Perezida TRUMP ashobora  guhagarika “Green Cards”

 

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye gusinya  itegeko rihagarika by’agateganyo kwimukira muri Amerika kubera icyorezo cya coronavirus.

Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa kabiri  Trump yise iki cyorezo “igitero cy’umwanzi utaboneka” anavuga ko hakenewe “kurengera imirimo” y’Abanyamerika.

Nta makuru menshi yabitanzeho. Gusa abadashyigikiye ubutegetsi bwe bavuga ko ari kwitwaza iki cyorezo mu kurwanya ko abantu bakwimukira muri Amerika.

Leta ya Amerika yari iherutse kumvikana na Canada na Mexico kongera igihe cy’amabwiriza adasanzwe ku mipaka abuza abantu benshi kwambuka, bikageza hagati mu kwezi kwa gatanu.

Ingendo ziva mu Burayi no mu Bushinwa zijya muri Amerika nazo zarahagaritswe, nubwo abantu bafite Visa z’igihe gito z’akazi, kwiga na business bemererwa.

Iki cyemezo ni bande kizagiraho ingaruka?

BBC ivuga ko ubu hataramenyakana neza abazagirwaho ingaruka n’icyemezo cya  Trump cyangwa se igihe kizashyirirwa mu bikorwa.Ibiro bye White House nabyo ntacyo biratangaza.

Ikinyamakuru NewYork Times gisubiramo amagambo y’abakurikirana iby’ab’injira n’abasohoka muri Amerika, bavuga ko itegeko rihagarika by’agateganyo gutanga “green cards” na visa z’akazi rishobora kuba ari ryo rizaza mbere.

Ubutegetsi bushobora guhagarika ibikorwa byose abanyamahanga basabamo (application) kuba no gukora muri Amerika mu gihe runaka.

Mu kwezi gushize, leta ya Amerika yahagaritse ibikorwa byose byo gutanga visa ku bimukira kubera iki cyorezo.

Umwaka ushize, abantu barenga gato miliyoni imwe bahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika.Benshi muri bo ni abakomoka muri Mexico, Ubushinwa, Ubuhinde, Dominican Republic, Philippines na Cuba.

Gusa, hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abo ni abari basanzwe baba muri Amerika babonye ibyangombwa bibemerera kuhaguma naho abagera ku 459,000 ni abaje bavuye mu mahanga.

BBC  ikomeza ivuga ko abo muri iki kiciro cya nyuma  ni ukuvuga  abasaba uburenganzira bwo kuba muri Amerika bari hanze ari bo ahanini bashobora kugirwaho ingaruka n’icyemezo cya Trump.

Ku mpunzi, abagera ku 30,000 bakiriwe muri Amerika mu 2019, benshi muri bo bavuye muri DR Congo, Myanmar, Ukraine, Eritrea, Afghanistan na Syria.

Impamvu zaba ziri inyuma y’iki cyemezo

Anthony Zurcher umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru avuga ko ibyemezo Donald Trump atangaza ku mbuga nkoranyambaga bigeze aho muri iki gihe bikemangwa cyane.

Avuga ko iki cyemezo yatangaje ku binjira muri Amerika kizagaragaza ububasha n’ishingiro ibikorwa bye kuri Twitter bifite.Ati “Ntabwo ari ibanga ko Bwana Trump na benshi mu bajyanama be, bakibona abimukira muri Amerika nk’umutwaro aho kuba inyungu kuri Amerika.’

TRUMP yanditse kuri  Twitter, ko ibi bigamije kurengera ubuzima n’imirimo y’abaturage ba Amerika”.

Birashoboka cyane ko iki kifuzo cye kizamaganwa n’abashyigikira ko abantu bimukira aho bashaka, bamwe mu bifuza inyungu z’ubucuruzi n’abasanzwe bahangana nawe muri politiki n’ibitekerezo.

Gusa ibi nta kibazo ku mugabo Trump ukunda intambara ya politiki no gusembura abo batavuga rumwe igihe cyose abonye akanya.

Mu myaka ine ishize, Bwana Trump yaharaniye ko hakazwa amategeko ku bashaka kwimukira muri Amerika, yifuza ko Abayisilamu babuzwa burundu cyangwa by’igihe gito kwinjira muri Amerika.

Mu gihe hateganyijwe amatora ku mwanya ariho mu mezi ari imbere, ubu azanye indi ngingo yo kumufasha.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *