Musanze : Hadutse ubugome bw’abitwikira ijoro bakarandura imyaka y’abaturage.

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Mu mirenge ya  Cyuve,Muhoza, Kimonyi ,Muko ndetse  na Gacaca   yo mu Karere ka Musanze, haravugwa ubugizi bwa nabi bwa hato na hato bwo kwangiza imyaka y’abaturage irimo ibirayi, ibigori, ibishyimbo, amateke, insina n’ibindi bihingwa ngandurarugo bitari byera biba bikiri mu mirima.

Aho  VALUE NEWS yabashije kugera abaturage bavuga ko hari ahagikorerwa ibyo bikorwa bibi byo kwangirizwa imyaka .

Nko mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Cyabararika , umuturage yaranduriwe amateke mu mudugudu wa Kabogobogo mu gihe mu murenge wa Cyuve na Gacaca  hagaragayemo ibikorwa byo kurandura ibirayi bitari byera.

Nyiramugisha Valentine utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Karwasa, umurenge wa Gacaca, ni umwe mu baturage bakorewe ibi bikorwa bibi kuko yaranduriwe ibirayi byari bimaze amezi abiri mu murima kuwa 25 Mata 2020 mu masaha y’ijoro. Yabwiye VALUE NEWS ko atazi neza uwamuranduriye ibirayi gusa ngo yabibwiye umukuru w’umudugudu amukorera anketi amwohereza mu Kagari ari naho ikibazo cye kiri gukurikiranirwa.

Yagize ati “ Nihingiye ibirayi hano ku rugo rwanjye ngira ngo bizantunge n’abana banjye none dore sinzi abantu babirayemo barabirandaguza. Ni ibirayi byari bimaze amezi abiri gusa bitewe, nibwo byari bitangiye gushora kuko nari mbiteye umuti ubugira kabiri. Nta mujura wabijemo ahubwo ni ababiranduye ku bw’ubugizi bwa nabi. “

Mugenzi we Twahirwa Eric nawe yaranduriwe ibirayi mu mudugudu wa Kareba, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Aganira na VALUE NEWS yavuze ko ibirayi bye byari bimaze amezi abiri abiteye ariko ku wa 26 Mata 2020, yazindutse ajya gutera umuti ibirayi bye, asanga babirayemo babirandaguza kandi biteze.

Agira ati “Ibirayi byanjye byari bimaze amezi abiri gusa mbiteye ariko sinumva ukuntu umuntu yakwitwikira ijoro ngo aje gukura ibirayi bitari byera. Ikigaragara nuko hari abantu bibira n’ingeso kuko kujya mu murima ukarandaguza ibirayi nta kintu ubonaho, ugafata icya mbere,icya kabiri ukarinda kurangiza imitabo itatu cyangwa ine, ni ubugome bukomeye bwakagombye kwamaganwa n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo uwahinze asarure, yitunge ndetse atunge n’abandi.”

 Bamwe mu baturage baganiriye na VALUE NEWS batashatse ko amazina yabo atangazwa, bahuza ibi bikorwa by’ ubugizi bwa nabi  n’ inzara ngo iri mu baturage .Umuturage umwe wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze ati “bararandaguza ibirayi bigishora nuturiho twose baradutwara batitaye ku ngano yatwo.”

Mugenzi we ati “Ni inzara ituma bitwikira ijoro , mbese ni nko kwiyahura kuko nyirabyo amusanzemo ntibyakoroha ahubwo ubuyobozi ni budufashe amarondo akore neza, bicike.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko ubuyobozi  butazihanganira abagizi ba nabi kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.Ati “  turasaba inzego z’umutekano, amarondo,ba nyir’imyaka kujya bagaragaza abo bagizi ba nabi kugira ngo amategeko abahane.”

Nuwumuremyi akomeza avuga ko kwitwikira ijoro ukajya kwangiza imyaka y’abaturage bidashobora kwihanganirwa na gato kabone niyo yaba ari inzara ibigukoresheje.Ati “ Ibyo ni ibintu tuvuze ubugira kenshi mu nama z’umutekano ,twihanangiriza ababikora kuko bitajyanye na gahunda z’ubuyobozi ariko nongere nsabe ababonye ababikora gutangira amakuru ku gihe kugira ngo bahanwe by’intangarugero.”

Si ubwa mbere havuzwe ubugizi bwa nabi ku myaka y’abaturage hirya no hino mu karere ka Musanze ndetse no mu tundi turere igihe imyaka iba irimbanije mu mirima muri iki  gihe cy’itumba. Rimwe na rimwe byitirirwa abashumba ngo ahanini baba bashaka ubwatsi bw’inka cyangwa se bakirara muri iyo myaka igihe yeze bakeneye gushakamo amaronko.

Ni ibikorwa kandi bitaherukwaga kuvugwa uretse ibyagaragaye ubwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho hirya no hino hari imyaka [ ibihingwa] y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yangijwe na bamwe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

 

 

 

  

 

 

One Reply to “Musanze : Hadutse ubugome bw’abitwikira ijoro bakarandura imyaka y’abaturage.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *