Gakenke : Ikibazo cy’umusaruro w’amata nigishakirwe ahandi hatari Coronavirus

 

Aborozi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke bakomeje kwinubira ibura ry’isoko ry’amata  bitewe n’amakusanyirizo  amwe n’amwe atagikora.Nubwo ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko amakusanyirizo yahagaze kubera ibibazo bya Coronavirus, Ikibazo  nyamukuru ni ihagarikwa ry’amasezerano Rwiyemezamirimo waguraga ayo mata akayagemurira uruganda rw’Inyange, none ubu amata akaba yarabuze kigura .

 Mu murenge wa Muhondo muri aka Karere ka Gakenke abaturage bavuga ko  ikusanyirizo ryabo “Zirakamwa Muhondo” ryahagaritse imirimo yaryo ku itariki ya 29 Werurwe 2020 bitewe nuko Rwiyemezamirimo wazaga kugura ayo mata yaramaze  guhagarika imirimo ye.

Ubwo VALUE NEWS yageraga muri uyu murenge wa Muhondo, bamwe mu borozi bayigaragarije ko bahangayikishijwe no kubura aho bagurishiriza umukamo w’inka zabo.

Gatete Fulgence  umwe mu borozi bo muri uyu murenge wa Muhondo utuye  mu Kagari ka Mubuga agira ati “ Inka zanjye zikamwa litiro 24 ku munsi kandi kujyana amata ku ikusanyirizo ntibigishoboka  kuko badufungiye. Ubu tuvugana, inka zanjye ebyiri zirwaye  ifumbi kubera kutazikama ku rugero rukwiye. Turifuza ko Leta yadushakira isoko cyangwa Rwiyemezamirimo akongera agakora.”

Uretse n’uburwayi bw’ifumbi bwibasiye zimwe mu nka ze, Gatete Fulgence akomeza avuga ko afite n’ikindi gihombo kuko ngo  iyo bayakamye  babura  aho bayagemura,akabapfira ubusa kandi hari ibyo batanze kuri za nka ngo zitange umukamo utubutse.

Undi mworozi witwa  Mpagazehe Florien,yabwiye VALUE NEWS  ati “Nka njye, dore mfite inka  mu rugo, zikamwa litiro 30 ku munsi kuko mu gitondo, nkama litiro makumyabiri  na litiro icumi  ku mugoroba.  Nyuma yuko  tuyanyoyeho, tugaha n’abaturanyi, ayo dusaguye  twakagombye gusagurira amasoko,ariko ubu twabuze aho tuyagemura. Turashaka ko mwatubariza ubuyobozi  icyo twakora nti dukorere mu gihombo kuko hari n’ibyo tugura byo kuzigaburira. Ikindi kandi, nkanjye  mpemba abashumba 2 buri kwezi  nkanabagaburira. Nimutuvugire kuko turahomba.”

Zaninka Laetitia,umukozi ushinzwe umutungo w’ikaragiro rya Muhondo  avuga ko ikaragiro riheruka gukora kuwa 19 Werurwe 2020  kuko ngo ababaguriraga bababwiye ko batazongera kuza gufata amata none ngo ibibazo byababanye uruhuri .

Agira ati “ Imbogamizi ya mbere ni ku borozi kuko twafataga litiro 2000 ku munsi  z’aborozi  ku mafaranga 200 kuri Litiro imwe, twe tukayitanga ku mafaranga  240. Ni ukuvuga ngo twungukaga amafaranga 40 kuri Litiro, twakuba na Litiro 2000 twakiriye y’aborozi, tugasanga buri munsi  twarinjizaga  ibihumbi mirongo ine (40.000 frw). Urabona ko twese twahombye , tukaba turi abo gukorerwa ubuvugizi.”

Iki kibazo cyo kutagira isoko ry’amata kinavugwa no mu tundi duce dutandukanye tw’ aka karere, Abaturage bakaba batishimiye na gato igihombo barimo .

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias nawe  abona ko aborozi bafite ikibazo gikomeye cy’ umukamo w’inka zabo uri gupfa ubusa kubera kubura isoko, ati “ Ni ikibazo koko ariko si Muhondo honyine  kuko dufite andi makaragiro yakoraga neza none  akaba atagikora neza kubera impamvu zitandukanye zirimo n’umuhanda wa Gicuba- Janja umeze nabi ukaba ubangamiye ikaragiro rya Gatonde ndetse n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 kibangamiye isi n’u Rwanda rurimo.

Gusa, icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi  bw’Akarere ka Gakenke, nuko tugiye kuganira n’uruganda rw’Inyange, tukareba niba uwo Rwiyemezamirimo  wagemuriraga uru ruganda, yahabwa andi masezerano agakomeza kugura amata y’abaturage byananirana tukabashakira ahandi.”

Muri aka Karere ka Gakenke habarurwa amakusanyirizo y’amat  (MCC) ane ariyo Muhondo, Gakenke, Ruli na Gatonde ariko yose akaba atagikora.

 

SETORA Janvier.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *