Inama y’umutekano ya ONU yibanze ku biyaga bigari

Yanditswe na Karegeya Omar

Imibanire y’u Rwanda na Uganda, intambara mu mashyamba ya Congo, ndetse n’amatora mu Burundi biri mu byibanzweho n’inama y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri  wa gatatu tariki ya 22 Mata 2020.

Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia yabanje kugeza raporo ku bitabiriye inama. Mu nyandiko S/2020/272, Huang Xia agaragaza aho umugambi w’amahoro ugeze muri Congo no mu karere muri rusange, ariko akagaragaza n’impungenge ko iyi migambi ishobora kuzakomwa  mu nkokora na COVID-19.

Avuga ko n’ubwo ubushobozi bw’ibihugu ku kurwanya COVID-19 butareshya, uburyo bwo kuyikumira ni bumwe mu bihugu byose: kugabanya ingendo zitari ngombwa, gushyira abantu mu kato, guhana intera, kumuma mu rugo, gufunga imipaka yp ku butaka no mu kirere, n’ibindi.

Izi ngamba rero avuga ko zishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’ibyo bihugu busanzwe bujegajega. Ni mu gihe ubwikorezi,ubuhinzi, inganda, ubukererugendo, inama mpuzamahanga n’indi mirimo byahagaritswe.

Ibi kandi ngo bihumira ku mirari, aho ingengo y’imari yagombaga gukora bimwe mu bikorwa yimuriwe mu butabazi bujyanye na COVID-19; noneho bikaba no ku bihugu byazahajwe n’amakimbirane imyaka n’imyaniko.

Huang Xia akomeza avuga ko COVID-19 yatumye ibihugu  byo muri aka karere bihindura umurongo w’ibyategenyijwe, anibutsa ibikorwa bibiri by’ingenzi byasubitswe ntibyaba.

Harimo inama  y’ubucuruzi n’ishoramari  mu karere k’ibiyaga bigari (the Great Lakes Investment and Trade Conference) yagombaga kubera I Kigali mu Rwanda, mu matariki ya 18 kugeza 20 Werurwe.

Harimo kandi inama ya 10  y’akarere yagombaga kubera I Kinshasa muri DRC hagati ya tariki 27 na 29 Werurwe.

U  Rwanda na Uganda, Inyeshyamba muri Congo

Huang Xia yishimira ko hari ibimaze gukorwa nubwo inzira ikiri ndende, gusa akishimira uruhare rwa Angola na DR Congo mu ntambwe imaze guterwa.

Anavuga ko inama z’abashinzwe iperereza mu bihugu by’u Burundi, Tanzania, Uganda, Rwanda na DR Congo zemeje ubufatanye mu guhana amakuru mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Yavuze ko nubwo hakiri imitwe imwe n’imwe ikomeje ibikorwa byo kwibasira abaturage mu burasirazuba bwa Congo, ariko hari intambwe yatewe mu kurandura imwe muri yo bikozwe n’ingabo za DR Congo.

Amatora mu Burundi
Ntabwo ari ingingo yagarutsweho byihariye n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri aka karere, gusa bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama bayagarutseho.

Uhagarariye Ubwongereza yavuze ko bafite impungenge z’uko ibintu byifashe mbere y’amatora mu Burundi, asaba leta guha urubuga itangazamakuru n’abanyapolitiki bose mu gihe cy’amatora kugira ngo amatora azabe atabogamye.

Nicolas de Rivière uhagarariye Ubufaransa yavuze ko iki gihugu gitewe impungenge no kuba leta yaratsimbaraye ko amatora azaba muri ibi bihe by’icyorezo.

Bwana Nicolas avuga ko Ubufaransa bufite impungenge z’ubwisanzure n’imigendekere myiza y’amatora, agasaba ko haba ibikorwa byo kwirinda icyahungabanya amahoro n’umutekano mu matora kuko byagira ingaruka no ku karere kose.

Kelly Craft uhagarariye leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko batewe impungenge no kuba abaturage bazitabira amatora mu gihe cy’icyorezo, asaba leta kumenya neza ko amatora abaye mu buryo budashyira mu kaga abayitabira.

Madamu Kelly yongeyeho ko Amerika ifite impungenge zirushijeho ku makuru yo kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo, guhitamo no kwishyira hamwe bivugwa mu Burundi.

Ati: “Ibyo byiyongera ku makuru yo gufunga, kunyuruza, kwica, iyicarubozo n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

“Ubutumwa bwacu kuri leta y’u Burundi bukomeje gusobanuka; amatora mu mahoro, ubwisanzure, aha uburenganzira buri wese kandi agaragaza amahitamo y’abaturage b’u Burundi ni ingenzi ku mahoro arambye mu Burundi no mu karere”.

Dmitry Polyanskiy uhagarariye Uburusiya muri iyi nama yavuze ko ibihugu byo mu karere biri mu bihe bikomeye byo guha icyerekezo amateka yabyo, ko bimwe muri byo nk’u Burundi bigiye no mu matora.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *