Kwibuka 26: Kibuye yarakubititse ariko n’ubutabera bwakoze akazi kabwo- CNLG

Yanditswe na Karegeya Omar

Uburyo Jenoside yateguwe ikanakoranwa imbaraga n’ubukana,byatumye n’ubutabera bw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga bwumva uko byagenze bukora akazi kabwo. Umuyobozi wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko ubutabera mpuzamahanga ari ubwo kwishimirwa akazi bwakoze kandi bugikora.

Mu kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2020, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko “Mu bantu 75 baburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR), harimo 63 bahamijwe icyaha. Muri abo 63, abagera kuri 13 bakomoka ku Kibuye”.

Hari n’ababuranishirijwe mu Rwanda, ababuranishirijwe mu bihugu by’I Burayi, ndetse n’abagishakishwa.

Ibi bigaragaza uburyo ubutabera mpuzamahanga bwumvise uburemere bwa Jenoside, bahereye ku buryo yateguwe n’uko yakozwe ku Kibuye:

Muri icyo kiganiro, harimo na Senateri Havugimana Emmanuel wize amashuri yisumbuye mu Birambo ku Kibuye, akaba yariganye na bamwe mu bayogoje Kibuye.

Hagarutswe ku mateka ya Kibuye n’uburyo Jenoside yahakozwe ikorwa n’abari bakomeye, batewe inkunga n’abaminisitiri bahakomokaga. Ikidasanzwe ni uko hanitabajwe Interahamwe ziturutse muri Gisenyi na Cyangugu, amaperefegitura akikije Kibuye; ubu yose akaba yarahurijwe mu cyitwa Intara y’Uburengerazuba.

Abayogoje Kibuye bavuye mu ntara yose

Kibuye yakorewe iringaniza mu iterambere ry’igihugu mbere ya Jenoside nk’uko aba batumirwa babivuga. Ibi babishingira ku kuba nta muhanda wa Kaburimbo wageragayo, kudahabwa  imyanya y’ubuyobozi bw’ibigo bya Leta no guhezwa mu maburuse yahabwaga abajya kwiga mu mahanga.

Jenoside igeze, Gisenyi na Cyangugu bateraniye kuri Kibuye. Dr Bizimana ati, “Uwahawe kuyobora ingabo muri Gisenyi, Col Anatole Nsengiyumva, yashinze umutwe w’interahamwe awita TURIHOSE. Uyu witorezaga mu Bigogwe na Mukamira, abawurimo nibo bateye mu Bisesero. Kibuye yishwe na TURIHOSE ya Gisenyi, hiyongeraho abavuye I Cyangugu ba Yusufu Munyakazi n’abavuye muri CIMERWA, basanga abo mu Gisovu kwa Musema n’aba Perefe Kayishema”.

Akomeza avuga ko interahamwe zitorezaga mu nganda z’icyayi zari muri iyo ntara, akanashingira ku byo Michel Bagaragaza (wayoboraga OCIR ishami rishinzwe icyayi) yemeye ubwo yaburanaga, ko mu nganda haberaga imyitozo hari na stock y’intwaro, kandi ko yahaga interahamwe agahimbazamusyi agakuye mu nganda za Pfunda, Rubaya na Nyabihu.

Ubutabera bwakoze akazi

Benshi mu bakoze Jenoside ku Kibuye bamaze kuburanishwa mu rukiko rwa Arusha, abandi mu Rwanda, abandi mu mahanga; ndetse hari n’abataraburana.

Ababuranye barimo aba bakurikira:

Clement Kayishema(wari Perefe wa Kibuye),

Obed Ruzindana(yari umucuruzi ku Mugonero),

Elizaffan Ntakirutimana(Pasitoro mu Badiventiste b’umunsi wa 7 Mugonero-Ngoma),

Dr Gerard Ntakirutimana(umuhungu wa Pasitoro Elizaffan  wavuraga mu bitaro bya Mugonero),

Mika Muhayimana(yari Konseye wa Sigiteri Gishyita),

Alfred Musema( yari umuyobozi w’uruganda rw’icyayi mu  Gisovu),

Athanase Seromba(yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya  Nyange),

Vincent Rutaganira(yari Konseye wa Segiteri Mubuga, yagizwe umwere),

Ignace Bagirishema(yari Burugumestiri wa Mabanza, yagizwe umwere).

Gaspard Kanyarukiga(yari umucuruzi I Kigali n’iwabo muri Komini Kivumu),

Stanislas  Mbanenande(yari umwarimu muri Kaminuza, akomoka ku Kibuye, yaburaniye muri Suede),

Joseph Mpambara (ava indimwe na Obed Ruzindana, yaburanishirijwe mu Buholandi, akatirwa imyaka 20, nyuma ubushinjacyaha burajurira ahanishwa burundu, kubera umuryango w’umuganga w’umudage yatotereje ku Kibuye/Mugonero)

Abari ba Minisitiri basubiye kwica ku ivuko

Dr Bizimana ati, “abari abaminisitiri bakomoka ku Kibuye bajyaga gufasha abayobozi b’ibanze kwitabira Jenoside. Ariko iyi gahunda yahuhuwe n’inama Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda yakoreye ku Kibuye, tariki ya 3 Gicurasi 1994. Ni inama yitabiriwe n’abagera ku 180  barimo ababurugumesitiri, abakonseye, abakozi b’amakomini.

Muri iyi nama rero Minisitiri Kambanda yari aherekejwe n’abandi baminisitiri bakomoka ku Kibuye, aribo Agnes Ntamabyariro, Edouard Karemera, Eliezzel Niyitegeka na Emmanuel Ndindabahizi. Muri iyi nama nibwo Perefe Kayishema yavuze ko batari kwica abatutsi, ahubwo bari gusenya Burigade zashinzwe n’umwanzi-FPR Inkotanyi. Nyuma y’iyo nama rero nibwo hakurikiyeho kujya kwica mu Bisesero, ari yo Burigade bavuga ko yari ikomeye”.

Edouard Karemera(yari Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, akomoka muri Komini Mwendo, yari akomeye muri MRND ku rwego rw’igihugu),

Eliezzel Niyitegeka(yari Ministre w’itangazamakuru akomoka mu Gisovu,  yabaga muri MDR yaguye aho yari afungiye muri Mali, tariki 28 Werurwe 2018),

Agnes Ntamabyariro (yari Ministre w’ubutabera akomoka muri Komini Bwakira, afungiye mu Rwanda, yari umurwanashyaka wa PL),

Abataraburana

Claude Muhayimana(uwari umushoferi wa Guest House ya Kibuye uzaburanira mu Bufaransa muri uyu mwaka wa 2020),

Charles Twagira(yayoboraga akarere k’ubuzima ka Kibuye, ubu nawe ari mu Bufaransa, arakurikiranwa yanahagaritswe mu kazi aho yakorama mu bitaro),

Abagishakishwa

Charles Sikubwabo(Yari Burugumestiri wa Gishyita),

Fulgence Kayishema(yari umugenzacyaha muri Komini Kivumu)

Aloys Ndimbati (yari Burugumesitiri wa Komini Gisovu)

Charles Sikubwabo (yari Burugumesitiri wa Komini Gishyita)

Charles Ryandikayo (umucuruzi wa Resitora ku Mubuga)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *