COVID19 :Mu Rwanda,imirimo imwe n’imwe yatangiye gukomorerwa

Nyuma y’iminsi mirongo itatu u Rwanda rutangaje ibihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID 19, Leta y’u Rwanda yatangiye kurekura ibikorwa bimwe na bimwe  byari byarahagaritswe  kugira ngo hubahirizwe amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kurwanya COVID 19 , amabwiriza yasohotse tariki ya 21 Werurwe 2020.

Ambasaderi Gatete Claver Minisitiri w’ ibikorwaremezo (byinshi byakomorewe n’ibikorwaremezo)

Muri aya mabwririza ya Minisitiri w’intebe  bavuga ko  uretse imirimo imwe n’imwe y’ibanze ivugwa mu mabwiriza , ibindi bikorwa byose bihagarara, aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo zabo hifashishijwe ikoranabuhanga .

Bimwe mu bikorwa byakomeje  harimo ibirebana n’ubuvuzi  ndetse n’ubucuruzi bw’ibiribwa,n’ ibindi bikenerwa by’ ibazne nk’ ibitoro, imiti  n’ibindi  ariko hari n’indi mirimo bitewe n’agaciro ifitiye igihugu  yemerewe gukomeza  ariko hitabwa ku iyubahirizwa ry’aya mabwiriza .Muri iyo higanjemo irebana n’ibikorwa by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’imihanda imwe n’imwe minini .

Mu ibaruwa VALUE NEWS ifitiye “copy” Minisitiri w’ibikorwaremezo Ambassador GATETE Claver   yandikiye inzego  bireba tariki ya 19 Mata 2020, yagaragaje ibyo bikorwa 21 byemerewe gukomeza imirimo yabyo muri ibi bihe .

Muri iyo baruwa Minisitiri Gatete agira ati “Ku mishinga  imwe n’imwe yari yaremerewe gukoemza  muri ibi bihe bidasanzwe  bya COVID19,mboherereje ibindi bikorwa byatoranijwe  byemerewe gukomeza muri ibi bihe turimo kubera covid19”

Minisitiri Gatete akomeza asaba abashinzwe ibyo bikorwa kubahiriza amabwiriza  bakoresha abakozi ba ngombwa kandi bakenewe ,aho biri ngombwa bagakoresha imashini cyane kuruta gukoresha abantu mu rwego rwo kubarinda COVID19.

Minisitiri Gatete kandi ashimangira kubahiriza uburyo bwashyizweho bwo kwirinda,abakozi bambara udupfukamunwa, gukaraba intoki  ndetse no guhanahana intera .Hagomba kandi no gushyirwaho uburyo bwo kubapima  umuriro kugira ngo haramutse hagize ugaragarwaho ibimenyetso cyangwa uburwayi ashyikirizwe inzego zibishinzwe .

Ibi bikorwa 21 byakomorewe  gukomeza akazi byiganjemo ibikorwaremezo nko kubaka ibitaro, amashuri,imihanda ndetse n’inganda zitandukanye ziri gufasha mu gukora udupfukamunwa n’ ibindi bikoresho by’ibanze bikenewe muri uru rugamba rwo kurwanya COVID19.

Imwe mu mishinga yakomorewe harimo kubaka ibitaro bya Gatonde,kubaka ibitaro bya Nyabikenke,kuvugurura ibitaro bya Kibuye,gutunganya amazi yanduye mu bitari bya Bushenge n’ibya Muhima,gusana ibitaro bya Kiziguro,n’indi mishinga yiganjemo iy’ubwubatsi.

Ibi bije byiyongera ku yindi  mishinga minini itarigeze ihagarara gukora muri iki gihe bitewe n’ inyungu rusange ifitiye igihugu, harimo imishinga irebana n’amashanyarazi, imwe mu mishinga irebana no kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda minini nka Huye – Kibeho  na  Pindura – Bweyeye, ndeset n’imishinga y’amazi .

 

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *