Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Abahinzi ba Kawa izwi ku izina rya Mayogi Coffee ihingwa mu Murenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi baravuga ko bakameje ingamba zo kuyibungabunga kugira ngo idakomwa mu nkokora n’ iki cyorezo cya Coronavirus .Aba bahinzi barizeza ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB ko Ikawa ya Mayogi izakomeza kuba yayindi , haba mu buryohe ndetse no mu musaruro .
Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi muri rusange twugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, Abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi, baravuga ko bakajije ingamba zo kwirinda, bagamije kudata umwanya na muto mu bikorwa byabo bya buri munsi byo kwita no kubungabunga Kawa .
Gitifu wa Muko Bwana Kayiranga Theobald (wambaye umupira w’umukara )asura abahinzi ba Kawa mu mirima
Perezida wa Koperative Mayogi Coffee Madamu Niyomahoro Florence avuga ko ibikorwa byo kwita kuri Kawa birimbanije , akizeza NAEB umusaruro ufatika .Mu butumwa aha abahinzi ba kawa agira ati “Muri iki gihe ndihanganisha abagizweho ingaruka n’iki cyorezo kandi nsaba abahinzi ba Kawa gukomeza gutunganya kawa bubahiriza amabwiriza igihugu cyacy kitugezaho.”
Perezidante wa Koperative Mayogi Coffee Niyomahoro Florence n’abanyamuryango mu gikorwa cyo gutunganya kawa
Madamu Niyomahoro akomeza ashimira abaganga bakomeje kwita ku barwayi ba COVID19, ariko akizeza abafatanyabikorwa muri gahunda yo kwita kuri Kawa ko bataciwe intege n’iki cyorezo.
Agira ati “ndizeza NAEB n’umufatanyabikorwa wacu Sustainable Growers ko turi gutunganya kawa yacu twirinda n’iki cyorezo, tubizeza ko ikawa yacu uko yabonekaga ku isoko na nyuma ya COVID19 izakomeza iboneke.”
Yongeraho ati “ubu turi guhirimbanira kugira ngo igumane ubwiza bwayo na nyuma ya COVID 19 abazayinywaho bazakomeze kumva uburyohe bwa Kawa ya Mayogi .”
Akazi ko gutunganya kawa karakomeje ariko birinda COVID 19
Mu murenge wa Muko haboneka inganda ebyiri zitunganya Kawa :Mayogi Coffee na Nyampundu Coffee.
Abahinzi ba Muko barashishikaye mu gutunganya kawa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Bwana Kayiranga Theobald,yabwiye VALUE NEWS ko ibikorwa by’ubuhinzi bitigeze bihagarara kubera COVID 19 ariko ko abahinzi basabwa kandi bahora bagirwa inama z’uburyo bagomba kwitwara bubahiriza amabwiriza yatanzwa na Leta muri gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID19.
Ati “ twuvikanye ko abakora mu ruganda bose bagomba kwambara udupfukamunwa , kandi bakagira isuku bakaraba intoki neza kandi kenshi, abahinzi bazana kawa bagomba kwishurwa hakoreshejwe Mobile Money cyangwa se amafaranga agashyirwa kuri konti zabo zo muri banki , ariko kandi bakanibuka kwizigamira mu kigega ejo hazaza”
Ngaya amayogi ya Burimbi ahera ikawa nziza cyane ya Mayogi Coffee
Kugeza ubu muri uyu murenge wa Muko gusa umusaruro wa Kawa ugera kuri toni hagati ya 350 na 450 z’ibitumbwe ku mwaka .Muri iki gihe umuhinzi arahabwa amafaranga 215 ku Kilo .