ONU iraburira isi ko ishobora guhura n’akaga k’inzara nyuma ya COVID19

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Umuryango w’abibumbye uraburira isi ko igiye kugwa mu kaga kubera inzara itarigeze ibaho  ugereranije n’ izo abantu bazi zivugwa muri Bibiliya .

Raporo ngaruka mwaka ya kane y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa  igaragaza ko nib anta gikozwe  mu buryo bwihutirwa ngo hashakwe ingamba zo guhangana n’ iyi nzara izakurikira COVID19, hashobora kuzabaho amakuba  akomeye ayewe n’ inzara .

Umuyobozi w’ iri shami David Bisley avuga hakenewe ingamba  zihutirwa kugira ngo  hatabaho amakuba atarigeze kubaho , amakuba yasanishije  n’ icyiza kizibasira isi kurusha ibindi  akavuga ko ari inzara benshi bajya bumva zivugwa muri Bibiliya.

Raporo ya PAM igaragaza ko umubare ushobora kugerwaho n’ inzara ushobora kuba kuri miliyoni 135 ukagera kuri miliyoni zisaga 250.

Ishami ry’umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa  rivuga ko abafite ibyago  bikomeye bari mu bihugu 10  byibasiwe n’ amaimbirane , ibibazo by’ ubukungu  ndeste n’ imihindagurikire y’ ikirere .

Iyi raporo igaragaza ibihugu bya Yemen , DRC,Afuganisitani,Venezuela,Ethiopia, Sudan y’ Epfo, Sudani,Syria, Nigeria  ndeste na Haiti  nk’ ibihugu bishobora kuzahura n;akaga gakomeye k’ inzara.

Iyi raporo ivuga ko muri Sudani y’Epfo  61% by’abaturage bahuye n’ikibazo cy’ ibiribwa  mu mwaka ushize wa 2019 ni ukuvuga mbere y’ uko iki cyorezo gitangira kwibasira isi.

Uduce twa Afurika y’ Iburasirazuba na Aziya y’ Amajyepfo  twari dusanzwe duhura n’ ibura ry’ ibiribwa rikabije ryatewe  n’amapfa ndetse n’ ibitero by’ inzige  zonnye imyaka  muri iki gihe bigateza inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *