COVID19: “Byose turakomeza kubirebera mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere kidutere ibibazo byinshi”-Kagame

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere yavuze ko icyemezo cyo kuba abantu bava mu ngo bagasubira mu mirimo  kigomba gufatanwa ubushishozi  bushingiye ku makuru afatika ndetse n’ubushakashatsi kugira ngo abantu batazisanga mu bibazo bikomeye bishobora guterwa n’icyorezo cya COVID19.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abanyamakuru ko ubwo icyemezo cyo kuguma mu rugo cyafatwaga, inama y’abaminisitiri yicaye ikareba intambwe yatewe n’ibindi bikeneye gukorwa, igasanga igihe cyo kuguma mu rugo gikeneye kongerwa.

Yavuze ko mbere yo gufata icyemezo cya nyuma ya tariki 30 Mata 2020 nabwo inama ya Guverinoma  izicara ikareba intambwe imaze guterwa, hashingiwe ku makuru arimo gukusanywa na Minisiteri y’Ubuzima mu duce twose tw’igihugu ku miterere y’icyorezo mu gihugu.

Yagize ati  “Nubwo tuvuga ku ntambwe ikurikira, ntabwo bivuze ko ku wa kane ibintu byose bizoroshywa ngo dusubire nk’uko byari bimeze mbere, ni ugutera intambwe ubanje kureba ku buryo dukeneye kwitonda kugira ngo intambwe twateye idahungabaywa, ariko nanone mu buryo bwo korohereza abantu bakomeje kuguma mu ngo, ni uguhuza ibyo byombi, harebwa uburyo ukomereza ku ntambwe wari umaze gutera ntiwemere ko virus ihindukira.”

Perezida Kagame ariko, mu mvugo isa n’itanga icyizere ko hari ibiteganywa gukorwa nyuma y’ itariki 30 yatanzwe n’inama y’abaminisitiri,yavuze ko muri iki cyumweru inama ya Guverinoma izongera guterana kugira ngo isuzume intambwe imaze kugerwaho, ngo ibe yashingirwaho  hagira ibikorwa bimwe na bimwe bifungurwa .Ati “ “Vuba aha turaza kongera dusuzume tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi buriho,amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage, ari mu Mijyi, byifashe bite  twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire buse n’uko bwari busanzwe, ibyo twaba turetseho ni ibihe bishobora guteza ikibazo?

“Ibyo na byo dufite indi nama muri iki cyumweru, ya Guverinoma izabisuzuma ihereye kuri iyo mibare, duhereye kuri ubwo bushakashatsi duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza n’uburyo bifungurwa, n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera turekura buhoro kugira ngo ubuzima bugaruke.”

Gusa Umukuru w’ Igihugu yasoje agira ati “byose turagumya tubirebera mu buryo tutasubira inyuma  ngo icyorezo cyongere kidutere ibibazo byinshi.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *