ko bikenewe abanyamategeko bakomeza akazi kabo nta nkomyi, bitari ukujya kunganira abakiriya babo mu nkiko gusa; ahubwo ko inzira y’ubwunganizi inasaba gusura uwunganirwa.

Umucamanza nawe akanagendera ku kuba hari abapolisi bahutaza abantu muri iki gihe, bigasaba ko bunganirwa. Bityo urukiko rwanzura ko abunganira  abandi mu mategeko bakomeza akazi kabo hatitawe ku mabwiriza ya COVID-19.

Abanditse bavugaga ko hari imikorere idahwitse, inyuranije n’amategeko irangwa ku bashinzwe gushyira mu bikorwa amabwiriza, hagatungwa agatoki cyane Police.

Iyo mikorere irimo gutanga ibihano bihabanye n’ikosa, guca amande atagira aho yanditse, gusumbanya abantu, gufata abantu bunyamaswa n’ibindi.

Ariko kuri ibi, umuyobozi wa Police yasobanuye ko nta mabwiriza yahaye abapolisi yo gukoresha iterabwoba, gukubita abaturage, kubatesha agaciro cyangwa kubamugaza. Gusa akanavuga ko nta gihamya gihari ko abapolisi bahutaje abaturage, ngo kuko nta n’umwe uramugezaho bene icyo kirego.

Umucamanza we akavuga ko ibyo bisobanuro bidahagije, ko urwego rwa Police rugomba kwirengera ibikorwa by’abapolisi bitwara nabi mu izina ryayo bitwaje COVID-19.

Umucamanza ati, “ Guhangana na  COVID-19, birasa no kurwana n’umwanzi utagaragara, Police rero yo yabifashe nk’intambara ku baturage. Ntabwo warwanya Virusi ukubita abantu. Ibi Police igomba kubyirengera, igakora akazi kayo yubahiriza uburenganzira bw’abantu n’agaciro kabo”.

Ibi kandi bivugwa muri Kenya, muri Nigeria ho n’abaganga bahutazwa n’inzego z’umutekano bagiye mu kazi, aho bababwira ko ikarita y’akazi idahagije. Ibi nabyo bisa n’ibivugwa ku banyamakuru bo mu Rwanda, basabwa icyangombwa kirenze ikarita ya RMC, bamwe bikabaviramo gufungwa.

Kwerekana ko ugiye kuburana, kumenyesha Police

Kuri uyu wa mbere, tariki 20 Mata 2020, umwe mu banyamategeko bo mu Rwanda (JB BUGINGO) yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba Police ko yakora ibisa n’ibyo muri Kenya, umurimo w’ubwunganizi nawo ukemerwa mu idakimiriwe muri iki gihe cya COVID-19. Agasaba ko abanyamategeko bajya bagenda berekanye ikarita y’akazi gusa.

Police yahise imusubiza, imukurira inzira ku murima, ko abemewe ari abagiye kuburana gusa. Iti, “abanyamategeko bemerewe kugenda ari uko berekanye ko bagiye kuburana, bakerekana gahunda y’iburanisha(court documents and appointments).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urugaga rw’abavoka bo mu Rwanda, urugaga rusaba abafite abo bajya kunganira ko babanza kumenyesha ukuriye Police mu karere batuyemo.

Ingingo ya mbere y’iri tangazo ryasinywe n’umukuru w’urugaga, Me Kavaruganda Julien Gustave, tariki ya 17 Mata 2020, igira iti, “Avoka waramuka agize umukiriya agomba kunganira, mbere y’uko afata icyemezo cyo kugenda abanza kumenyesha DPC w’akarere atuyemo ko hari umukiriya yifuza kujya kunganira muri RIB, kumenyesha amazina y’uwo mukiliya na Station ya Police afungiyemo, no kumusaba ko yamufasha kumugeraho”.

Ingingo ya kabiri ivuga ko igihe Avoka yemerewe kujya kunganira agomba kwitwaza (sanitizer) umuti wo koga mu ntoki, mask (agapfukamunwa), kandi akubahiriza intera isabwa ya metero imwe; yaba hagati ye n’umukiriya cyangwa umugenzacyaha.

Bimwe mu bikorwa by’abunganira abandi mu mategeko, harimo gusura uwo yunganira no gutegura imyanzuro.

Umwe mu bo twavuganye yemera ko ibi byakorerwa mu ngo, ariko bitoroshye. Ati, “Keretse hagiyemo gushakisha ibimenyetso bishinjura byasaba nyine kubishaka aho biri. Ikindi ni ukwishyura amagarama cyangwa amande aho biri ngombwa byose bikorerwa online. Gusa icya ngombwa nuko ntawe ushobora kuvuga ko yabujijwe uburenganzira bwo kunganirwa. Nubwo gukorera muri izo conditions bitoroshye ariko n’abandi bafatanyabikorwa barimo RIB Ubushinjacyaha n’urukiko nizo bakoreramo”.

Asoza avuga ko  icya ngombwa ari uko ababuranyi bose baba bareshya mu burenganzira, hubahirizwa icyo yise ihame ryitwa ” égalité des armes”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *