COVID19: Abanyarwanda bahanze amaso iya 30 Mata 2020

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Hashize ukwezi kurengaho icyumweru abanyarwanda bari mu bihe bidasaznwe bashyizwemo n’ icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi muri rusange .Kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye, imvugo igezweho ni “Guma mu rugo “, “Restez a la maison” ku bavuga igifaransa cyangwa se “Stay Home” ku bavuga icyongereza .Mu Rwanda, ibitekerezo bya bamwe birangamiye itariki ya 30 Mata 2020 , itariki yatangajwe ko ariho ibihe barimo bizageza , ariko bakibaza niba iyo tariki ariyo herezo ryabyo cyangwa se  niba abjyanwa mu cyiciro cya kane nk’uko benshi basigaye babyita .Ni ihurizo rikomeye kugeza ubu .

Ukurikiye ibiganiro biri ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ibiri ishize, hafi nka 80% (nta bushakashatsi twabikoreye ariko ) baraganira ku ngingo zenda gusa .Ibibazo byibazwa cyangwa bigibwaho impaka ni bimwe :”Ese tariki ya 30 Mata bazaturekura tugende koko? Ese ko imibare ikomeje kwiyongera aho kuguma mu rugo ntibagiye kuduha icyiciro cya gatatu ?“n’ibindi

Abibaza ibi bibazo cyangwa ababibaza abandi mu biganiro mpaka bibera ku mbuga nkoranyambaga  bose nta gisubizo bafite .Gusa buri wese ari kugaragaza imbamutima ze  bisa n’ibigaragaza  ko hari bamwe bamaze kurambirwa no kuguma mu rugo.

Uwitwa Djaria ati “Kuba twagira umubare zero w’abanduye bashya covid 19 byo biri kure igikwiye nuko hafatwa ingamba ubundi abantu bakamenya kubana nayo kuko ingaruka zo kuguma mu rugo nazo ni nyinshi.Abayobozi bakwiye no gutekereza ko guhangana na crise économiques izakurikiraho nabyo ari ikibazo gikomeye

Mugenzi we Innocent ati “njyewe mbona leta izongeraho ibindi byumweru 2 ariko n’ukwezi yagushyiraho gusa  ntekereza ko leta yanga gushyiraho igihe kinini yanga ko abaturage bahabuka bakumva ko igikuba cyacitse.”

Jean Baptiste we ati “ Ntabwo yarenga  iminsi 15 kuko kongeraho myinshi bica intege abantu;duke duke, ariko ntibyabuza kugera muri June ” 

Jean Baptiste yongeraho ati “Iyo abantu bose bamenya ko bizagera aha baba barafashe izindi ngamba zimibereho”

Elysee, we , ati “Njye mbona ibyiza bashyiraho iminsi ihagije  hagati ya 20 na 30 bityo bigafasha n’umuturage kumenya uko azitwara muri iyo minsi.”

Ibi bibazo n’ibitekerezo bya’ba baturage biza byiyongera ku ngamba zimwe na zimwe zigenda zifatwa  zirimo kuba  kugeza ubu kwambara agapfukamunwa byarabaye itegeko kuri buri munyarwanda wese kandi aho ari hose, ndetse hakaba hari imirimo imwe n’imwe yagiye irekurwa muri iki gihe .

Bamwe ngo batekereje ko ibintu biri kugenda bijya mu buryo ku buryo bica amarenga ko ku itariki 30 bashobora kuba  barekuye abantu bamwe na bamwe bakajya mu mirimo .

Gusa ariko, imibare yatangajwe muri iyi minsi ibiri shize y’ abantu bandiuye Coronavirus nayo yagaragaye nk’urucantege ku bantu bamwe na bamwe babonaga ko ibintu biri kugenda neza .

Ku  wa gatandatu tariki ya 25 Mata nibwo ku nshuro ya mbere hatangajwe umubare w’abantu benshi  ku munsi bivugwa ko babonetse baranduye coronavirus .

Ku munsi ukurikiyeho mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 26 Mata hatangazwa barindwi .Ibi byatumye icyizere abantu bari bafite gisa n’igisubira inyuma  bamwe bati “ntitwagenda  n’iyi mibare ikomeza kwiyongera “, abandi bati “ariko bizagorana ko tugira abantu zero banduye, Leta ikwiye kudutekerezaho .”

Kugeza ubu  amaso abantu bayahanze tariki 30 z’uku kwezi kwa Mata 2020.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *