Nigeria: BAD yahagaritse kampani y’ubwubatsi y’abashinwa kubera uburiganya na magendu

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Banki nyafurika itsura amajyambere BAD yahanishije ibikorwa bya kampani y’abashinwa China Zhonghao Nigeria Limited ikorera muri Nigeria mu gihe cy’umwaka n’igice kubera imikorere irangwamo uburiganya.

Ku wa mbere w’ iki cyumweru  tariki 20 Mata 2020 nibwo BAD yanzuye ko muri icyo gihe cy’amezi 18, iyo kampani itemerewe kugira isoko na rimwe ipiganira riterwa inkunga n’iyi banki.

Iki gihano gitangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 24 Mata 2020 kugeza mu Ukwakira 2021.

Intandaro ni uko iperereza ryakozwe n’ikigo cy’ubunyangamugayo no kurwanya ruswa (Bureau de l’intégrité et de la lutte contre la corruption) ryasanze  China Zhonghao Nigeria Limited ifatanije na Oceanic Construction and Engineering Nigeria Ltd. Yatanze amakuru y’ibinyoma. Ayo makuru avuga ku gihe iyo kampani yashingiwe, umutungo wayo n’ubunararibonye bw’abakozi bayo.

Ayo makuru yagendeweho incuro ebyiri zose, ubwo  iyi kampani y’abashinwa yapiganiraga amasoko ajyanye no kuvugurura imiyoboro y’amazi.

Ikindi ni uko n’andi mabanki ashobora kuzagendera kuri iki gihano agakumira iyi kampani mu rwego rw’imikoranire. Ayo mabanki ni nka Banki nyaziya y’iterambere (Banque asiatique de développement), Banki y’Uburayi y’ubwubatsi n’iterambere( Banque européenne pour la reconstruction et le développement), Banki nyamerika  y’iterambere (Banque interaméricaine de développement) ndetse na Banki y’isi.

Cyakora nyuma y’ibyo bihano, China Zhonghao Nigeria Limited ishobora kuzakomorerwa mu mishanga iterwa inkunga na BAD ariko ikabanza kwemera kwisubiraho ikareba amanyanga.

Muri Kamena 2019, mugenzi wayo Oceanic Construction and Engineering Nigeria Ltd. yahanishijwe guhagarikwa imyaka ine yose, ikaba izongera kugera mu mishanga ya BAD mu 2023.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *