Mu cyaro bafite ibiribwa ariko ntubabaze ifaranga

 

Muri iki gihe mu Rwanda  kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi biri mu rugamba rwo guhangana n’ icyorezo cya COVID19, ingaruka ziterwa n’ingamba zafashwe  na za Leta zikomeje kwigaragaza mu baturage .Mu Rwanda ibice by’ icyaro biravuga ko nubwo bifite ibiryo ariko ngo nta mafaranga  yo mu ntoki (cash ) abunganira bafite .Kugura bimwe mu bikoresho by’ ibazne nk’umunyu, Peteroli, guhemba umukozi ngo birabagora cyane .

 

No mu dusoko twa nimugoroba abahaha mu cyaro aba ari bake kubera kubura amafaranga 

Bamwe mu batuye mu bice by’icyaro bitandukanye  babwiye VALUE NEWS ko  nabo batangiye kugerwaho n’ingaruka za Coronavirus .Nubwo usanga mu masaha ya mu gitondo bibereye mu mirimo yabo irebana ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi  ngo kuri ubu babangamiwe no kutabona amasoko y’ ibyo bejeje ku buryo  kubona ifaranga rifatika mu ntoki cyangwa kuri Mobile Money  ari ibya bake mu batuye mu cyaro.

Umusaza umwe  utuye mu murenge wa Musange,Akarere ka Nyamagabe yabwiye VALUE NEWS ati “kurya no kunywa byo nta kibazo dufite pe, ariko kugira ngo uzabone ifaranga  mu mufuka  niyo yaba inoti ya magana atanu,abayafite ni mbarwa

Uyu musaza akomeza avuga ko kutagira amafaranga afatika bibagiraho ingaruka, ati “nkubu guhemba umukozi waguhingiye ni ikibazo, utemeye ko tumuhemba imyaka cyangwa ikindi kintu kivunja amafaranga y’umubyizi ubwo ntumukoresha

Mu burasirazuba umusaruro wabuze isoko ngo abacuruzi babaha ayo bishakiye

Amakuru agera kuri VALUE NEWS nuko mu turere tw’Iburasirazuba ubu abenshi bejeje.Gusa ngo kubona abatwara ibyo bejeje ku masoko muri iki gihe ni ikibazo .Umuturage umwe wo mu karere ka Gatsibo ati “turejeje ariko twabuze abatugurira  n’abanya kigali baje batwigirizaho nkana  bakaduhenda ugahitamo kubitangira ubuntu nduziko ari ukubitangira ubuntu .”

Undi muturage we asaba Leta ko mu biribwa batanga mu bantu bagizweho ingaruka na COVID 19 kubera akazi kabo kahagaze ,bajya banatekereza no ku musaruro w’ umuturage .Ati “Nkubu hano Kiramuruzi bene abo bantu barahari kandi bahabwa ibyo kurya ,akawunga,umuceri ,ibishyimbo n’amavuta , ese kuki barinda kujya kubagurira uwo muceri  babaguriye  n’ ibitoki n’ibijumba ko tubyejej natwe tukabona kuri ako gafaranga ?” 

Nubwo nta faranga ariko ntibabura kwifata neza

Mu murenge wa Musange hazwi cyane inzoga y’ urwagwa rwiza yitiriwe  ako gace ,Yitwa Musange .Kubera ko nta mafaranga yo kurugura abaturage bafite , ubu bagiye inama yo kujya bagurizanya,uwavunuye cyangwa uwataruye agasukira abaturanyi be akabaha ,ejo bikaba uko, ejobundi uko ku buryo  ntawicwa n’inyota ngo nuko  adafite amafaranga yo kugura inzoga .”tujya ibihe byo kwenga,uwahishije none araduha twese akaduha akajerekani k’amacupa atanu buri rugo , nawe ejo wahisha ukamwishyura gutyo gutyo”

Leta ikwiye kwinjira muri iki kibazo 

Impuguke  mu bukungu zivuga ko ibura ry’amafaranga afatika ritagaragara mu bice by’ icyaro gusa ahubwo ko no mu Mijyi nta mafaranga afatika atembera mu baturage .

Batamuliza Joyce, umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu by’ubukungu agira ati “ubusanzwe mu bihugu bigendera kuri capitalisme abantu babona amafaranga ari uko bayakoreye  none muri ibi bihe nuyakoreye ntayo abona kuko uwakayamuhaye atayafite nawe ahubwo agahitamo kumuhemba imyaka cyangwa indi ngurane, nta kuntu rero amafaranga yatembera mu giturage nta buryo bufatika abaturage bari kuyabonamo”

Batamiliza Joyce /Impuguke mu by’Ubukungu 

Batamuliza asanga  hari ibyo Leta ikwiye kwigaho , aho gutanga ibiribwa  mu baturage  nkuko bikorwa ubu ahubwo bagahabwa amafaranga  yabafasha kujya ku isoko  guhaha.Ati “abantu nibashobora kujya guhaha ku isoko n’abahinzi nanubu batahagaze guhinga bazabona ababagurira umusaruro.”

Kuri ubu  ngo n’abafite amafaranga basa n’abayakomeyeho  bitewe  no kutizera igihe ibi bihe bidasanzwe bizarangirira, bigatuma batarekura amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *